Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Kigega cya Loni gishinzwe ubutabazi bwihuse (CERF), mu rwego rwo gufasha u Rwanda kwirinda icyorezo cya Ebola gishobora kwambuka imipaka, cyane cyane bitewe n'uko virusi ya Bundibugyo ikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umuvugizi wungirije w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Farhan Haq, yavuze ko Loni ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo ikomeje gushyigikira ingamba u Rwanda rwafashe zo gukaza ubwirinzi ku mipaka no kongera ubushobozi bw'inzego z'ubuzima mu turere dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'icyorezo.
Mu bikorwa byatewe inkunga harimo guhugura abakozi b'ubuzima ku buryo bwo kwirinda ubwandu, gutahura abarwaye hakiri kare no gutanga amakuru ku gihe. Hanateganyijwe kandi gutanga ibikoresho birimo imyambaro yihariye yifashishwa n'abita ku barwayi, ibikoresho byo gupima indwara n'ibindi bikenerwa mu guhangana na Ebola.
Loni yavuze ko ibikorwa byo gukaza igenzura ku mipaka no gukurikirana isuku y'ibidukikije n'amazi bikomeje, hagamijwe gukumira ko icyorezo cyakwinjira mu bihugu bituranye na RDC.
Nubwo Ebola ikomeje kwibasira ibice bitandukanye bya RDC, Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko nta murwayi w'iki cyorezo uragaragara mu gihugu. Yashimangiye ko ingamba zo kugikumira zikomeje gushyirwa mu bikorwa ku mipaka, mu mavuriro no mu bindi bice bihuriramo abantu benshi.
