Lynda Priya yazirikanye se uri mu ba Ofisiye babohoye igihugu umaze imyaka 9 yitabye Imana

Imyidagaduro - 21/01/2023 12:16 PM
Share:
Lynda Priya yazirikanye se uri mu ba Ofisiye babohoye igihugu umaze imyaka 9 yitabye Imana

Umunyamakuru, umukinnyi wa filime n’umunyamideli wamamaye mu marushanwa y’ubwiza, Uwankusi Nkusi Lind wamamaye nka Lynda Priya, yazirikanye se umaze imyaka 9 yitabye Imana.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze yagize ati: "Uyu munsi imyaka 9 irashize tutari kumwe Papa, ndabizi ko ushobora kunyumva aho uri mu ijuru kuko tuvugana binyuze mu mitima yacu."

Akomeza avuga ko ahora amukumbuye ati: "Mukundwa Papa aho uri mu ijuru ngukumbura buri munsi aho nzi ko na we unkumbura umunsi ku wundi, gukura kwanjye n'igihe umaze ugiye ntacyo bivuze ndakumva Papa aho uri mu ijuru binyuze mu rukundo runyuzuye umutima."

Agaruka ku butwari bwa se nk'uko bigaragara mu ifoto yasangije abamukurikira wari mu basirikare babohoye igihugu aho yari afite ipeti rya Lieutenant, ati: "Papa wanjye ni intwari mu maso yanjye."

Yongeraho ati: "Ndizera ko ari n'intwari mu mutima wawe na none yatanze ubuzima bwe n'ibyo akunda byose ku bwo kwibohora kwanyu. Komeza uruhukire mu mahoro Papa."

Lynda Priya uri mu banyamideli, abakinnyi ba filime n’abanyamakuru b’igitsinagore dore ko asigaye akorera Isibo TV, yamamaye cyane mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda yitabiriye muri 2021 na 2022.Lynda Priya arazirikana umubyeyi we witabye ImanaLynda uri mu banyamakuru bagezweho yavuze ko n'iyo yasaza azahora azirikana uwamwibarutseLynda n'umubyeyi we asigaranye [Mama we] mu mafoto aheruka gusangiza abamukurikira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...