Lorenzo wakoreraga RBA yerekeje kuri SK FM

Imikino - 01/08/2025 5:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Lorenzo wakoreraga RBA yerekeje kuri SK FM

Umunyamakuru wa Siporo wakoreraga Urwego rw’igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, Musangamfura Christian Lorenzo yerekeje kuri SK FM.

Radio ya Sam Karenzi niyo yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse inamuha ikaze.  Yanditse iti: ”Musangamfura Christian Lorenzo yinjiye mu muryango wa SK FM93.9. Ni umwe mu banyamakuru beza mu Rwanda. Dufatanye kumuha ikaze”.

Lorenzo yerekeje kuri SK FM nyuma y’uko yari amaze iminsi atumvikana mu biganiro bya RBA. Byavugwaga ko yahagaritswe na RBA bitewe n’uko yashwanye n’umunyamakuru mugenzi we bakoranaga, Rugaju Reagan.

Musangamfura Christian Lorenzo ni umwe mu banyamakuru ba Siporo babahanga mu Rwanda haba  mu kuyobora ibiganiro, mu busesenguzi ndetse no mu gukora ibyegeranyo.

Yakoreye ibitangazamakuru bya RBA birimo RC Musanze ari naho yahereye, Radio Rwanda na Magic FM. YanakoreyeRadio &TV10 na Fine nubwo ho atahatinze.

Lorenzo yahawe ikaze kuri SK FM


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...