Lupita Nyong’o yifashishije
urukuta rwe rwa Instagram maze atangira avuga ko hari ibintu byinshi
bihangayikishije biri kuba ku isi, ndetse yihanganisha n’abari kubibabariramo. Arangije
avuga ko icyo aricyo gihe cyiza ngo asangize abantu ukuri kwe bwite, anatangaze
ku mugaragaro ko yitandukanije n’umuntu atakizera.
Nyong'o yakomeje
yandika ati: "Nisanze mu gihe umutima wanjye washengutse kubera urukundo
mu buryo butunguranye ndetse ruhita runazima kubera uburiganya."
Yongeyeho ko yagerageje gushaka aho ahungira ubwo bubabare, nyuma akaza kwibuka ko uburemere bw’ubwo buribwe ari kunyuramo bungana n’ubushobozi bw’urukundo afite.
Nyuma yo
kuvumbura ibyo, yavuze ko yahisemo guhama hamwe agangana n’ubwo buribwe kugira
ngo azagere ku buzima bwe bwiza kandi yizeye ko nabyo azabinyuramo yemye.
Nubwo atasobanuye neza
izina ry’uwo yavugaga, Nyong'o aherutse kuvugwa mu rukundo n’umunyamakuru wo
kuri televiziyo akaba n’umusesenguzi mu bya siporo, Selema Masekela. Aba bombi
batangaje umubano wabo bwa mbere binyuze ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2022.
Bagenzi be bakinanye
muri filime zitandukanye zirimo Black Panther n’izindi bakibona ubwo butumwa
bamwihanganishije, bamubwira ko bamukunda kandi bari kumwe nawe mu buribwe
butoroheye umutima we ari gucamo.
Lupita Amondi Nyong'o
ni umukinnyi wa filime wo muri Mexico-Kenya. Ni umwe mu bakinnyi ba filime
bibitseho ibihembo byinshi, harimo igihembo cya Academy, ndetse na Emmy Award. Yigeze
kandi gushyirwa ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Tony na Golden Globe
Award.
Lupita w’imyaka 40
atangaje ibyo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we, Selema Masekela nyuma y’ukwezi
kumwe gusa amwifurije isabukuru nziza y’amavuko.
Lupita Nyong'o yahishuye ko yatenguwe n'umukunzi we bamaze no gutandukana
Batandukanye nyuma y'igihe gisaga umwaka bakundana