Uko umukino wagenze umunota ku munota;
David Chimezie yinjije penariti ya 10 ya Police FC ihita yegukana igikombe cy'Intwari cya 2026 itsinze penariti 7-6
Ronald Ssekiganda arase penariti ya 9 ya APR FC aho ayiteye umunyezamu ayikuramo
Iradukunda Semeon yinjije penariti ya 9 ya Police FC
Nshimiyimana Yunusu yinjije penariti ya 8 ya APR FC
Richard Kilongozi yinjije penariti ya 8 ya Police FC
Niyomugabo Claude yinjije penariti ya karindwi ya APR FC
Ekeson Okorie arase penariti ya karindwi ya Police FC aho ayiteye hejuru y'izamu kure
William Togui arase penariti ya gatandatu ya APR FC aho ayiteye umunyezamu ayikuramo
Nsabimana Eric 'Zidane' arase penariti ya gatandatu ya Police FC aho ayiteye ikubita igiti cy'izamu
Mamadou Sy yinjije penatiti ya gatanu ya APR FC
Ishimwe Christian yinjije penariti ya gatanu ya Police FC
Dauda Yussif arase penariti ya kane ya APR FC aho ayiteye umunyezamu ayikuramo
Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga yinjije penariti ya kane ya Police FC
Niyigena Clement yinjije penariti ya gatatu ya APR FC
Byiringiro Lague yinjije penariti ya gatatu ya Police FC
Byiringiro Jean Gilbert yinjije penariti ya kabiri ya APR FC
Ani Elijah yinjije penariti ya mbere ya Police FC
Ruboneka Jean Bosco arayinjije
APR FC niyo igiye kubanza gutera penariti





Umukino urangiye amakipe yombi anganya 1-1 none hagiye guterwa penariti
90+2' Police FC ikoze impinduka mu kibuga havamo umunyezamu Rukundo Onesme hajyamo Niyongira Patience ugiye kwifashushwa muri penariti
Umukino wongeweho iminota 3
89' APR FC ibuze igitego cyabazwe ku mupira Mamadou Sy ashyizeho umutwe ariko unyura ku ruhande rw'izamu gato cyane
88' Gakwaya Leonard aryamye hasi arimo aritabwaho n'abaganga
87' Djibrill Ouattara ahawe umupira mwiza ubundi ashyiraho umutwe ariko Rukundo Onesme awushyira muri koroneri
82' Police FC ikomeje gushaka igitego cya kabiri
Byiringiro Lague azamukanye umupira acenga ageze imbere y'izamu arekura ishoti ariko rinyura impande y'izamu gato
80' Ekeson Okorie arekuye ishoti riremereye ariko rinyura hejuru y'izamu gato cyane
75' Rukundo Onesme atabaye Police FC ubugira kabiri
Mamadou Sy arekuye ishoti arikuramo ubundi umupira usanga Ruboneka Jean Bosco awuha Dauda Yussif nawe arekura ishoti ariko birangira uyu munyezamu naryo arikuyemo
73' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbet hajyamo Mamadou Sy na Djibrill Ouattara
69' Police FC ibonye igitego cyo kwishyura
Gakwaya Leonard atsinze igitego cyo kwishyura ku mupira utakajwe na Ishimwe Pierre nyuma yo kuwurwanira na myugariro we Nshimiyimana Yunusu
67'Niyigena Clement wari wicaye hasi yerejana ko yavunitse arahagurutse
65' Police FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Kwitonda Allain'Bacca' hajyamo Ekeson Okorie ugiye gukina umukino we wa mbere muri iyi kipe
61' Nsabimana Eric 'Zidane' atabaye Police FC
Hakim Kiwanuka ahawe umupira mwiza na Niyigena Clement yinjira mu rubuga rw'amahina ubundi aroba umunyezamu gusa uyu myugariro aratabara umupira awushyira muri koroneri itagize icyo itanga
59' Nsabimana Eric 'Zidane' yari afunguye amazamu ku ruhande rwa Police FC ariko asifurwa kurarira
56' APR FC yongeye kubona uburyo ku mupira waruhinduwe na Hakim Kiwanuka ubundi Mugisha Gilbert ashyiraho umutwe gusa umunyezamu aba maso
52' William Togui atsinze igitego cy'amateka
Uyu rutahizamu atsindiye APR FC igitego cya mbere ku mupira waruzamuwe na Hakim Kiwanuka ubundi umusanga mu rubuga rw'amahina arihindukiza awushyira mu izamu,Stade imukomera amashyi
50' Ishimwe Christian arekuye ishoti ariko Ishimwe Pierre arikuramo byoroshye
48' Umukino urimo uragenda gake nta gusatira cyane
45' Police FC niyo yatangije umupira mu gice cya kabiri ariko ntabwo yawutindanye
Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0
45+1' Rukundo Onesme yongeye gutabara Police FC
William Togui arekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo ariko birangira uyu munyezamu akuyemo umupira
Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri
40' Mugisha Gilbert arase uburyo
Uyu mukinnyi ukina anyura ku mpande abonye umupira mwiza nyuma y'uko Rukundo Onesme yari yavuye mu izamu ariko birangira atinze kurekura ishoti
38' Ani Elijah arekue ishoti ariko rinyura hepfo y'izamu kure
36' Police FC muri iyi minota nayo irimo irasatira
Ibonye koroneri iterwa na Ishimwe Christian arko birangira habayemo amakosa
32' Ishimwe Pierre aratabaye
Byiringiro Lague arekuye ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko uyu munyezamu wa APR FC aratabara arishyira muri koroneri
25' APR FC irase uburyo buremereye imbere y'izamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na William Togui ariko Rukundo Onesme arishyira muri koroneri itagize icyo itanga



18' Police FC ibonye uburyo imbere y'izamu ku ishoti ryoroheje ryari rirekuwe na Ishimwe Christian ubundi Ishimwe Pierre arishyira muri koroneri yatewe ubundi Nsabimana Eric 'Zidane' ashyiraho umutwe umupira unyura impande y'izamu gato cyane
15' Police Fc yibuze
Ikipe y'Ingabo z'igihugu ikomeje kurusha Police FC mu bijyanye no guhererekanya umupira ndetse no kugera imbere y'izamu nubwo kugeza ubu nta kintu irabimaza
10' Ruboneka Jean Bosco yongeye gutera kufura yari iteretse ahantu heza ariko birangira Ani Elijah atabaye
6' Ikipe y'Ingabo z'igihugu ikomeje kurusha Police FC ndetse Mugisha Gilbert ahawe umupira yashoboraga kugira icyo abyaza ariko birangira awusubiranye inyuma
4' APR FC ibonye kufura iterwa na Ruboneka Jean Bosco ubundi Niyigena Clement ashyiraho umutwe ariko umupira unyura impande y'izamu gato cyane
3' Abafana ba APR FC batari benshi cyane batangiranye Morale iri hejuru
1'APR FC niyo itangije umukino ariko ntabwo itindanye umupira
Abakinnyi ba APR FC bishyushya
Abakinnyi ba Police FC bishyushya
Niyigena Clemennt ari mu bakinnyi babanje mu kibuga
Niyigena Clement wari watangajwe n'umutoza wa Al Hilal nk'umukinnyi w'iyi kipe yo muri Sudani gusa bikarangira bidakunze ko yerekezayo ari mu bakinnyi ikipe ya APR FC yifashishije
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga;Rukundo Onesime,Ishimwe Christian,Nsabimana Eric,Chimezie David,Ndayisjimiye Dieudonne,Iradukunda Simeon,Gakwaya Leonard,Byiringiro Lague,Kwitonda Alain, Richard Kirongozi na Ani Elijah
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;Ishimwe Pierre,Niyigena Clement,Nshimiyimana Yunusu,Niyomugabo Claude,Byiringiro Jean Gilbert,Dauda Yussif,Ronald Ssekiganda,Ruboneka Jean Bosco,Hakim Kiwanuka,Mugisha Gilbert na William Togui
APR FC yageze ku mukino wa nyuma nyuma y’uko isezereye AS Kigali muri 1/2 mu gihe Police FC yo yasezereye Rayon Sports.
Aya makipe yombi ni nayo yari yageze ku mukino wa nyuma mu mwaka ushize bikaba byararangiye igikombe cyegukanwe n’ikipe y’Ingabo z’igihugu.
Iri rushanwa rikinwa mu rwego rwo kwizihiza Intwari. Ni ku nshuro ya 32 hizihijwe umunsi w’intwari. Uyu mwaka ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti’"Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.
Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Icyiciro cy’Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda.
Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1990.
Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange.
Icyiciro cy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.
Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare.
Abakinnyi ba APR FC bagera kuri Stade Amahoro
Ubwo abakinnyi ba Police FC bageraga kuri Stade Amahoro
