Igitaramo cya Love Drunk Party kirarimbanije abahanzi bamaze
kuhagera ndetse urubyiniro rukomeje gususurutswa n'aba Dj banyuranye.
Abahanzi bamaze kuhagera barimo Gabiro Guitara wanahageze
mbere y’abandi bose na Ish Kevin wanabaye imbarutso yo gutegurwa ku igitaramo.
Mu bandi bahageze harimo Bushali, B-Threy, Kivumbi, Kenny K
Shot n’umukobwa uherutse gukorana indirimbo na Yvan Buravan, ariwe France.
Hari kandi n’abandi bahanzi banyuranye bakizamuka ari nabo
bakomeje gususurutsa urubyiniro bafatanije n'aba Dj banyuranye.
Gabiro Guitar ubarizwa muri Evolve Music Group iri muri Label zateguye Love Drunk Party
Bushali umwe mu ba baraperi bakunzwe cyane
B-Threy uri mu batangije kinyatrap mu Rwanda
Umuhanzikazi France utanga icyizere mu muziki uheruka no gukorana na Yvan Buravan
Benshi babucyereye
Abakobwa b'uburanga bacyereye igitaramo Love Drunk Party
Abantu bakomeje kuza ahabereye igitaramo kuri Hotel Villa Portifino iri mu zikomeye
Abasore n'inkumi zacyereye igitaramo cya Love Drunk Party
Ibyishimo ni byose ku bitabiriye Love Drunk Party