Madagascar igiye kuba igicumbi gishya cy'ihangana hagati ya Amerika n'u Bushinwa ku mabuye y'agaciro

Ubukungu - 29/07/2026 5:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Madagascar igiye kuba igicumbi gishya cy'ihangana hagati ya Amerika n'u Bushinwa ku mabuye y'agaciro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kongera imbaraga mu gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika, aho kuri ubu zerekeje amaso kuri Madagascar mu rwego rwo kugabanya ubwiganze bw’u Bushinwa ku isoko ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi akoreshwa mu ikoranabuhanga, inganda n’ibikoresho bya gisirikare.

Iyi gahunda ishingiye ku mushinga wa Ampasindava Rare Earth Project, ugenzurwa na sosiyete Harena Rare Earths yo mu Bwongereza, ugamije kubyaza umusaruro amabuye yitwa rare earth elements arimo neodymium, praseodymium, dysprosium na terbium.

Aya mabuye y'agaciro akoreshwa mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, turbine z’umuyaga, telefone zigezweho, za mudasobwa n’ibikoresho bya gisirikare birimo indege z’intambara n’ibisasu biyoborwa n’ikoranabuhanga.

Mu myaka myinshi ishize, u Bushinwa bwigaruriye isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi, cyane cyane mu kuyacukura no kuyatunganya.

Ibi byatumye ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitangira gushaka ahandi byakura ayo mabuye kugira ngo bitazongera gushingira ku Bushinwa mu rwego rw’umutekano n’ubukungu.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko Madagascar iri mu bihugu bifite amahirwe akomeye yo kuba umwe mu bafatanyabikorwa ba Amerika mu rwego rw’amabuye y’agaciro y’ingenzi.

Yagize ati: "Madagascar iri mu ngamba zacu zo kongera ishoramari rya Amerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro y’ingenzi, bugamije kugabanya kwishingikiriza ku ishoramari ridafite umucyo ry’abahanganye natwe."

Madagascar ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite ubukungu bushingiye cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Iki gihugu gisanzwe kiri mu bya mbere ku isi mu gucukura mica, kikaba kandi gitanga graphite, cobalt, nickel, zircon, ilmenite n’andi mabuye y’agaciro akoreshwa mu nganda zitandukanye.

Mu myaka ishize, hanavumbuwe ububiko bukomeye bwa rare earth elements, bwatumye amahanga atangira kukireba nk’igihugu gifite uruhare rukomeye mu rwego rw’ibirombe.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Business Insider Africa, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gutera inkunga imishinga y’iterambere mu mahanga (DFC) cyamaze kwemeza inkunga igera kuri miliyoni 4.84 z’Amadolari y’Amerika azifashishwa mu bushakashatsi, kugerageza uburyo bwo gutunganya aya mabuye no gukora inyigo zijyanye no kurengera ibidukikije.

Nubwo iyi nkunga ikiri nto ugereranyije n’agaciro k’umushinga kagereranywa na miliyoni 150 z’Amadolari, abayobozi ba Harena Rare Earths bavuga ko ari intambwe ishobora gukurura indi mishanga y’ishoramari minini mu gihe umushinga uzaba ugeze ku rwego rwo kubakwa.

Biteganyijwe ko umushinga wa Ampasindava uzatangira gukora hagati mu mwaka wa 2028, ukazajya utanga hafi toni 4,000 z’amabuye ya rare earth oxides buri mwaka, harimo toni zigera ku 1,700 z’amabuye akoreshwa cyane mu gukora magineti zifite ubushobozi buhanitse.

Harena Rare Earths yatangaje kandi ko iri kugirana ibiganiro n’inganda zo muri Amerika n’u Burayi zishobora kuzajya zitunganya ayo mabuye, zirimo MP Materials, USA Rare Earths na Solvay.

Abasesenguzi bavuga ko gushora imari kwa Amerika muri Madagascar ari kimwe mu bimenyetso by’uko Afurika ikomeje kuba urubuga rw’ihangana hagati y’ibihugu bikomeye ku mutungo kamere w’ingenzi.

Mu gihe u Bushinwa bumaze imyaka myinshi bushora imari mu bucukuzi bwa copper, cobalt, lithium n’andi mabuye y’agaciro muri Afurika, Amerika na yo iri gushaka kubaka indi nzira y’isoko ry’ayo mabuye kugira ngo igabanye ingaruka zo kwishingikiriza ku gihugu kimwe.

Nubwo iri shoramari rishobora kuzamura ubukungu bwa Madagascar no guhanga imirimo mishya, impuguke zivuga ko bizasaba ko igihugu gishyira imbere imicungire myiza y’umutungo kamere, kurengera ibidukikije no kubungabunga inyungu z’abaturage kugira ngo uwo mutungo uzavemo iterambere rirambye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...