Uyu muhanzikazi avuga ko mbere yo kugera aho ageze ubu, mu ntangiriro z'umuziki we yahuye na benshi bagerageje kumufatirana bitewe n'ubwiza yari yifitiye kugira ngo bamukoremo akazi, bakamubwira ko aribwo bari bumufashe.
Yagize ati" Abafasha abahanzi (Promoters) bakorera ibintu byinshi biteye ubwoba abahanzi cyane cyane ariko abakobwa. Ni ibintu nzi neza kandi nanjye ubwanjye nabinyuzemo, ikindi kandi uzasanga n'abahanzikazi benshi babivuga".
Jazmine yakomeje agira ati" Umwe muri bo yaranyegereye ngo dukorane, ubwo nanjye ntangira kwishima ko mbonye umuntu dukorana mu muziki wanjye cyane ko nifuzaga no kuwuteza imbere, ubwo twatangiye kujya dukorana ariko nkabona imico ye idahwitse. Rimwe mu gicuku kinishye nagiye kubona mbona anyoherereje ubutumwa bunsaba ibintu bidasanzwe, yansabaga kumwoherereza amafoto yanjye nambaye ubusa buri buri kugira ngo abone kuntegurira igitaramo".
Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko byari ibintu bimukomereye cyane kubikora, nibwo yahise amubaza ati" Ese ubwo ibyo nibyo ushaka ko nkora kugira ngo untegurire igitaramo?", undi nawe aramusibiza ati "Yego!". Jazmine avuga ko yahise amukatira atiriwe atekereza kabiri kuko yabonaga ko hari ikindi kintu amushakaho.
Kuri uyu wa Gatanu Jazmine afite igitaramo gikomeye yise "First Born" ari bukorere ahazwi nka Hotel Africana mu mujyi wa Kampala.
Lydia Jazmine yavuze urwo yahuye narwo ubwo bamusabaga amafoto y'urukozasoni

Jazmine ahamya ko abana b'abakobwa bajya mu muziki bahura na byinshi bibabangamira