Kuvuga uru rukundo rushya byatangiye
gufata indi ntera, ubwo byagaragaraga ko Lugumi yahinduye uburyo akoresha
Instagram ye. Kuri ubu, nta muntu n’umwe agikurikira uretse Alliah Cool
wenyine, ibintu byahise bikurura amarangamutima n’ibitekerezo by’abakoresha
imbuga nkoranyambaga.
Si ibyo gusa kandi. Amafoto Alliah Cool
aheruka gusangiza abamukurikira kuri Instagram, yitabiriwe na Lugumi mu buryo
budasanzwe. Yashyizeho ‘like’ ndetse anasiga emoji igaragaza urukundo (bizou),
ibintu benshi bafashe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko umubano wabo ushobora kuba
ugeze ku rundi rwego.
Ku wa Gatatu tariki 22 Mata 2026, Alliah
Cool yongeye gushyira hanze amafoto atatu, na bwo Lugumi ntiyazuyaje kugaragaza
ko ayishimiye, akoresheje ibimenyetso by’urukundo nk’ibyo yari asanzwe akoresha
ku mafoto ye.
Ku rundi ruhande, na Alliah Cool
ntiyasigaye inyuma kuko na we yamaze gushyira Lugumi mu bantu akurikira kuri
Instagram, bikomeza kongera imbaraga ku bivugwa ko hari umubano udasanzwe uri
hagati yabo.
Ibi byose bibaye mu gihe Miss Mutesi
Jolly, umaze igihe avugwa mu nkuru z’urukundo na Lugumi, we akimukurikira kuri
Instagram, n’ubwo nta kimenyetso na kimwe giheruka kugaragaza ko bakiri mu
mubano wihariye.
Mu bihe bitandukanye, Jolly yagiye abazwa
ku mubano we na Lugumi, ariko akirinda kugira byinshi abivugaho. Icyakora, mu
ntangiriro za Mutarama 2025, ubwo inkuru z’urukundo rwabo zari zimaze gufata
intera, yahise azamaganira kure.
Icyo gihe, yanditse ubutumwa ku rubuga rwa
X, ashimira abamushyigikira ariko agaragaza ko ibyo kuvugwa mu rukundo na
Lugumi ari ibihuha. Yavuze ko urukundo ari rwiza, ariko ko igihe ruzaza
azarwakira ku bushake bwe kandi mu buryo bumunyuze umutima.
Yanavuze ko n’ubwo abantu bakomeje kuvuga
ku mukunzi we ushobora kuba ari umuherwe, ibyo atari byo, n’ubwo atahakana ko
yakwishimira umukunzi umeze atyo igihe kizagera.
Ibi byakurikiye inkuru zari zakwirakwiye
ku mbuga nkoranyambaga ku wa 10 Mutarama 2025, zavugaga ko Jolly yaba ari mu
rukundo na Lugumi, ndetse bamwe bakanavuga ko akora ubucuruzi bw’imbunda. Nyuma
y’aho, Jolly yaje kuvuga ko konti ye yari yinjiriwe (hacked), ko nta mubano
udasanzwe bafitanye.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2025 na bwo,
amashusho yasakaye ku rubuga rwa Instagram rw’umuhanzikazi Gigy Money,
yagaragazaga uyu mukobwa aririmbira Lugumi amwifuriza isabukuru nziza, ndetse
akamwita “umugabo wa Mutesi”, ibintu byongeye gutuma urujijo rwiyongera ku
mubano wabo.
Kuri ubu ariko, amaso y’abatari bake ahanzwe ku mubano uri kugaragara hagati ya Lugumi na Alliah Cool, dore ko ibimenyetso bigenda byiyongera umunsi ku wundi, n’ubwo nta n’umwe muri bo urawutangariza ku mugaragaro.

Lugumi akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza amarenga akomeye y’urukundo na Alliah Cool, aho yamugize wenyine akurikira kuri Instagram

Alliah Cool akomeje gukurura amaso y’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, amafoto ye mashya akomeje kuvugisha benshi

Lugumi ari kuvugisha benshi nyuma yo kugaragaza impinduka zidasanzwe kuri Instagram, ibintu byatumye benshi bibaza byinshi

Ibimenyetso by’urukundo hagati ya Lugumi na Alliah Cool bikomeje kwiyongera, mu gihe Mutesi Jolly we atakivugwa mu rukundo z’urukundo nawe





