Doncic
yageze muri Lakers muri Gashyantare uyu mwaka aho yakinnye imikino 28 yose ya
shampiyona isigaye, ari mu bakinnyi batangiraga buri mukino.
Mu
butumwa yatangaje nyuma yo gusinya, Luka yagize ati: “Ndashimira cyane
ubuyobozi bwa Lakers, bagenzi banjye n’abafana bacu ku buryo batwakiriye neza
njye n’umuryango wanjye kuva ku munsi wa mbere.”
“Iyi
ni ikipe ikomeye cyane, kandi nemera rwose ibyo turi kubaka hamwe. Nzakomeza
gukora cyane ngo nzane igikombe muri Los Angeles kandi nteze ishema abakunzi ba
Lakers. Ibi ni intangiriro gusa. Nishimiye ibiri imbere no gukomeza kubaka
ikintu gikomeye turi gutangira.”
Perezida
wa Lakers akaba na General Manager, Rob Pelinka, yavuze ko ari intambwe ikomeye
kuri Lakers: Ati “Uyu ni umunsi udasanzwe ku ikipe yacu. Luka Doncic ni ejo
hazaza ha Los Angeles Lakers. Ni umwe mu bakinnyi batangaje mu mateka
y’umukino, kandi uburyo yitwara mu kibuga n’ishyaka afite ntaho bihuriye
n’abandi.”
Doncic wagiye aba umwe mu bakinnyi b’intangarugero kuva yagera muri NBA, yitezweho
kuzafasha Lakers gusubira ku rwego rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.