Iyi nkuru y’akababaro yagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025. Lt. Gen Innocent Kabandana yitabye Imana azize uburwayi dore ko yari yaragiye no kwivuriza muri Turukiya.
Lt General Innocent Kabandana ni umwe mu bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gutangirana n’abandi basore n’inkumi ba RPA, urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990. Akazi gatandukanye yakoze mu ngabo z’u Rwanda, harimo kuba yarayoboye umutwe wihariye wa Gisirikare.
Mu myaka ishize, yakoze imirimo inyuranye kuva mu bikorwa byo kurwana, kuyobora, guha imyitozo abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku mugabane wa Afurika. Yabaye kandi umukozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC.
Lt General Innocent Kabandana yabaye umuyobozi ushinzwe imibanire y’ingabo n’abasivili muri Brigade, Umuyobozi Mukuru w’amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ndetse n’Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi b’ingabo muri Loni muri Sudani y’Epfo.
Gen Kabandana yanabaye kandi Perezida w’Inama ishinzwe amasoko ya gisirikare, Umuyobozi Mukuru w’ibikoresho (Chief of Logistics) ku cyicaro gikuru cya RDF; Komanda w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Peace Academy.