Uko umukino wagenze umunota ku munota;
Umukino urangiye ikipe ya Police FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0
90+5' Ani Elijah arase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cya kabiri cya Police FC
90+3' Amahirwe ya nyuma Rayon Sports ibonye kuri kufura iyapfushije ubusa aho itewe na Kabange ariko Rushema Chriss agiye gushyiraho ukuguru asifurwa kurarira
Umusifuzi wa kane,Nsabimana Celestin yongeyeho iminota 6
89' Ba myugariro ba Police FC bakomeje gukora akazi,Tambwe Gloire yari abonye umupira imbere y'izamu ariko Nsabimana Eric'Zidane' awumukuraho
88' Byiringiro Lague asimbuwe Ani Elijah
86' Rayon Sports ikomeje gushaka uko yagera imbere y'izamu ngo irebe ko yabona igitego cyo kwishyura ariko byanze
83' Police FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Kwitonda Alain Bacca hajyamo Mugiraneza Frodouard
79' Nsabimana Eric 'Zidane' wa Police FC aryamye hasi nyuma yo kugongana na Tambwe Gloire aho ari kwitabwaho n'abaganga
75' Tony Kitoga asimbuwe na Ishimwe Fiston
74' Mugisha Didier ahaye umupira Kwitonda Alain Bacca wari inyuma y'urubuga rw'amahina gato arekura ishoti gusa rinyura hejuru y'izamu kure
72' Rayon Sports irase uburyo bwabazwe ku mupira waruzamu we neza ubundi Bigirimana Abedi arekuye ishoti ariko rinyura hejuru y'izamu gato cyane
69' Byiringiro Lague yari yinjiye mu kibuga acenga neza gusa Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' aratabara
67' Police FC nayo ikoze impinduka mu kibuga havamo Emmanuel Okwi hajyamo Mugisha Didier
65' Niyonzima Olivier Sefu avuye mu kibuga asimburwa na Harerimana Abdoulaziz
62' Ndayishimiye Richard azamuye umupira usanga Aziz Bassane agiye kuwiha neza mu rubuga rw'amahina Nsabimana Eric'Zidane' ahita atabara
60' Rushema Chris yeretswe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Okwi
56' Rayon Sports ikomeje kubona kufura,Henry Musanga ateze Bigirimana Abedi umusifuzi arayitanga iterwa na Musore Prince gusa ba myugariro ba Police FC bakuraho umupira
53' Myugariro wa Rayon Sports,Rushema Chris na rutahizamu wa Police FC Emmanuel Okwi baryamye hasi nyuma yo kugongana
50' Rayon Sports yaje mu gice cya kabiri isatira cyane,ibonye kufura ku ikosa Gakwaya Leonard akoreye Ndayishimiye Richard gusa itewe na Tony Kitoga umupira unyura hepfo y'izamu gato cyane
47' Rayon Sports ibonye kufura iterwa na Ndayishimiye Richard ariko umupira unyura ruguru y'izamu gato cyane
46' nIgice cya kabiri gitangiye Rayon Sports ikora impinduka mu kibuga havamo Habimana Yves hajyamo Aziz Bassane
Igice cya mbere kirangiye Police ikiyoboye n'igitego 1-0
45+1' Police FC ibonye koroneri iterwa na Ishimwe Christian gusa habura uyibyaza umusaruro
Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri
41' Umunyezamu wa Police FC yari akoze amakosa ananirwa kugumana umupira ugiye kwifatirwa na Ndayishimiye Richard ariko Ishimwe Christian ahita amutabara
35' Police FC iri kurusha Rayon Sports mu mashyi no mu mudiho dore ko usibye kugera imbere y'izamu buri mwanya irimo ari nayo yihariye umupira
32' Police FC ikomeje gusuzugura Rayon Sports
Kwitonda Allain Bacca ahawe umupira mwiza ari mu rubuga rw'amahina arekura ishoti ariko rikubita igiti cy'izamu
30' Tony Kitoga azamukanye umupira neza acenga ageze inyuma y'urubuga rw'amahina arekura ishoti riremereye gusa umunyezamu wa Police FC aba maso
28' Police FC ikomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Rayon Sports binyuza kuri koroneri irimo irabona
24' Byiringiro Lague akomeje gukoza isoni ba myugariro ba Rayon Sports,yinjiye mu rubuga rw'amahina nyuma yo kubacenga arekura ishoti gusa birangira Pavelh Ndzira arikuyemo
21' Police FC ifunguye amazamu
Ikipe ya Police FC ifunguye amazamu ku gitego cya Nsabimana Eric'Zidane' akoresheje umutwe ku mupira waruzamuwe na Byiringiro Lague ubundi umunyezamu awukuramo uhita umusanga ahagaze neza
20' Nshimiyimana Emmanuel'Kabanga atabaye Rayon Sports akura umupira kuri Lague wari winjiye mu rubuga rw'amahina usanga Bacca arekuye ishoti gusa rishyirwa muri koroneri
18' Bigirimana Abedi akoreweho ikosa nyuma yo gucenga abakinnyi ba Police FC umusifuzi atanga kufura iterwa na Ndayishimiye Richard ariko umupira unyura impande y'izamu gato cyane
14' Police Fc ikomeje kwisirisimbya imbere y'izamu rya Rayon Sports,uwitwa Kwitonda Alain Bacca arekuye ishoti gusa umunyezamu arifata nta nkomyi
12'Byiringiro Lague azamuriwe umupira mwiza na Bacca ariko birangira umurenganye
9' Tambwe Gloire akomewe amashyi n'abafana nyuma yo kurekura ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina gusa umupira ukanyura hejuru y'izamu gato cyane
6' Rayon Sports yari ibonye uburyo imbere y'izamu ku mupira wari uhinduwe na Habimana Yves ariko habura uwubyaza umusaruro
4' Police Fc niyo ifite umupira ihererakanya mu rubuga rwayo
2' Police Fc itangiranye umukino imbaraga zikomeye ndetse yari ifunguye amazamu ku mupira mwiza uzamuwe na Kwitonda Alain Bacca ubundi Byiringiro Lague ashyiraho umutwe ariko umupira ukubita igiti cy'izamu
1' Ikipe ya Police FC niyo yatangije umupira ndetse irawugumana kugeza igeze imbere y'izamu birangira urenze
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga; Niyongira Patience,Ndayishimiye Dieudonne,Ishimwe Christian,Nsabimana Eric,Issah Yakubu,Gakwaya Leonard,Msanga Henry,Kwitonda Allain,Richard Kilongozi,Emmanuel Okwi na Byiringiro Lague.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Pavelh Ndzila,Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange',Musore Prince,Rushema Chris,Youssou Diagne,Ndayishimiye Richard,Bigirimana Abedi,Tambwe Gloire,Habimana Yves,Tony Kitoga na Niyonzima Olivier 'Seif'.
Ikipe ya Rayon Sports irasabwa gukoresha uyu mukino kugira ngo yiyunge n’abafana bayo dore ko iheruka gusezererwa na Singida Black Stars FC muri CAF Confederation Cup 2025.
Kuva muri 2012 ikipe ya Rayon Sports na Police FC zimaze guhura imikino 24 muri shampiyona. Rayon Sports yatsinzemo 12, Police FC itsindamo 4 naho banganya 8.
Mu mukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports 2-0 mu gihe Police FC yo yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1.
Ubwo abakinnyi ba Police FC bishyushyaga
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bishyushyaga
Ubwo abakinnyi ba Police FC bageraga kuri Kigali Pele Stadium