Lydia Jazmine yahuje abahanzi barimo Bwiza na Chameleone kuri Album ye

Imyidagaduro - 21/07/2025 8:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Lydia Jazmine yahuje abahanzi barimo Bwiza na Chameleone kuri Album ye

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, Lydia Jazmine, ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira ku isoko Album ye nshya yise “The One and Only”, aho yatangaje ko azayimurika ku mugaragaro ku wa 25 Nyakanga 2025. Ndetse ku rutonde rw'abahanzi bakoranyeho harimo Bwiza Emerance [Bwiza] ndetse na Joseph Mayanja [Jose Chameleone].

Iyi album igizwe n’indirimbo 15 yashyizwe hamwe mu gihe cy’imyaka ibiri y’akazi gakomeye, aho uyu muhanzikazi yahurijeho ibyamamare bitandukanye byo mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Nigeria na Tanzania.

Lydia yavuze ko iyi album ari igice gikomeye cy’ubuzima bwe, ati: “Ni ikindi kintu kinyerekana. Muraza kumva igice kindi cyanjye. Nari maze imyaka ibiri nteka iyi nkono, igihe kirageze.”

Mu bahanzi bafatanyije kuri iyi album harimo: Bwiza (u Rwanda) – bakoranye indirimbo True Love, Jose Chameleone (Uganda) – bakoranye Sure, Skales (Nigeria) – bakoranye Your Ways, Lava Lava (Tanzania) – bakoranye I Miss You, Elijah Kitaka (Uganda) – bakoranye Batya, ndetse n’itsinda rya Blu*3 (Uganda) – bakoranye Stutter.

Yakoze iyi album afatanyije n’abatunganya umuziki bazwi ku rwego rwa Afurika barimo Artin, Nessim, Bass Boi, Anko Ronnie, Nexo Beats, Chemical Ali Nicer na Gopa Beatz.

Mu rwego rwo kumurikira album inshuti ze za hafi, abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’inganda z’imyidagaduro, Lydia Jazmine ateganya igikorwa cya “Album Listening Party” kizabera Noni Vie ku Cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025.

Lydia Jazmine amaze imyaka irenga 11 mu muziki, aho yatangiye kuririmba akiri mu mashuri yisumbuye, anyuze muri korali y’ishuri no muri korali y’itorero rya Passover Harvest Centre na Watoto Church. Nyuma yo kurangiza amashuri, yinjiriye muri band yitwa Gertnum aho yatangiye nk’umuririmbyi w’inyuma (backing vocalist).

Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga mu itsinda Radio and Weasel nk’umuririmbyi w’inyuma mu ndirimbo nka Ntunga na Breath Away, ndetse yagiye akorera n’abandi bahanzi bakomeye barimo Bebe Cool na Sheebah Karungi.

Mu 2014, yatangiye urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yitwa You Know afatanyije na Rabadaba.

Mu 2016, yasoje amasomo ya Kaminuza mu bijyanye na Business Administration and Management muri Multitech Business School, i Kampala.

Lydia Jazmine kandi yitabiriye ku nshuro ebyiri irushanwa Coke Studio Africa, aho mu 2017 yahagarariye Uganda agafatanya n’umuhanzikazi Liloca wo muri Mozambique, bakorerwa na Sketchy Bongo, umwe mu batunganya umuziki bakomeye muri Afurika y’Epfo.

Album “The One and Only” ya Lydia Jazmine si igikorwa gisanzwe, ni urugero rw’uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Afurika binyuze mu bufatanye n’abahanzi b’ingeri zitandukanye nk’uko abivuga.

Ukoresheje ijwi rye, impano n’ubwiza bwe, Lydia akomeje kuzamura izina rye ku rwego mpuzamahanga, ndetse abahanzi nka Bwiza na Jose Chameleone batangiye kuyimenyekanisha nk’umushinga ukomeye uzahindura byinshi.

 
Lydia Jazmine aritegura kumurika album ye ya mbere yise “The One and Only” nyuma y’imyaka ibiri y’akazi gakomeye 

Iri joro ni iry’ubuhanzi! Lydia Jazmine yazanye indirimbo 15 zituje, ziri ku rwego rwo hejuru 

Imyambarire, ijwi n’icyerekezo – Lydia Jazmine yavuze ko ari kwitegura kwandika amateka mashya mu muziki wa Afurika 

Lydia yavuze ko abatunganya umuziki bakomeye nka Artin, Nessim, na Gopa Beatz bagize uruhare mu gutunganya iyi album 

Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Bwiza yahuriye na Lydia Jazmine mu ndirimbo y’urukundo yitwa “True Love” 

Jose Chameleone, umwe mu ntwari z’umuziki wa Uganda, yahuje imbaraga na Lydia Jazmine mu ndirimbo “Sure”

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KINDEKERE" Y'UMUHANZIKAZI LYDIA JAZMINE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...