Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho byari byitabiriwe n’abagera kuri 50. Abari babyitabiriye biganjemo abanyeshuri bo kuri kaminuza yigenga bari hagati y'imyaka 20 na 30.
Ibi birori byabereye mu nzu ifatwa nka 'restaurant' aho ababigiyemo bariye ibiribwa bitandukanye birimo inyama, imboga, imitsima n'ibindi nk'uko ikinyamakuru L'Express cyo muri Madagascar kibivuga.
Ubwo byari bikiri kuba umuntu wa mbere yahise yitaba Imana bituma bihita bihagarara bitararangira. Nyuma yaho benshi mu bari babyitabiriye bahise batangira kujyanwa mu bitaro bitandukanye bitewe n’uko bari baguwe n’ibi bari bariye.
Bimwe mu bimenyetso bagaragazaga birimo kuribwa cyane mu nda, kuruka ibintu by'icyatsi kibisi, kuribwa umutwe, gucika intege, kutabona neza no guhuma, kuribwa mu ngingo, n'ibindi.
Ku cyumweru bamwe mu bitabiriye ibi birori batangiye gupfa nk'uko abakuriye bimwe mu bitaro babitangaje none kugeza ubu harabarurwa abagera kuri 17 bapfuye, mu gihe abandi benshi bakiri mu bitaro aho harimo n'abarembye cyane.
Mu bapfuye harimo umukobwa wari wagize isabukuru ndetse n'umugore nyiri ahantu hari hakiriye ibi birori aho nawe yariye ku byari byateguwe. Hari imiryango imwe n'imwe yapfushije abantu babiri cyangwa barenga bari bagiye muri ibyo birori.
Kugeza ubu harakirimo gukorwa isuzuma ryimbitse ngo hamenyekane neza ubwoko bwo guhumana kw'ibiribwa kwabayeho, ndetse hari no gukorwa iperereza ryo kumenya niba nta bugizi bwa nabi bubwihishe inyuma.