Uko isiganwa ryagenze;
Jakob Söderqvist yegukanye umudari wa Zahabu
Nate Pingle yegukanye umudari wa Feza
Maxime Decomble yegukanye umudari w'Umuringa
Shampiyona y'isi y'Amagare ya 2025 izakomeza ku munsi wejo ku wa Kabiri tariki ya 23 aho Ingimbi n'abangavu bazasiganwa n'ibihe. Abasiganwa n'ubundi bazahagurukira kuri BK Arena basoreze kuri KCC
16:33' Uko Abanyarwanda bitwaye
Niyonkuru Samuel yabaye uwa 29 aho yasizwe n'uwa mbere iminota 4 n'amasegonda 50 mu gihe Tuyizere Etienne we yabaye uwa 31 akaba yasizwe iminota 5 n'amasegonda 12 n'uwa mbere
16:29'Jakob Söderqvist yegukanye shampiyona y’Isi
y’Amagare ya 2025 mu batarengeje imyaka 23 basiganwe n’ibihe
Ubwo Jakob Söderqvist yageraga ku murongo usorezwaho kuri KCC
Abakinnyi b'Ababanyarwanda bamaze kuva mu 10 ba mbere aho Niyonkuru Samuel ari ku mwanya wa 13 akaba yasizwe n'uwa mbere iminota 3 n'amasegonda 24 mu gihe Tuyizere Etienne we ari ku mwanya wa 15 akaba arushwa n'uwa mbere iminota itatu n'amasegonda 45. Kugeza ubu uyoboye ni Walton Jonas ukomoka muri Canada aho yakoresheje iminota 39 n'amasegonda 51
15:50' Uhabwa amahirwe yo kwegukana uyu munsi ahagurutse BK Arena
Umunya-Sweden,Jakob Soderqvist uhabwa amahirwe yo kwegukana shampiyona y'Isi y'amagare ya 2025 iri kubera i Kigali mu cyiciro cy'Abatarengeje imyaka 23 mu bahungu mu gusiganwa n'ibihe ahagurutse muri BK Arena. Ni nawe mukinnyi wa nyuma wari usigaye
15:33' Niyonkuru Samuel yageze KCC
Umunyarwanda Niyonkuru Samuel nawe yamaze kugera kuri Kigali Convetion Center aho yahise ajya ku mwanya wa 5. Ararushwa n'Umunya-Poland Gajdulewicz Mateusz uri ku mwanya wa mbere iminota itatu n'amasegonda 22. Tuyizere Etienne we ari ku mwanya wa 7 aho yasizwe n'uwa mbere iminota 3 n'amasegonda 43
15:11' Abakinnyi 18 bamaze kugera kuri KCC
Mu bakinnyi 61 barasiganwa abamaze kugera kuri Kigali Convetion Center ni 18 aho Umunya-Slovenia Marolt jaka ariwe uyoboye akaba yakoresheje iminota 43 n'amasegonda 13. Umunyarwanda Tuyizere Etienne ari ku mwanya wa 4 aho arushwa n'uwa mbere umunota umwe n'amasegonda 23
14:50' Undi Munyarwanda arahagurutse
Niyonkuru samuel witezweho byinshi nawe yamaze guhaguruka muri BK Arena. Kugeza ubu abakinnyi abamaze kugera kuri Kigali Convetion Center ni 9 gusa
14:47'Umunyarwanda akuwe ku ntebe y'Icyubahiro
Tuyizere Etienne akuwe ku ntebe y'icyubahiro n'Umushinwa Li You aho we yakoresheje iminota 42 n'amasegonda 56. arasiga uyu Munyarwanda umukurikiye amasegonda 39
14:34’ Tuyizere Etienne yageze KCC
Umunyarwanda Tuyizere Etienne wabimburiye abandi guhaguruka muri BK Arena yamaze kugera kuiri Kigali Convetion Center aho yakoresheje iminota 43 n’amasegonda 36
14:29’ Umunyarwanda yinjiye mu bilometero bibiri bya nyuma
Umunyarwanda Tuyizere Etienne wabimburiye abandi guhaguruka muri BK Arena yinjiye mu bilometero bibiri bya nyuma aho arimo arazamuka mu mapave yo kwa Mignone mbere y’uko agera kuri Kigali Convetion Center . Amaze gukoresha iminota 38 n’amasegonda 55
14:07' Tuyizere Etienne amaze kugenda ibilometero 10
Umunyarwanda Tuyizere Etienne wabimburiye abandi guhaguruka muri BK Arena amaze kugenda ibilometero 10 mu minota 17 gusa. Asigaje Ibilometero 21 kugira ngo agere kuri Kigali Convetion Center
13:50’ Umunyarwanda abimburiye abandi mu cyiciro cy’abahungu
Umunyarwanda Tuyizere Etienne niwe uhagurutse mbere muri BK Arena mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 23 aho bagiye gusiganwa n’ibihe. Abasiganwa bagiye gukora ibilometero 31,2.UNiyonkuru Samuel we arahaguruka saa Munani n’iminota 50
13:20’Mu minota 30 Abahungu baratangira
Saa Saba n’iminota 50 nibwo umukinnyi wa mbere mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bahungu araba ahagurutse muri BK arena . Ni Umunyarwarwanda Tuyizere Etienne.
Muri rusange abasiganwa barakora ibilometero 31,2
Amwe mu mafoto yaranze icyiciro cy'abakobwa mu batarengejeje imyaka 23
12:40' Abanyarwandakazi ntibabashije kuza muri 25
Muri iki cyiciro cyo gusiganwa n'ibihe mu bakobwa batarengeje imyaka 23,Ntakirutimana Martha yabaye uwa uwa 27 aho yarushijwe n'uwa mbere iminota 5 n'amasegonda 31 naho Nyirarukundo Claudette wari wabimburiye abandi mu guhaguruka we aba uwa 32 aho yasizwe n'uwa mbere iminota 6 n'amasegonda 18
12:38’ Umwongerezakazi yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare mu batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa n’ibihe
Umwongerezakazi ,Zoe Bäckstedt w'imyaka 20 niwe wegukanye shampiyona y’isi y’Amagare ya 2025 iri kubera i Kigali mu gusiganwa n’ibihe ku bakinnyi batarengeje imyaka 23 mu bakobwa aho yakoresheje iminota 30 n’amasegonda 56. Umunya-Slovakia ,Viktória Chladoňová umukurikiye yamusize umunota 1 n’amasegonda 50 naho Federica Venturelli ukomoka mu Butaliyani wabaye uwa gatatu yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 11
12:24' Undi Munyarwandakazi yageze KCC
Umanyarwandakazi Ntakirutimana Martha nawe yamaze kugera kuri Kigali Convetion Center akaba yahise ajya ku mwanya wa 17 aho arushwa iminota 3 n'amasegonda 40 na Viktoria wicaye ku mwanya wa mbere. Ni mu gihe undi Munyarwandakazi Nyirarukundo Claudette we ari ku mwanya wa 22
12:16’ Abarenga ½ cy’abasiganwa mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bakobwa bamaze kugera kuri KCC
11:55’Alena Ivanchenko niwe ufite umwanya w’Icyubahiro
Alena Ivanchenko ukomoka mu Burusiya niwe wa mbere umaze gukoresha igihe gito kugeza ubu aho yakoresheje iminota 33 n’amasegonda 18. Akurikiwe na Ava Holmgren ukomoka muri Canada aho yamusize amasegonda 43. Mu bakinnyi 14 bamaze gusoza Umunyarwandakazi Nyirarukundo Claudette ari ku mwanya wa 7 aho yasizwe n’uwa mbere iminota 3 n’amasegonda 55.
11:34’ Anastasiya Samsonova niwe wicaye ku mwanya w’Icyubahiro
Anastasiya Samsonovaukomoka mu Burusiya niwe wicaye ku mwanya w’icyubahiro
mu bakinnyi 3 bamaze gusoza kugeza ubu aho yakoresheje iminota 35 n’amasegonda
28. Ararushwa Nyirarukundo Claudette wa kabiri umunota 1 n’amasegonda 45
11:30' Umunyarwandakazi yageze Kigali Convetion Center
Umunyarwandakazi, Nyirarukundo Claudette wabimburiye abandi yamaze kugera kuri Kigali Convetion Center aho yakoresheje iminota 37 n'amasegonda 34 mu bilometero 22,6 yakoze
11:22' Umunyarwandakazi yinjiye mu bilometero bibiri bya nyuma
Umunyarwandakazi Nyirarukundo Claudette wabimburiye abandi mu gutangira yinjiye mu bilometero bibiri bya nyuma aho arimo arazamuka mu mapave yo kwa Mignone
11:13' No ku mihanda abakunzi b'igare bariyo
Nkuko byari bimeze ku munsi wejo hatangizwa shampiyona y'isi y'amagare ya 2025 n'ubu niko bimeze aho ku mihanda iri kunyurwaho n'isiganwa huzuye abafana benshi
11:00' Umunyarwandakazi arabura ibilometero 15
Umunyarwandakazi Nyirarukundo Claudette wahagurutse mbere muri BK Arena arabura ibilometero 15 akagera aho ari busoreze kuri Kigali Convetion Center. Muri rusange abasiganwa barakora Ibilometero 22,6
10:51’ Umunyarwandakazi niwe ubimburiye abandi
Umunyarwandakazi Nyirarukundo Claudette niwe ubimburiye abandi muri BK Arena ahaguruka mbere kuri uyu munsi wa kabiri wa shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’Abagore cy’abatarengeje imyaka 23 mu bakobwa
10:43'Nyirarukundo Claudette ariteguye
Umunyarwandakazi,Nyirarukundo Claudette urabimburira abandi muri BK Arena aho arahuguruka saa Yine n'iminota 51 ariteguye.
10:27' Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali yavuze ko umunsi wa mbere wagenze neza ndetse n'ubu ariko biragenda
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko umunsi wa Mbere wa Shampiyona y'Isi y'Amagare, wagenze neza, kandi n'uwa kabiri Abanyakigali bawutegerezanyije amatsiko.
Ati"Byari ibintu byiza cyane, twarishimye. Uyu munsi
rero na bwo dutegereje kongera kubabona baduha ibyishimo."
10:04' Harasiganwa abakinnyi 111
Kuri uyu munsi wa kabiri wa shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 mu cyiciro cy'Abatarengeje imyaka 23 mu bahungu no mu bakobwa harasiganwa abakinnyi 110 muri rusange. Ni 50 mu bakobwa na 61 mu bahungu
9:51' Umunyarwandakazi niwe urahaguruka mbere
Umunyarwandakazi,Nyirarukundo Claudette niwe urabimburira abandi muri BK Arena aho arahuguruka saa Yine n'iminota 51. Arukurikirwa n'Umwongereza De Araujo Carla we urahaguruka saa Yine n'iminota 53. Undi Munyarwandakazi Ntakirutimana Martha we arahaguruka saa Tanu n'iminota 47
9:42' Abafana ni benshi muri BK Arena ahari butangirizwe umunsi wa kabiri shampiyona y'Isi ya 2025
9:30' Ni ubwa mbere hagiye gukinwa icyiciro cy'abatarengeje imyaka 23
Mu mateka ya shampiyona y'Isi y'Amagare ni ubwa mbere hagiye kurushanwa ku batarengeje imyaka 23 mu cyiciro cy'Abagore. Ku munsi wejo Minisiriti wa Siporo,Nelly Mukazayire yavuze ko aya ari andi mateka kuba iki cyiciro ari ubwa mbere kigiye gukinwa ndetse kikaba gikiniwe mu Rwanda.
Yavuze ko iki ari ikimenyetso cyo kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame ashyigikira igitsina gore.
Kuri uwa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025 abasiganwa ni abatarengeje imyaka 23 mu bahungu no mu bakobwa aho nabo baraba basiganwa n’ibihe ku giti cyabo nk'uko byagenze ejo mu cyiciro cy’Abagabo n’Abagore.
Abakobwa ni bo batangira mbere guhera saa Yine n’iminota 51 aho barakora intera y’Ibilometero 22,6. Ni mu gihe abahungu bo batangira guhera saa Saba n’iminota 50 bagakora intera y’Ibilometero 31,2.
U Rwanda ruraba ruhagarariwe na Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazilla mu bakobwa mu gihe mu bahungu ari Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel.
Imihanda iri bukoreshwe ni ukuva BK Arena - Kimironko (Simba Supermarket)-kwa Rwahama-Chez Lando -Prince House - Sonatube-Nyanza ya Kicukiro-Gahanga ku isoko -Kugaruka Sonatube - Rwandex - Mu Kanogo Mediheal - Kwa Mignonne - Ku Muvunyi - KCC.
Byari ibyishimo ku bakurikiye umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y'Amagare ya 2025