Igitego cya mbere cya Luis Suarez yagitsinze ku munota 39 w’umukino, ku munota wa 50 mu gihe icya gatatu yagitsinze ku munota wa 67 kuri penaliti.

Luis Suarez yishimira igitego cya 3
Abakinnyi ba FC Barcelona bishimira igitego cya gatatu
FC Barcelona yakinaga idafite Lionnel Messi wari ufite ikibazo cy’uburwayi ndetse na Neymar wari ku ntebe y’abasimbura nyuma yo kuva mu mvune.

Neymar yarebeye umukino ku ntebe y'abasimbura
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Guangzhou Evergrande itozwa na Luis Philipp Scholari wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Brazil, FC Barcelona izakina ku mukino wa nyuma na River Plate yo muri Argentina.
Barcelona ni yo kipe igeze ku mukino wa nyuma w'iki gikombe cy'isi inshuro nyinshi dore ko ihageze ku nshuro ya gatanu ikaba yarabashije kugitwara inshuro 2 aho inganya na Corinthians yo muri Brazil kuva cyatangira gukinwa mu mwaka wa 2000.
