Ni
intambwe M1 afata nyuma y’igihe kinini ari umwe mu bahanzi bazwi mu njyana ya
Dancehall mu Rwanda, aho yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe zirimo
“Ibihu”, “Perfect”, “Iyo Foto”, “Uritonda”, “Brenda” yakoranye na Bruce
Melodie, ndetse na “Juliana” yahuriyemo na Umutare Gaby.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2026, M1 yashyize hanze amashusho
y’indirimbo ‘Blessings’, indirimbo yibanda ku butumwa bwo gushimira Imana ku
bw’urukundo n’imbabazi ikomeza kugirira abantu nubwo bakomeza kuyicumuraho.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, M 1 yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugamije
kwibutsa abantu ko Imana idacika intege ku muntu nubwo ahora agwa mu makosa.
Yagize
ati: “Ni indirimbo irimo ubutumwa buvuga uburyo twe abantu duhora ducumura
ariko Imana igakomeza kuduha umugisha. Tugahora twicuza, tukongera tugacumura
ariko Imana igakomeza kuduha umugisha.”
Mu
rwego rwo kuzamura ireme ry’ibihangano bye, M1 yahisemo kwikorera ibikorwa
byinshi iwe. Amajwi y’iyi ndirimbo yakorewe muri One More Music, studio ye
nshya, aho yakozwe na Producer Skills, mu gihe igikorwa cyo kunononsora amajwi
(mixing and mastering) cyakozwe na Herbert Skills wo muri Uganda.
Amashusho
yo yafatiwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, ayoborwa na Director
Shebuge.
M1
avuga ko kugira studio bwite ari inzozi z’umuhanzi wese ushaka kwigenga no
gukora umuziki we mu buryo bumworohereza.
Yagize
ati: “Gushinga studio ni kimwe mu byo buri muhanzi aba yifuza. Uretse gukora
indirimbo ukishyura producer, iyo ugize ubushobozi ukagira studio yawe bwite
biragufasha cyane.”
Avuga
ko iyi studio izamufasha kongera umusaruro no gushyira hanze indirimbo nyinshi,
mu gihe abakunzi be bari bamaze igihe bategereje ibikorwa bishya.
Uyu
muhanzi aheruka gusohora indirimbo ‘Telefone’, yakorewe amajwi na Ayo Rash, mu
gihe amashusho yayo yakozwe na Jordan Hoechlin.
M1
yavuze ko ubu yifuza kongera kwegera abafana be no kubaha ibihangano byinshi,
kugira ngo abakunze indirimbo ze zakunzwe bongere kumva uburyohe bw’umuziki we.
Ati:
“Ndi kugerageza kwiyegeranya kugira ngo abafana bankunze mu ndirimbo nka
‘Ibihu’ na ‘Perfect’ bongere kuryoherwa n’ibihangano byanjye. Nzajya nsohora
indirimbo nyinshi uko Imana izabimfashamo.”
Mu
rugendo rwe rw’umuziki, M1 agaragaza ko atigeze areka gushaka uburyo bwo
kwagura ibikorwa bye. Mbere y’icyorezo cya Covid-19 yari yaranashinze studio
itunganya amashusho y’indirimbo, ariko ibikorwa byayo birahagarara kubera
ingaruka z’icyo cyorezo.
Uyu
munsi agarukanye indi studio yibanda ku gutunganya umuziki, ibintu abona
nk’intambwe nshya izamufasha kubaka ejo hazaza h’umwuga we no gukomeza guhatana
ku isoko ry’umuziki nyarwanda.
Mu
gihe abakunzi be bakomeje kwakira indirimbo ‘Blessings’, M1 yizeza ko ari
intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi yateguye, byose bigamije kongera
kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki we nyuma y’urugendo rw’imyaka isaga icumi
amaze awukora.


M 1 yavuze ko gukora indirimbo bisaba ubushobozi, ari nayo mpamvu yashyize imbaraga mu bikorwa bye

M
1 yatangaje ko muri uyu mwaka yo gukora ibikorwa byinshi byagura ibyo asanzwe
akora
