Kuri uyu wa 21 Mutarama
2024, Lynda Priya yasangije abamukurikira ubutumwa buri mu buryo bw’amashusho
agaragaza se umubyara wari umusirikare w’ipeti rya Lieutenant.
Ni ubutumwa yahekekesheje
ibaruwa ifunguye yandikiye umubyeyi we agira ati "Uyu munsi imyaka ishize ari 10
tutari kumwe Data, biragoye hano udahari bimeze nkaho ntakintu gihari tutabasha
guhoberana na we. Data ubuzima burakomeye tutari kumwe."
Amubwira ko ariko ari gukora
iyo bwabaga ati "Ndacyarwana cyane ngo nkomeze kugutera ishema kandi nzi ko hamwe
n’ubuzima wabayemo uri mu mwanya mwiza kandi ntagushidikanya kuri ibyo."
Agaruka ku bihe bihora
bimwibutsa Se ati "Nakwifuje ko twasura ikiyaga tukaganira nk'uko twajyaga
tubigira ariko ntewe ishimwe n’ibikunyibutsa byose wansigiye, sinzi impamvu
Imana yahisemo kukujyana ariko icyo nzi ni uko wayikoreraga kandi wari umwizera
n’umugaragu wayo mwiza kugera ku iherezo."
Yakomeje avuga ko akumbuye
Se umubyara anamwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro agira ati "Ndagukumbuye
cyane rukundo rwanjye ukomeza kuruhukira muri aheza."
Lynda Priya ari mu bakobwa
banyuze mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda aho yayitabiye ubugira kabiri
yaba muri 2021 na 2022, izina yungutse yakomeje kuribyaza umusaruro binyuze mu
gukina filimi ndetse kuri ubu akaba akomeje no gukataza mu bijyanye no kubyaza
amahirwe urubuga rwa You Tube anyuzaho ibintu bigaragaza uko ubuzima bwo mu
cyaro buba bwifashe.Lynda Priya yazirikanye Se umubyara umaze imyaka 10 yitabye Imana amubwira ko nubwo bigoye ariko azakomeza guhatana
Abantu bakomeje kugenda bishimira ibiganiro byibanda imibereho y'abantu bo mu cyaro agenda abagezaho abinyujije kuri YouTube
KANDA HANO UREBE BIMWE MU BIGANIRO BYA LYNDA PRIYA
">