“Turirimbe” ni indirimbo ihamagarira abantu kuzamura amajwi yabo bagahimbaza Imana, bayishimira ibyo yabakoreye kandi bagahamya ineza yayo mu buzima bwabo. Ni indirimbo yubakiye ku butumwa bwo gushima Imana no kwibutsa abayizera ko ubuzima bwabo ubwabwo bushobora kuba ubuhamya bw’imirimo yayo.
Muri iyi ndirimbo, Love Family Choir iraririmba iti: “Ku bw’imirimo yawe udukorera, turi ubuhamya bugenda.”Aya magambo agaragaza umutima w’ubutumwa bw’iyi ndirimbo, aho korali ishishikariza abantu kutarebera gusa ku byo banyuzemo, ahubwo bakabibonamo impamvu yo guhimbaza Imana.
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bunashimangirwa n’amagambo yo muri Zaburi 95:1 agira ati: “Nimuze turirimbire Uwiteka, tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu.”
Kuri Love Family Choir, “Turirimbe” si indirimbo igamije kwishimisha gusa, ahubwo ni ubutumwa bwo gutera abantu imbaraga zo gukomeza kwizera, gushima Imana no kuba abahamya b’ibikorwa byayo.
“Turirimbe” ibimburiye “Amateka ya Yesu”
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bwa Live Recording, ibimburira umushinga mushya w’indirimbo umunani witwa “Amateka ya Yesu””. Uyu muzingo ugamije gukomeza kwamamaza Yesu Kristo no kugeza ku bantu ubutumwa bw’agakiza, binyuze mu ndirimbo zishingiye ku byanditswe ndetse n’ubuhamya bw’ibikorwa by’Imana mu buzima bw’abayizera.
Love Family Choir yizeye ko indirimbo zizawugize zizagera ku bantu benshi, zigahumuriza imitima, zigakomeza abizera kandi zikaba inzira yo kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bataramumenya.
“Turirimbe” yamaze kugera ku mbuga zitandukanye, aho abakunzi b’umuziki wa Gospel bashobora kuyumva no kuyisangiza abandi, cyane cyane kuri YouTube Channel ya Love Family Choir Abanyamugisha, ndetse no ku zindi mbuga nkoranyambaga.
Kugira ngo umuntu yumve neza aho Love Family Choir igeze uyu munsi, bisaba gusubira mu ntangiriro zayo mu 2014. Love Family yatangiye ku wa 1 Gicurasi 2014 ku Mudugudu wa ADEPR Gasanze, itangijwe n’itsinda ry’abakristo bari bafite igitekerezo cyo kugira umwanya wo guhurira hamwe, gusabana no gukoresha impano zabo mu murimo w’Imana.
Muri bo harimo abanyeshuri, abakozi ba Leta n’abikorera ku giti cyabo. Bari bafite n’ikibazo bahuriyeho: kubera gahunda z’akazi n’izindi nshingano, bamwe ntibabashaga kubona umwanya uhagije wo kwitabira gahunda z’itorero zabaga mu minsi y’akazi.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo, biyemeje kwita iri tsinda “Love Family”, izina risobanura “Umuryango w’urukundo.”
Nyuma haje kugaragara ko benshi mu bagize iri tsinda bafite impano n’umuhamagaro wo kuririmba. Basabye ubuyobozi bw’Umudugudu wa Gasanze kujya babaha umwanya wo kuririmba mu materaniro yo ku Cyumweru, bituma umurimo wabo ugenda waguka.
Guhera mu 2016, Love Family Group yahindutse korali iririmba ku buryo buhoraho mu materaniro yo ku Cyumweru, hakurikijwe ingengabihe y’amakorali. Kuva icyo gihe, Love Family Choir yakomeje gukora ibitaramo bitandukanye by’indirimbo, haba muri ADEPR Gasanze ndetse no hanze yayo.
Ku banyamuryango 15 kugeza ku baririmbyi 58
Love Family yatangiranye abanyamuryango 15. Mu myaka yakurikiyeho, 11 muri bo baje kuva muri uwo muryango, bamwe bitewe no kwimuka aho bakoraga, abandi kubera izindi mpamvu. Muri 15 batangiranye, bane baracyakomeje kugira uruhare muri gahunda za korali.
Uyu munsi, Love Family Choir imaze kugera ku baririmbyi 58, ikaba ikomeje kwagura umurimo wayo wo kuramya no guhimbaza Imana. Iyi korali iyoborwa na Elijah Twagirimana, ikaba ikomeje urugendo rwo gukoresha umuziki nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa bwa Yesu ku bantu benshi.
Mu gihe “Amateka ya Yesu” izakomeza gusohoka indirimbo ku yindi, “Turirimbe” ni yo yafunguye urwo rugendo, ihamagarira abantu kuzamura amajwi yabo, bagahimbaza Imana, bayishimira ibyo yabakoreye kandi bakaba ubuhamya bugenda bw’ineza yayo.
Love Family Choir yashyize hanze “Turirimbe”, indirimbo ibimburira umuzingo wayo mushya w’indirimbo umunani witwa “Amateka ya Yesu”
REBA INDIRIMBO NSHYA "TURIRIMBE" YA LOVE FAMILY CHOIR
