Rayon Sports na APR FC zaguye miswi, imwe ibihomberamo - AMAFOTO

Imikino - 02/05/2026 2:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports na APR FC zaguye miswi, imwe ibihomberamo - AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC mu mukino wo ku munsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri muri Stade Amahoro. Ni umukino w’ 110 wahuzaga aya makipe.

Umukino urangiye Rayon Sports inganyije na APR FC 1-1. Kunganya uyu mukino kuri Rayon Sports ni igihombo dore ko yasabwaga kuwutsinda kugira ngo icyizere ku gikombe gikomeze. Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 48 mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 56.

Uko umukino wagenze umunota ku munota;

Umukino wongeweho iminota itanu 

87' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo William Togui hajyamo Mamadou Sy

85' Umutoza wa Rayon Sports,Haringingo Francis yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo kutishimira ibyemezo by'abasifuzi

81' Rayon Sports ibonye kufura iterwa na Ndayishimiye Richard ariko Tshimanga ashyizeho umutwe umupira unyura ku ruhande gato

72' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Ndikumana Asman na Likau Kitoko hajyamo Mugisha Didier na Habimana Yves

64' Nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye ku mupira we wa mbere Denis Omedi yari ateje ibibazo Rayon Sports aho Djibril Ouattara ahinduye umupira agiye gushyiraho umutwe ariko ntibyamukundira

63' APR FC ikoze impinduka havamo Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka hajyamo Memel Dao na Denis Omedi

55' Rayon Sports irashaka igitego cya kabiri. Rayon Sports ikomeje gusatira ndetse ibonye koroneri ebyiri zikurikirana nubwo ntacyo izimajije

52' Rayon Sports irarokotse. Kwizera Olivier arasohotse agiye gufata umupira birangira Ouattara awumutanze awuhindura imbere y'izamu ariko Tshimanga aratabara

50' Rayon Sports ikomeje kugerageza uburyo. Bigirimana Abedi yari acomekeye umupira Likau ariko birangira ufashwe n'umunyezamu 

45' Igice cya kabiri gitangiye Rayon Sports isatira ndetse inabona koroneri ku ishoti rirekuwe na Tambwe Gloire ariko Hakizimana Adolphe ananirwa kugumana umupira. 

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 1-1

45+1' Mugisha Gilbert ahaye umupira Byiringiro Jean Gilbert imbere y'izamu ariko umupira umubana muremure urarenga 

Iminota ine y'inyongera mbere y'uko igice cya mbere kirangira

40' Nyuma y'uko APR FC ibonye igitego cyo kwishyura habayeho ugushyamirana hagati y'abakinnyi ba APR FC, bisiga umusifuzi yihanangirije Ndikumana Asman na William Togui

39' APR FC ibonye penariti ku ikosa rikorewe Byiringiro Gilbert iterwa na Djibril Ouattara ayishyira mu nshundura

36' APR FC ibonye kufura yashoboraga kugira icyo ibyara ariko Dauda Yussif ayitera hejuru y'izamu kure

32' Igitego cya Rayon Sports. Rayon Sports ibonye igitego gitsinzwe na Ndikumana Asman

30' Djibrill Ouattara yinjiye mu rubuga rw'amahina acenga Youssou Diagne yikubita hasi, Richard ahita awumukuraho gusa uyu rutahizamu wa APR FC ahita aryama hasi yerekana ko yakorewe ikosa ngo ahabwe penariti 

27' Rayon Sports irimo irarusha APR FC. Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports niyo irimo irarusha APR FC ibijyanye no guhererekanya ndetse no kurema uburyo imbere y'izamu

20' Rayon Sports irase ubundi buryo

Kitoko Likau azamuye umupira usanga Tambwe Gloire ba myugariro ba APR FC barwana no kuwumwaka biranga yisanga asigaranye na Hakizimana Adolphe ariko kuwusunikira mu izamu biranga birangira bawumukuyeho

16' Dauda Yussif wa APR FC arekuye ishoti ari kure ariko rinyura impande y'izamu 

14' Byiringiro Gilbert azamuye umupira gusa kubera imbaraga wari ufite Djibrill Ouattara kuwufunga biranga awugarura mu rubuga rw'amahina ba myugariro ba Rayon Sports bawukuraho

12' Kufura ya APR FC mu rubuga rwayo nyuma y'uko Aziz Bassane akoreye ikosa Ishimwe Abdoul

10' Umukino urimo urajyana n'abafana. Uko uyu mukino watangiye wihuta ndetse uryoheye ijisho ni na ko abafana nabo barimo barafana mu buryo bukomeye

7' APR FC irase uburyo bwa mbere imbere y'izamu

William Togui abonye umupira imbere y'izamu ba myugariro ba Rayon Sports bawumukuraho usanga Ruboneka Jean Bosco nawe agiye gushaka uko arekura ishoti ariko birangira ba myugariro ba Rayon Sports bakomeje kwihagararaho

5' Tshimanga wa Rayon Sports yari akoze amakosa yo gutakaza umupira ufashwe na Ruboneka Jean Bosco ariko Ndayishimiye Richard aratabara

4' Abafana bagerageje kwitabira. Nubwo Stade Amahoro ituzuye 100% nk'uko biba byitezwe ku mukino nk'uyu ariko yuzuye ku kigero cya 80%

3' Rayon Sports irase uburyo bukomeye. Uwumukiza Obedi azamuye koroneri neza, Bigirimana Abedi ashyiraho umutwe gusa umupira ukubita igiti cy'izamu

1' Umupira utangiye wihuta cyane, Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa Niyomugabo Claude akoreye kuri Aziz Bassane ubundi iterwa na Ndayishimiye Richard ariko Hakizimana Adolphe aratabara ashyira umupira muri koroneri

1' APR FC niyo itangiranye umupira ariko Tambwe Gloire ahise yaka umupira Hakim Kiwanuka

Abakinnyi ba APR FC bishyushya

Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga; HakizimanaAdolphe, Niyomugabo Claude, Hakim Kiwanuka, Cheick Djibiril Ouattara, Mugisha Gilbert, Abdoul Ishimwe, Jean Gilbert Byiringiro, Seidu Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco, Nshimiyimana Yunusu na William Togui.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Olivier Kwizera, Youssou Diagne, Uwumukiza Obed, Ndayishimiye Richard, Abedi Bigirimana, Faustin Likau Kitoko, Elie Ishimwe Ganijuru, Asman Ndikumana, Aziz Bassane, Ramazani Tshimanga na Tambwe Gloire Ngongo.

Uyu mukino wo ku munsi wa 29 ugiye guhuza aya makipe yombi mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 47 mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa 2 n’amanota 55.

Mu mikino itanu ya shampiyona iheruka guhuza APR FC na Rayon Sports, APR FC yatsinzemo itatu, banganya ibiri.

Ikipe ya Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino ku bubi no ku bwiza kugira ngo igumane icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona. Iramutse itsinze hagati yayo na APR FC hahita hasigaramo ikinyuranyo cy'amanota 5 mu gihe habura imikino itanu ngo shampiyona irangire.


Inkomoko yo guhangana hagati y’amakipe yombi:


Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari ihagaritswe n'Ingabo za RPA, aya makipe yombi ni yo yahise yigaragaza nk’akomeye kurusha andi mu Rwanda, dore ko kwiyubaka kwa Kiyovu Sports byagoranye.

APR FC nk’ikipe ya Gisirikare ntiyiyumvishaga uburyo yatsindwa n’ikipe y’abasivili mu gihe na Rayon Sports yari ikunzwe n’Abanyarwanda benshi, itiyumvishaga uburyo yatsindwa n’ikipe yari ishinzwe vuba.

Byarangiye zibaye abakeba b’ibihe byose, Kiyovu Sports yahanganaga na Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iba ivuyemo gutyo, nubwo ubu imaze imyaka itatu yerekana ko yagarutse.

Gikundiro na Gitinyiro niyo ahanganira ibikombe bikinirwa mu Rwanda dore ko mu myaka 30 ishize, hanyuzemo ikipe imwe gusa akaba ariyo itwara igikombe cya shampiyona naho ibindi byose akaba ari APR na Rayon Sports yagiye abyiharira.

Guhangana ku makipe yombi, si ubuhanga bwo mu kibuga gusa kuko n’ak’abafana katiburira, yewe akenshi usanga baba bakaniye umukino kurusha abakinnyi, aba Rayon Sports bita APR FC ‘igikona’ n’aba APR FC bita Rayon Sports ‘Gasenyi’.

Ubwo umukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019 wari urangiye, abafana b’impande zombi barahanganye, baterana amacupa n’ibindi bari bafite, ibi byaviriyemo amakipe yabo guhanwa na FERWAFA.

Imibare wamenya mbere yuko Rayon Sports icakirana na APR FC mu mukino w'i 110:

Kuva APR FC yashingwa ifite ibikombe 23  bya Shampiyona naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 58 ishize, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona. Ikipe y’Ingabo imaze kwegukana Igikombe cy’Amahoro inshuro 15 mu gihe Rayon Sports ifite 10.

Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’aya makipe yombi ndetse bikunze kuvugwa ko ahuzwa kenshi na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gishuti n’ubwo itabaye inshuro nyinshi, usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 110.

Muri izo nshuro zose hamwe APR FC niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi aho imaze gutsinda inshuro 48, Rayon Sports ikaba yaratsinzemo inshuro 33 naho bakaba barangajyije inshuro 29.

Muri iyo mikino 110 habonetsemo ibitego 275 harimo 127 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 148 ku ruhande rwa APR FC.


Ubwo abakinnti ba APR FC bageraga kuri Stade Amahoro 


Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bageraga kuri Stade Amahoro 


Abafana babukereye ku mpande zombi 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...