Umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi muri komite y’Inzibacyuho
ya Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta bakinnyi iyi kipe ifite akaba ari
nayo mpamvu irimo kwitwara nabi. Nyuma y'uko aya magambo yagarutsweho na benshi, Gakwaya ubwo yaganiraga na SK FM yongera
kubishimangira avuga ko ibyo yavuze nta kwibeshya kwabayemo.
Ati: ”N'ubu nabisubiramo [ko Rayon Sports ifite
abakinnyi baciriritse] kandi abo nashakaga guha ubutumwa bwabagezeho. Rwose
nabivuze mbigambiriye."
Nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino na Gorilla
FC kuri uyu wa Gatanu, Lomami Marcel uheruka kugirwa umutoza wungirije muri
Rayon Sports yabajijwe niba ari byo koko iyi kipe nta bakinnyi ifite,
avuga ko ataribyo ahubwo ko ibafite.
Ati: ”Njyewe ntabwo mbizi niba yabivuze ntabwo
nabyumvise kuko abakinnyi mwababonye twabakoresheje imyitozo, kuvuga ngo nta
bakinnyi dufite ibyo ntabwo mbizi kuko mwaje hano mwabonye abakinnyi bari
bahari. Kuvuga ko nta bakinnyi dufite kandi bahari dufite amanota ahagije
nibaza ko yabivuze ku mpamvu ze ariko abakinnyi barahari ejo bazabibona ibyo
bazakorera Gorilla”.
Lomami Marcel yavuze ko umukino na Gorilla FC bagomba kuwutsinda nta rundi rwitwazo. Ati: ”Naje batakaje, umukino na Gorilla FC ni umukino ukomeye ariko turifuza ko tugomba kuwutsinda kuko nta kindi kintu twavuga. Ubushize twaratsinzwe, ikintu dusabwa ni ugutsinda nta kindi”.
Kugeza
ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 7 n’amanota 17 aho irushwa amanota 9 na
Police FC iri ku mwanya wa mbere.
