Nubwo buri wese aba akurura yishyira ndetse hakaba nta muntu wivuga nabi, hamaze igihe hari inkundura y'abafana bagereranya umuziki nyarwanda ndetse n'umuziki w'u Burundi . Lolilo nk'umuhanzi mukuru wakuze areba umuziki wo ku mpande zombi, ahamya ko rwose umuziki wo mu Rwanda uza mbere nubwo abafana babifata mu buryo butandukanye.
Aganira na InyaRwanda, Lolilo yagaragaje ko hari ibintu byemeza ko umuziki wo mu Rwanda uyoboye uw'u Burundi.
Icya mbere ,avuga ko mu Rwanda umuziki waho ushyigikiwe rwose kandi ko imwe mu mpamvu igaragaza ko umuziki wo mu Rwanda uza imbere, ari uko rwose Leta nayo igerageza kubishyiramo ukuboko.
Agira ati" Rwose natwe dufite umuyobozi ushyigikira umuziki wacu, twagera kure cyane".
Icya kabiri, Lolilo Kandi avuga ko mu Rwanda bakunda ibintu byabo kurusha uko abarundi bakunda ibyabo. Avuga ko rwose abarundi badakunda gushyigikira umuziki wabo kuko ngo bikundira iby'ahandi.
Icya Gatatu, Lolilo kandi ashingira ku bikorwa. Ati" Niyo urebeye ku bikorwa, ubona ko abahanzi bo mu Rwanda baza imbere cyane urebeye nko mu bitaramo, Abanyarwanda bakorera ibitaramo byinshi i Burayi kandi n'imyidagaduro y'i Kigali isigaye ishyushye cyane".
Lolilo nk'umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki , avuga ko impaka zo kugereranya umuziki w'u Rwanda n'uw'u Burundi zagacitse kuko ari ibintu byigaragaza rwose.

Lolilo ahamya neza ko rwose umuziki wo mu Rwanda urenze uw'i Burundi