Liverpool yanyagiye Arsenal ibitego 5 kuri 1-AMAFOTO

Imikino - 08/02/2014 4:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Liverpool yanyagiye Arsenal ibitego 5 kuri 1-AMAFOTO

Mu mikino y'igikombe cya Shampiyona y'u Bwongereza Premier League, kuri uyu munsi hari hakinwe imikino y'umunsi wa 25 w'iyi shampiyona. Uyu munsi, ikipe ya Arsenal yahuye n'uruva gusenya Liverpool iyitsindwa ibitego 5 kuri 1.

Uyu mukino wahuje aya makipe yombi ntabwo wari woroheye abasore ba Arsene Wenger dore ko mu myanya yose mu kibuga ikipe ya Liverpool yarushaga Arsenal mu buryo bugaragara cyane. Umukino ugitangira, Arsenal yahuzagurikaga cyane ubwo Liverpool yinjizaga igitego cya mbere ku munota wa mbere w’umukino. Mu minota 20 y’igice cya mbere, Liverpool yari yamaze gutsinda ibitego 4 byose ku busa bwa Arsenal.

Ku munsi wa 25 wa shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, Arsenal yasuye Liverpool iri ku mwanya wa mbere gusa iyi kipe yasubije inyuma Arsenal. Muri uyu mukino, abakinnyi ba Liverpool FC ntabwo boroheye ikipe ya Arsenal na gato dore ko mu minota ya mbere yatangiye iyotsa igitutu aho mu minota 20 abasore b’umutoza Brendan Rodgers ku kibuga cya Anfield bari bamaze kubona ibitego bine byose.

Abakinnyi ba Liverpool mu byishimo nyuma yo guha isomo Arsenal

Jack Wilshere ntabwo yiyumvisha uburyo umukino urangiye Arsenal itsnzwe ibitego 5 byose

Ku munota wa mbere w’umukino, umusore Martin Skrtel yahise yinjizamo igitego cya mbere ndetse no ku munota wa 10 akaba yahise ashyiramo igitego cya kabiri biba bibaye ibitego 2 bya Liverpool ku busa bwa Arsenal. Ku munota wa 17, umukinnyi Raheem Sterling yashyizemo igitego cya gatatu mugenzi we Daniel Sturridge ku munota wa 20 bakaba bahise binjizamo igitego cya 4.

Martin Skrtel ku isegonda rya 52 yinjijemo igitego cya mbere

Umukinnyi Raheem Sterling, ku munota wa 46 yinjijemo igitego cya 5 cya Liverpool. Ku munota wa 69, kuri Penaliti, ikipe ya Arsenal yinjijemo igitego cya mbere ari nacyo cy’impozamarira batahanye kuri uyu mukino , kikaba cyatsinzwe na Mikel Arteta.

Liverpool yacakiranye na Arsenal idafite ba myugariro bayo, Glen Johnson, Daniel Agger, Mamadou Sakho ; Jose Enrique na Lucas Leiva. Aba bakinnyi bakaba bashobora kuzagaruka mu kibuga mu cyumweru gitaha. Arsenal nayo yakinnye idafite abakinnyi bayo bakomeye, Aaron Ramsey na Theo Walcott . Mathieu Flamini we uyu ni umukino wa kabiri adakinnye kubera ko ari mu gihano cy’imikino ine yahawe kubera ikarita y’umutuku yahawe bakina na Southampton.

ARSENAL (4-2-3-1): Szczesny 4: Sagna 4, Mertesacker 4, Koiscielny 4, Monreal 3 (Gibbs 61mins); Arteta 5, Wilshere 4: Oxlade-Chamberlain 6, Ozil 3 (Rosicky 60mins 6), Cazorla 3: Giroud 4 (Podolski 60mins 5)

LIVERPOOL (4-2-3-1): Mignolet 7: Flanagan 8, Skrtel 9, Toure 8, Cissokho 7: Gerrard 8 (Ibe 76mins 6), Henderson 8: Sturridge 8 (Allen 66mins 6), Coutinho 8, Sterling 9: Suarez 9 (Aspas 86mins)

Skrtel hano yari amaze kohereza ishoti rikomeye ryavuyemo igitego cya 2 cya Liverpool

Iyo Arsenal itsinda Liverpool yaba kuba ari ntsinzi ya gatatu yikurikiranya i Anfield, yaherukaga hagati ya tariki ya 10 Gashyantare 1973- 9 Ugushyingo 1974.

Umunyezamu wa Arsenal, Wojciech Szczesny uyu munsi ntabwo yahiriwe n'uyu mukino

Raheem Sterling yinjije igitego cya gatatu cya Liverpool

Liverpool ntiratsindwa mu mikino 10 ishize muri iyi shampiyona, naho 12 yakiniye mu rugo, yabonye amanota 31 itsinda ibitego 33 yinjizwa 7.

Daniel Sturridge hano yahise ateramo igitego cya kane cya Liverpool

Uyu mukinnyi amaze gutsinda yishimiye mu maso y'umuzamu while Szczesny wa Arsenal

Mu cyumweru gitaha, ikipe ya Arsenal izacakirana na Man United, umukinnyi Mata uherutse kugurwa na Man U agomba kwereka iyi kipe ko ahagaze neza akaba agomba kuzigaragaza kuri uwo mukino kuko akagaragaza ko mu ikipe ya Manchester United azanyemo impinduka. Uyu mukino uzahuza aya makipe yombi Arsenal na Manchester United na Arsenal uzaba mu cyumweru gitaha kuwa gatatu.

Sterling yashyizemo igitego cya 5 cy'agashyinguracumu

Ikipe ya Newcastle United niramuka itsinze Chelsea mu mukino ugomba kuzihuza mu masaha ari imbere, Manchester City yahita ijya ku mwanya wa mbere ikawusimburaho Arsenal. Ku itariki ya 18 Gashyantare 2014 Man City ikaba izakina na Barcelonna mu mikino y’igikombe cya Champions League.

Arsene Wenger ntabwo yishimiye na gato uburyo abakinnyi be bitwaye

Kugeza ubu, ikipe ya Liverpool yagaragaje ko inyota ifitiye igikombe cya shampiyona ishobora kukigeraho dore ko ubu iri muri Big4 ndetse kuri uyu munsi ikaba yabishimangiye. Nikomeza kwitwara neza imikino isigaye ikazayitsinda byaba birangiye igikombe yahita icyegukana.

Dore indi mikino yo ku munsi wa 25 wa Shampiyona:

Munyengabe Murungi Sabin


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...