LANA atuye muri British Columbia muri Canada, akaba akorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Baptist. Yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 2015, ariko mu 2025 ni bwo yatangiye kuwukora by’umwihariko binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuva yatangira uru rugendo rw’umuziki, LANA amaze gukora amashusho y’indirimbo enye zirimo “Uri Uwera”, “Ndaje”, “Ndukunda Christmas” na “Ishimwe Ni Iryawe Yesu”, ari na yo ndirimbo nshya yashyize hanze.
Mu bihangano bye, yibanda ku butumwa buhumuriza abantu bahura n’ibigeragezo n’ibihe bitaboroheye. Yibutsa abumva indirimbo ze ko nubwo abantu bakuvaho cyangwa bakagutererana, Imana yo ishobora kugutabara no kubana na we mu bihe byose.
Umuziki we wibanda cyane ku njyana gakondo, akaba azwi mu ndirimbo zigenewe abana, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bo mu byiciro bitandukanye. Intego ye nyamukuru ni ukunyuzamo ubutumwa bwiza mu ndirimbo kugira ngo abantu barusheho kumenya Kristo no kumwegera.
Mu butumwa yahaye abakunzi b’umuziki we, Louise Niyonzima Graham yabashishikarije kumva indirimbo ye nshya, kuyisangiza abandi no gukomeza gushyigikira ibikorwa bye.
Ati: “Muryoherwe n’iyi ndirimbo nshya yo guhimbaza no kuramya Imana. Niba yagufashije, kanda Subscribe, Like, hanyuma uyisangize n’abandi (Share). Imana ibahe umugisha.”
LANA akomeje urugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza yibanda ku guhumuriza abacitse intege no kubibutsa ko Imana ari yo soko y’ihumure n’ubufasha mu bihe bikomeye
REBA INDIRIMBO NSHYA "ISHIMWE NI IRYAWE YESU" YA LANA