Ni nyuma y’urugendo rurerure aba basore bakoze, aho bagaragaje ingufu gusumbya abahanzi bagenzi babo bahataniraga iri rushanwa mu buryo bugaragara.
Urban boys mu byishimo bikomeye nyuma yo gushyikirizwa sheki ya miliyoni 24Frw na Jonathan Hall umuyobozi wa Bralirwa
Ku ntangiriro ntabwo ari benshi bibwiraga ko Urban boys bizayorohera gusa uko irushanwa ryakomezaga kwigira imbere, ni ko benshi mu barikurikiraniraga hafi babonaga ko iri tsinda rifite amahirwe menshi ukurikije uburyo bagiye bigaragaza mu bice bitandukanye by’igihugu.
Nizzo, Safi na Humble Jizzo babaye itsinda rya mbere ryegukanye iri rushanwa

Christopher yegukanye umwanya wa kabiri, ashyikirizwa sheki y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 7 na 500(7,500,000frw)

Bruce Melody byagaragaraga ko atishimiye umwanya yahawe
Uretse aba bahanzi batatu ba mbere, hanatondekanyijwe uburyo abahanzi bose bakurikiranye kuva ku mwanya wa mbere kugeza kuwa 10, gusa ntawabura kuvuga ko hari abahanzi bagize imyanya yatunguranye ndetse ntifugweho rumwe harimo by'umwihariko abahanzi nka Bruce Melody, Jules Sentore n'umuraperi Dany Nanone baje inyuma ugereranyije n'uburyo benshi babonaga ko bitwaye neza ndetse ubwo bahamagarwaga hakava humvikanye amajwi y'abafana yahise atera hjuru agaragaza ko batanyuzwe.
Uretse aba bahanzi batatu ba mbere, dore uko abahanzi kuva ku mwanya wa 10 kugeza kuwa 4 bakurikiranye:
10.Umutare Gaby
9.TBB
8.Dany Nanone
7.Jules Sentore
6.Allioni
5.Young Grace
4.Dany Vumbi
Uko igitaramo cyagenze muri rusange....
Kuva saa kumi n’igice abafana baturutse imihanda yose bari batangiye kugera muri parking ya Stade Amahoro ahabereye iki gitaramo, mu gihe ku rundi ruhande abashyushyarugamba Mc Anitha na Buryohe nabo bari batangiye gususurutsa abitabiriye iki gitaramo mbere y’uko igitaramo nyirizina cy’abahanzi gitangira.
Aha abafana babyinaga umuziki warekurwaga na Dj Ira, mushiki wa Dj Bissosso
Band ifasha aba bahanzi nayo yabanje gususurutsa abafana mu majwi meza aherekejwe n'ubwoko butandukanye bw'ibicurangisho live by'umuziki.
-Ahagana saa kumi n'ebyiri n'igice nibwo umuhanzi wa mbere yatungutse ku rubyiniro, uyu akaba yari Bruce Melody winjiye abwira abafana ko nta cy'indi cyabazanye usibye gutwara igikombe. Uyu musore yahereye ku ndirimbo ye 'Ndakwanga', akurikixaho 'Ndumiwe', indirimbo zabyinwe mu buryo bukomeye.

N'ubwo adasanzwe amenyereweho kubyina, uyu mugoroba Bruce Melody imbere y'abafana be yagaragaje icyo ashoboye
-Christopher niwe wakurikiyeho, uyu musore yinjiriye kuri rap mu gitero cyaririmbwe mu ndirimbo ye Ndakaby n’umuraperi Ridermana, nyuma ahita akurikizaho indirimbo ‘Agatima’ asoreza kuri ‘Abastar’.

Christopher imbere y'abafana
-JULES Sentore aherekejwe n’intore zari zambariye gushimisha abafana nibo bahise bakurikiraho. Nyuma y’umudiho ukomeye washimishije abafana, Jules entore yahise agira ati “Iyi niyo gakondo nyayo”. Uyu musore washimishije imbaga y’abafana yataramiye abakunzi b’umuziki mu ndirimbo ‘Kora akazi’ na ‘Angela’

Jules Sentore yakoze perfomance yo mu rwego rwo hejuru
-Umuraoeri Dany Nanone niwe wahise akurikiraho. Uyu musore abifashijwemo n’indirimbo Njye ndarapa na Ikirori yari yateguye, yashimishije abafana babyinanye nawe izi ndirimbo zombi.

Dany Nanone aherekejwe na Kharfan nawe yakiriwe neza imbere y'abafana
-Dany Vumbi, niwe wakurikiyeho mu ndirimbo ze zamamaye cyane ‘Ni danger’ na ‘Ni uwacu’.

Dany Vumbi imbere y'abafana be
-Umuhanzikazi Young Grace niwe wakurikiyeho. Uyu mukobwa ukora injyana ya Rap yataramiye abakunzi be mu ndirimbo Hello boss na Ataha he.

Young Grace nawe ngo arashaka igikombe
-TBB, itsinda rigizwe n'abasore batatu, Bob, Benjah na Mc Tino nibo bakurikiyeho, mu gihe abababanjirije bose bavugaga ko bashaka igikombe aba bo bavuze ko bifuza umwanya mwiza. Bataramiye abafana mu ndirimbo zirimo 'Vuza ingoma'.

Bob, Mc Tino na Benjah
-Umuhanzi Umutare Gaby mu ijwi rye rimaze kwemeza abatari bake yataramiye abafana mu ndirimbo Ayo bavuga na Mesa kamwe.

Umutare Gaby
-Itsinda rya Urban boys niryo ryakurikiyeho, Humble Jizzo, Safi Madiba na Nizzo Kabosi bari baherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi bakiriwe mu buryo bukomeye n’imbaga y’abafana babyinanye indirimbo Till i die na Tayari.

Urban boys
-Allioni niwe muhanzi waririmbye ku mwanya wa 10, uyu mukobwa nawe wari uherekejwe n’ababyinnyi yaririmbye indirimbo Impinduka na Pole pole.

Allioni n'ababyinnyi be
Akanama nkemurampaka kamaze gushyikiriza PWC, ikigo Bralirwa yahaye akazi ko kubarura amanota y'abahanzi, ubu bagiye kuyateranya nayo bari basanganywe y'uburyo abahanzi bitwaye mu bindi bitaramo, ku buryo mukanya gato bari bugaragaze uko abahanzi bakurikiranye kuva kuwa mbere kugeza kuwa 10.
Jonathan Hall umuyobozi mukuru wa Bralirwa na Juliius Kayoboke(managing director) bazamutse ku rubyiniro bashimira aba bahanzi uburyo bitwaye muri iri rushanwa.
Turabararikira amafoto menshi yaranze iki gitaramo...
