Igikombe cy’Isi 2026 :Mexico yatangiye ihana Afurika y’Epfo mu mukino w’amakarita y’umutuku

FIFA - Igikombe cy'Isi 2026 - 11/06/2026 6:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Igikombe cy’Isi 2026 :Mexico yatangiye  ihana Afurika y’Epfo mu mukino w’amakarita y’umutuku

Ikipe y’igihugu ya Mexico yatangiye imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wabonetsemo amakarita atatu y’umutuku. Uyu mukino wo mu itsinda A ufungura igikombe cy’Isi cya 2026 wakinwe kuri wa Kane saa Tatu z’ijoro kuri kuri stade ya Azteca.

Uko umukino  wagenze umunota ku munota;

Umukino urangiye Mexico itsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0. Igikombe cy'Isi kirakomeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu aho saa Kumi z'ijoro Korea y'Epfo irakina na Czechia mu mukino wo mu itsinda A. Undi mukino   wo mu Itsinda B uzahuza Canada na Bosnie-Herzégovine guhera Saa Tatu z'umugoroba.

90+3' Cesar Montes wa Mexico yeretswe ikarita y'umutuku nyuma yo gukorera ikosa Khuliso Mudau

Umukino wongeweho iminota irindwi

83' Themba Zwane wa Afurika y'Epfo wari winjiye mu kibuga asimbuye nawe yeretswe ikaruta ya y'umutukun ku ikosa yari akoreye Roberto Alvarado

75' Mexico niyo ifite umupira umupira ihererekanya gake gake ishaka uko yabona igitegi cya gatatu

67' Hatanzwe akaruhuko ko kunywa amazi

66' Igitego cya kabiri cya Mexico

Rutahizamu wa Mexico,Raul Jimenez  atsinze igitego cta 2 cya Mexico akoresheje umutwe. Ni igitego cye cya 46 atsindiye ikipe y'igihugu

65' Javier Agyirre utoza Mexico akoze impinduka mu kibuga havamo Alvaro Fidalgo na Brian Gutierrez hajyamo Gilberto Mora na Luis Chavez

60' Hugo Broos utoza Afurika y'Epfo yongeye gukora impnduka mu kibuga havamo Jayden Adams hajyamo Themba Zwane

55' Afurika y'Epfo ikoze impinduka mu kibuga hajyamo Thalente Mbatha havamo Lyle Foster

49' Sphephelo Sithole wa Afurika y'Epfo yeretswe  ikarita y'umutuku  nyuma yo gukorera ikosa yari akoreye Brian Gutierrez impande y'urubuga rw'amahina  kandi ari myugariro wa nyuma. Iyi ni nayo karita y'umutuku ya mbere mu gikombe cy'Isi cya 2026

46' Umunyezamu wa Afurika y'Epfo,Ronwen Williams aje mu gice cya kabiri yongera gukora amakosa nka yayandi yabyaye igitego cya mbere yihera umupira Alvaro Fridalgo ariko btiyawubyaza umusaruro

Igice cya mbere kirangira Mexico iyoboye n'igitego 1-0

Igice cya mbere cyongeweho iminota 4

42' Mexico ikubise igiti cy'izamu

Julian Quinones watsinze igitego cya mbere yongeyw kugerageza uburyo arekura ishoti gusa rikubita cy'izamu

38'Erik Lira watanze umupira uvamo igitego aryamye hasi nyuma yo gukinirwa nabi

34'  Afurika y'Epfo irarokotse

Umunyezamu wa Afurika y'Epfo,Ronwen Williams akuyemo umupira washoboraga guteza ibibazo aho ari umupira wari uhinduwe na Roberto Alvarado 

30' Umukino wagabanyije umuvuduko

Nyuma y'uko Mexico ifunguye amazamu umukino usa nkaho wagabanyije umuvuduko,kuri ubu Afurika y'Epfo niyo ifite umupira ihererekanya mu kibuga cyayo

25' Hatanzwe umwanya wo kunywa amazi ku bakinnyi kubera ubushyuhe buri muri Mexico

23' Afurika y'Epfo yari ibonye kufura ariko ntacyo itanze 

18' Julian Quinones wa Mexico arekuye ishoti riremereye ariko rinyura impande y'izamu gato cyane 

16' Teboho Mokoena wa Afurika y'Epfo yeretswe ikarita y'umuhondo aho ariyo karita ya mbere muri iki gikombe cy'Isi cya 2026

15' Muri iyi minota Afurika y'Epfo irimo irahererekanya ishaka aho imenera ngo igere imbere y'izamu ariko byanze

12' Afurika y'Epfo ikomeje kurushwa 

Nyuma y'uko iyi kipe y'igihugu itsinzwe igitego ikomeje kurushwa na Mexico dore ko n'ubu yari ibonye koroneri nubwo ntacyo iyimajije

8' Igitego cya mbere cya Mexico kikaba n'icya mbere cy'igikombe cy'Isi cya 2026

Umunyezamu wa Afurika na ba myugariro be bakoze amakosa ,Erik Lira wa Mexico ahita afata umupira awuha Julian Quinones nawe awushyira mu nshundura

5' Umunyezamu wa Afurika y'Epfo arayitabaye

Raul Jiminez arekuye ishoti riremereye ariko Ronwen Williams aratabara ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga 

4' Mexico ibonye kufura iterwa na Brian Gutierrez ariko ayitera mu rukuta 

1' Ikipe y'igihugu ya Mexico niyo yatangije umupira ndetse ni nayo irimo irahererekanya yawihariye

21:06' Umukino uratangiye

Umukino ufungura igikombe cy'Isi cya 2026 uratangiye gusa utangiye utinzeho iminota 6

Burnaboy na Shakira nibo baririmbye mu birori byo gufungura igikombe cy'Isi cya 2026 ku mugaragaro 




Abakinnyi 11 ba Mexico babanje mu kibuga : Rangel; Reyes, Montes, Vásquez, Gallardo; Lira, Fidalgo, Gutiérrez; Alvarado, Jiménez na Quiñones.

Abakinnyi 11 ba Afurika y’Epfo babanje mu :Williams; Mudau, Sibisi, Okon, Mbokazi, Modiba; Mokoena, Shitole, Adams; Rayners na Foster.

Uyu mukino waherukaga mu myaka 16 iheruka dore ko muri 2010 mu gikombe cy’Isi cyari cyabereye muri Afurika y’Epfo iyi kipe y’igihugu yatangiye ikina na Mexico aho ariwo mukino wafunguye irushanwa n’ubundi. 

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1 aho Afurika y’Epfo yatsindiwe na Siphiwe Tshabalala baho Mexico igatsindirwa na Rafael Márquez. 

Ikipe y’igihugu ya Mexico iheruka gutsindwa ku mukino wayo wa mbere  mu Gikombe cy’Isi mu 1994 ikaba yaratsinzwe na Norway 1-0. 

Nyuma yaho imaze gukina imikino irindwi ikaba yaratsinzemo 5 naho banganya 2. Stade ya Azteca iraberaho umukino ufungura ni umukino 20 w’igikombe cy’Isi uraba ukiniweho, ikaba ari yo stade yakiriye imikino y’Igikombe cy’Isi myinshi kurusha izindi zose ku Isi. Mu mikino 7 Mexico imaze kuhakinira mu gikombe cy’Isi,batsinze 5 naho banganya 2

Mexico imaze gukina imikino 60 mu mateka y’igikombe cy’Isi bakaba kure bageze ari muri 1/4. Nicyo gihugu kitabiriye igikombe cy’Isi ariko kitigeze kikegukana. Igikombe cy'Isi cya 2026 kizakinirwa mu bihugu bitatu aribyo Mexico ,Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kitabiriwe n'ibihugu 48 akaba ari ubwa mbere bibayeho mu mateka.

Ibirori bifungura igikombe cy'Isi cya 2026




Abafana ba Mexico babukereye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...