Uko umukino wagenze umunota ku munota;
Umukino urangiye Amavubi atsinze Grenada 4-0 ahita yerekeza ku mukino wa nyuma wa FIFA Series 2026 aho azakina na Estonia ku wa Mbere w'Icyumweru gitaha
90+5' Issac Joshua wa Grenada abonye bwa nyuma imbere y'izamu ariko birangira Mangwende amukuyeho umupira
90+2' Amavubi n'ubundi niyo afite umupira ahererekanya
Umukino wongeweho iminota itanu kugira ngo urangire
87' Kwizera Olivier ntakibazo yahuye nacyo
Amavubi yarushije Grenada ku buryo inshuro yageze imbere y'izamu ririnzwe na Kwizera Olivier wazibara
85' Amavubi akomeje gusha igitego cya 5,Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' arekuye ishoti ariko rinyura impande y'izamu
80' Amavubi abonye igitego cya kane ku ishoti rirekuwe na Hakim Sahabo ubundi myugariro wa Grenada agerageza kurikuramo ariko biba ibyubusa
79' Amavubi yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Mickels Leroy-Jacques na Mugisha Bonheur hajyamo Muhire Kevin na Kury John
73' Amavubi akoze impinduka mu kibuga havamo Mickels Joy-Lance,Bizimana Djihad, Byiringiro Jen Gilbert na Niyomugabo Claude hajyamo Samuel Gueulette,Uwumukiza Obedi,Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' na Mickels Joy-Slayd
71' Grenada ishobora guhurira n'uruva gusenya muri Stade Amahoro
Nyuma y'uko Amavubi afunguye amazmu akomeje gusatira cyane nkaho Mickels Joy-Lance arekuye ishoti riremereye gusa umunyezamu wa Grenada aratabara
68' Amavubi abonye igitego cya gatatu
Kapiteni w'Amavubi,Bizimana Djihad atsinze igitego cya 3 cy'Amavubi ku ishoti arekuriye kure ubundi umunyezamu wa Grenada ntiyamenya uko byagenze
63' Ikipe y'igihugu ya Grenada ikoze impinduka mu kibuga havamo Phillip Deanroy na Frank Romar hajyamo Raeburn Raheem na Clarke Keishon
60' Mickels joy-Lance yari abonye umupira imbere y'izamu ku makosa yari akozwe na ba myugariro ba Grenada ariko umunyezamu ahita atabara
58' Amavubi akoze impinduka mu kibuga havamo Kwizera Jojea na Biramahire Abeddy hajyamo Hakim Sahabo na Uwineza Rene
54' Mickels Leroy-Jacques acenze myugariro wa Grenada aramusunika yerekana ko yakorewe ikosa ariko umusifuzi arasanza
50' Frank Romar yari agerageje uburyo arekura ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko rinyura hejuru y'izamu kure
46' Grenada ije mu gice cya kabiri ikora impinduka mu kibuga havamo umunyezamu Phillip Chad wari wagize ikibazo cy'imvune hajyamo Thomas Trishawn





Igice cya mbere kirarangiye
44+5' Amavubi abonye igitego cya kabiri
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Jojea Kwizera nyuma yo kwinjira mu rubuga rw'amahina acenga arekura ishoti riruhukira mu nshundura
45+3' Amavubi yariye amavubi
Nyuma y'uko ikipe y'igihugu y'u Rwanda ifunguye amazamu uwitwa Bizimana Djihad arekuye ishoti ryashoboraga kuvamo igitego cya kabiri ariko rinyura hejuru gato cyane
45+1' Amavubi afunguye amazamu ku gitego cya Mickels Leroy-Jacques ku ishoti arekuye ari inyuma y'urubuga rw'amahina riragenda riruhukira mu nshundura
Iminota 5 y'inyongera
45' Grenada ibonye koroneri iterwa na John Brown Shavon biza kurangira umupira wongeye kumugarukira arekura ishoti ariko rinyura hepfo y'izamu
42' Mbere y'uko igice cya mbere kirangira muri iyi minota Amavubi arimo arakinira inyuma agerageza kubaka
38' Amavubi akomeje kwirangaraho
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda,Amavubi ikomeje kwirangaraho dore ko irimo irabona uburyo bwinshi imbere y'izamu ariko ikabupfusha ubusa
35' Perezida Kagame ageze muri Stade Amahoro aho yitabiriye uyu mukino urimo urahuza Amavubi na Grenada muri FIFA Series 2026
31' Niyomugabo Claude ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko habura uwushyira mu izamu
29' Bizimana Djihad abonye uburyo imbere y'izamu gusa arekuye ishoti rinyura ku ruhande y'izamu kure
25' Muirhead Parish wa Grenada arekuye ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko Kwizera Olivier aratabara
23' Umunyezamu wa Grenada aryamye hasi
Umunyezamu wa Grenada Phillip Chad aryamye hasi nyuma yo gutabara
21' Amavubi yakamejeje imbere y'izamu rya Grenada
Bizimana Djihad azamuye umupira mwiza ubundi Biramahire Abeddy ashyiraho umutwe ariko umunyezamu wa Grenada aratabara
17' Biramahire Abeddy yongeye kurata uburyo
Rutahizamu Biramahire Abeddy ukomeje kubona uburyo ntabubyaze umusaruro yongeye kubona ubundi ahawe umupira mwiza na Mickels Joy Lance gusa aratinda bituma umunyezamu wa Grenada atabara
15' Amavubi yongeye kurata uburyo aho Mickels Leroy-Jacques ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko Biramahire Abeddy ashyizeho ukugutru ujya hejuru y'izamu kure
12' Grenada ibonye koneri gusa Phillip Deanroy ayitera nabi ntiyagira icyo itanga
9' Amavubi akomeje kurusha Grenada
Usibye kuba Amavubi ari kugera imbere y'izamu ni nayo arimo arakina yiharira umupira cyane
7' Amavubi yatangiye kumwenyuza abari muri Stade Amahoro
Ikipe y'igihugu ikomeje gusatira cyane,mu buryo bukurikirana Bizimana Djihad,Biramahire Abeddy na Mugisha Bonheur bagerageje uburyo imbere y'izamu gusa ntibyabahira
6' Umukino urimo urihuta ku mpande zombi
Nkubu Bizimana Djihad yari arekuye ishoti imbere y'izamu ariko ba myugariro ba Grenada baritambika
4' Nubwo bitarafata irangi neza ariko Grenada yari igerageje kubaka ubundi Sandiford Greg ahindura umupira imbere y'izamu ariko Mugisha Bonheur aratabara
3' Biramahire Abeddy yari azamuriwe umupira ariko umubana muremure ufatwa n'umunyezamu
2' Byiringiro Jean Gibert ahaye umupira umunyezamu Kwizera Olivier uhita umucika urarenga Grenada ibona koroneri itewe na John Brown gusa ntacyo itanze
1' Amavubi niyo atangije umukino ariko umunyezamu wa Grenada ahise afata umupira
Umukino uratangiye
Umukino w'Amavubi na Grenada ni amateka
Ni ubwa mbere ikipe y'igihugu y'u Rwanda igiye gukina n'ikipe itari iyo ku mugabane wa Afurika. Ibi ni nako bimeze kuri Grenada dore ko iki gihugu cyo mu Birwa bya Caraibes nacyo ari ubwa mbere kigiye gukina n'ikipe yo ku mugabane wa Afurika.
Abakinnyi 11 ba Grenada babanje mu kibuga;
Ettienne Benjamin,De Coteau Jabari,Pierre
Dorrel,Frank Romar,John-Brown shavon,Phillip Chad,Sandiford Greg,Muhirhead
Parish,Francis Jermaine,Phillip Deanroy na Akins Lucas.
Abakinni 11 b’Amavubi babanje mu kibuga;
Kwizera Olivier,Niyomugabo Claude,Mutsinzi Ange,Biramahire
Abeddy.Mickels L-Jacque,Kavita Phanuel,Mugisha Bonheur,Bizimana Djihad,Mickels
J Lance,Kwizera Jojea na Byiringiro Gilbert.
Kuva ku munsi wejo mu Rwanda harimo harabera imikino ya FIFA Series 2026. Mu mikino yo mu itsinda B yabanje yakiniwe kuri Kigali Pele Stadium ,Aruba yatsinze Macau ibitego 4-1naho Liechtenstein itsinda Tanzania 1-0.
Iyi mikino yakomeje uyu munsi ku wa Gatanu hakinwa iyo mu itsinda A aho saa kumi Nebyiri Estonie yatsinze Kenya kuri penariti 5-4 nyuma y’uko umukino wari warangiye ari 1-1. Kuva saa Tatu Amavubi arakina na Grenada.










Abafana b'Amavubi babukereye
