Lynda Priya yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we –AMAFOTO

Imyidagaduro - 19/12/2025 8:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Lynda Priya yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we –AMAFOTO

Nkusi Lynda wamamaye muri sinema nyarwanda ku izina rya Lynda Priya, yasezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda n’umukunzi we Christian Irenge, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2025, aho Lynda, wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda inshuro ebyiri, yabwiye InyaRwanda ko we n’umukunzi we bashimangiye isezerano ryabo ryo kubana byemewe n’amategeko, mu byishimo n’ibyiringiro byinshi by’ejo hazaza.

Yavuze ko nyuma y’uyu muhango wo gusezerana mu mategeko, bagiye gutangira imyiteguro y’ubukwe bwabo, buteganyijwe kuba tariki 08 Gashyantare 2026.

Ibi bije bikurikirana n’indi mihango yabanje, aho Christian aherutse gutera ivi yambika Lynda impeta y’urukundo, ndetse akananafata irembo mu muryango we, mu rwego rwo kwitegura gusaba no gukwa.

Mu butumwa bwuje amarangamutima, Christian Irenge yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye Lynda, avuga ko yifuza ko umunsi umwe yazabasha kumva urukundo amufitiye nk’uko we arwumva, kugira ngo amenye uburyo amukunda, amwitaho kandi amukumbura.

Yagize ati “Urukundo ngufitiye ntirusobanurwa. Kuva umunsi wa mbere nakubonye muri Werurwe, sinigeze mpagarika gutekereza kuri wowe.”

Yongeyeho ko uwo munsi umwe wamuhagije kugira ngo agwe mu rukundo, kandi ko uko iminsi igenda ishira, urwo rukundo rukomeza kwiyongera aho kugabanuka.

Yarangije agira ati: “Ntibishoboka kubaho ntari kumwe nawe. Ntegereje umunsi nzakubera umugabo, ntegereje kukwibutsa buri gitondo ko ngukunda. Urukundo rwawe ni impano idasanzwe, kandi byose byatangiye ku munsi umwe muri Werurwe.”

Aba bombi bahamya ko ubukwe bwabo buzaba umunsi udasanzwe, aho bitegura ibirori bizahuza inshuti, imiryango, n’abakunzi ba sinema nyarwanda n’umuco muri rusange.

Lynda Priya ni umwe mu bakinnyi ba filime b’abakobwa bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, aho yagaragaye mu mafilime atandukanye arimo ‘Love and Drama’ n’izindi. Ku rundi ruhande, Christian Irenge ni umusore umaze igihe akora mu bijyanye n’imishinga y’urubyiruko n’imiyoborere.

Inshuti, abo mu muryango ndetse n’abakunzi ba Lynda Priya bakomeje kumwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya atangiye rw’urukundo n’ubuzima bwo gushyingirwa.


Lynda Priya na Christian Irenge bashimangiye isezerano ry’urukundo, basezerana mu mategeko i Kimihurura

 

Ni umunsi w’ibyishimo kuri Lynda Priya, wasezeranye n’umukunzi we Christian Irenge imbere y’amategeko 

Urukundo rwatangiye muri Werurwe, none rwambitswe ishingiro mu mategeko

Lynda Priya yinjiye ku mugaragaro mu rugendo rushya rw’urukundo n’ubuzima bwo gushyingirwa

Ibyishimo byari byose mu muhango wo gusezerana kwa Lynda Priya na Christian Irenge

Nyuma yo guterwa ivi no kwambikwa impeta, Lynda Priya na Christian Irenge bageze ku ntambwe ikomeye

Lynda Priya, icyamamare muri sinema nyarwanda, yatangiye urugendo rushya rw’ubuzima n’umukunzi we 

Abakunzi ba sinema n’urukundo bishimiye intambwe nshya ya Lynda Priya na Christian Irenge



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...