Uyu
mushinga uje mu gihe Lona Glory akomeje kwagura ibikorwa bye hanze y’u Rwanda,
agamije kugeza umuziki we ku masoko atandukanye no gukorana n’abahanzi bafite
izina ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Lona Glory yavuze ko “All Eyes On Me” ari
umwe mu mishinga afata nk’ingenzi muri gahunda yihaye muri uyu mwaka, kubera
ubutumwa bukubiyemo n’urwego rw’imikoranire yawuranze.
Yasobanuye
ko iyi ndirimbo yibanda ku kwigirira icyizere, gukora cyane no gukomeza
guharanira inzozi zawe nubwo uba uri gukurikiranwa cyangwa ugacirwa urubanza
n’abakureba.
Yagize
ati: “All Eyes On Me ni ubutumwa bwo kwigirira icyizere no gukomeza gukora
cyane. Iyo ibikorwa byawe bitangiye gukurikirwa n’abantu benshi, bisaba
gukomeza gukora cyane no guharanira gutanga umusaruro urenze uwo abantu
bategereje.”
Lona
Glory yavuze ko gukorana na Kay Macky byagenze neza cyane, ashimangira ko
impande zombi zahuje ibitekerezo n’icyerekezo, ibintu byafashije uyu mushinga
kugera ku rwego rwifuzwa.
Yagaragaje
kandi ko imikoranire hagati y’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye ari imwe mu
nzira zafasha umuziki nyafurika gukomeza kwaguka no kugera ku masoko mashya.
Ati:
“Iyo abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bakoranye, bitanga amahirwe mashya ku
muziki nyafurika muri rusange. Ni uburyo bwo gusangira abafana no gukomeza
kwagura ibikorwa byacu.”
Amashusho
y’uyu mushinga agaragaza ubunyamwuga n’imbaraga byawushowemo, aho yifashishije
amashusho agaruka ku rugendo rw’umuntu ukomeza guharanira intego ze nubwo aba
ari mu maso y’abantu benshi bamukurikirana.
Nubwo
ibikorwa byinshi bya muzika abikomeje ari hanze y’u Rwanda, Lona Glory yavuze
ko adacika intege ku muziki nyarwanda, ahubwo ko akomeje gukurikirana uko
ugenda utera imbere umunsi ku wundi.
Yagaragaje
ko afite ubushake bwo gukorana n’abahanzi nyarwanda igihe habonetse imishinga
ihuje intego n’icyerekezo, ashimangira ko impano ziri mu Rwanda zikomeje
kwigaragaza ku rwego rushimishije.
Yavuze
ko umuziki nyarwanda uri gukura ku muvuduko mwiza kandi ko abahanzi bafite
ubushobozi bwo gukomeza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga mu gihe babonye
amahirwe n’ubufasha bikenewe.
Mu
gusoza, yashimiye abafana be bakomeje kumuba hafi no kumushyigikira mu rugendo
rwe rwa muzika, avuga ko ibikorwa byinshi bikomeye bikiri imbere kandi
azakomeza kubagezaho imishinga mishya mu bihe biri imbere.


Kay Macky wo muri Zambia wahuje imbaraga na Lona Glory mu ndirimbo bise ‘All Eyes on Me’

Lona
Glory avuga ko yiteguye gukomeza gukorana indirimbo n’abandi bahanzi
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘ALL EYES ON ME’ YA LONA GLORY NA KAY MACKY
