Lucky Murekezi ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye mu ruganda
rwa sinema nyarwanda, aho yagiye agaragara mu mafilime n’uruhererekane
rw’amafilime byagiye bikundwa n’abatari bake.
Mu byo yagiye akora, harimo gukina muri filime zitandukanye
zagiye zimugaragaza nk’umwe mu bafite ubunararibonye mu ruganda
rw’imyidagaduro.
Mu mishinga yamufashije kumenyekana cyane harimo ‘City Maid’,
imwe muri filime z’uruhererekane zamenyekanye mu Rwanda, aho yakinaga nk’umunyamategeko.
Yagaragaje impano ye mu gukina no kwinjira mu nshingano
z’uruhare yahawe. Iyi filime iri mu zagize uruhare mu kumenyekanisha abakinnyi
batandukanye no gukomeza gukurura abakunzi ba sinema nyarwanda.
Uretse ‘City Maid’, Lucky Murekezi yanagaragaye muri ‘Indoto’,
uruhererekane rwa filime yanyuze kuri Televiziyo Rwanda (RTV), ndetse no mu
zindi filime zirimo ‘MUCOMA’, ‘Ibara ry’Urukundo’ na ‘Iryamukuru’, filime ya
Willy Ndahiro. Izi ni zimwe mu mishinga yagiye agaragaramo mu rugendo rwe rwo
gukina filime.
Kugaragara muri iyi mishinga itandukanye byamuhaye amahirwe
yo gukorana n’abandi bakinnyi, abakora filime n’abagize uruhare mu guteza
imbere sinema nyarwanda. Ni urugendo rugaragaza ko Lucky Murekezi atagarukiye
ku mushinga umwe, ahubwo yagiye agira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’uru
ruganda.
Nubwo azwi cyane nk’umukinnyi wa filime, Lucky Murekezi
yagiye agaragara no mu itangazamakuru, aho yakoraga ibiganiro bitandukanye.
By’umwihariko, yigeze gukorana na Isimbi TV, aho yayoboraga ikiganiro makuru
cyatangazwaga buri cyumweru.
Uretse ibyo, ni izina rimenyerewe ku bakurikira Radio Imanzi
105.1 FM na Ishusho TV, aho yagiye atanga ibitekerezo n’ubusesenguzi mu
kiganiro ‘Indiba y’Ukuri’, by’umwihariko ku bibazo bya politiki n’imibereho
y’igihugu.
Mu bijyanye n’amashuri, Lucky Murekezi afite impamyabumenyi
y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Inozabubanyi, Itangazamakuru
n’Itumanaho, yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK).
Mbere yo kwagura ibikorwa bye mu nzego zitandukanye, yagiye
akora mu bigo bitandukanye, ahakura ubunararibonye mu itangazamakuru,
kwamamaza, guhuza abafatanyabikorwa no kumenyekanisha ibikorwa n’ibikorwa
by’iterambere.
Mu zindi nshingano, Lucky Murekezi yagizwe Umuyobozi wa
Radio Imanzi 105.1 FM na Ishusho TV, asimbuye Nkuranga Alphonse wahawe izindi
nshingano mu muryango.
Urugendo rwa Lucky Murekezi rugaragaza uko umuntu ashobora
guhuza impano yo gukina filime n’ibindi bikorwa by’itangazamakuru, mu gihe
akomeje kugira uruhare mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

Lucky Murekezi akorana n’amazina azwi nka Gahima Dickson, Rukizangabo Shami mu gitaramo, Justine Nasasira, Rutagengwa Viateur, mu biganiro bya Sports hari Rabbin Imani Isaac, Muhire Jimmy n’abandi

