Uko isiganwa ryagenze;
Ku munsi wejo ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izakomeza aho amakipe y’Abagabo n’Abagore avanze azaba asiganwa n’ibihe(Time Time Trial- TTT). Isiganwa rizatangira saa Saba n’iminota 45 hakazakorwa ibilometero 41.8.
Amakipe 19 niyo azitabira aho buri imwe izaba igizwe n’abakinnyi batatu b’abagabo na batatu b’abagore.
Michiel Mouris yegukanye umudari wa Zahabu,Ashlin Barry yegukana uwa Feza naho Seff Van atwara uw'Umuringa
Mouris Michiel yageze ku murongo usorezwaho yakoresheje imbaraga nyinshi
16:40' Uko Abanyarwanda bitwaye
Byusa Pacifique yasoreje ku mwanya wa 53 aho yasizwe n'uwa mbere iminota 5 n'amasegonda 27 naho Brian Ishimwe aba uwa 55 akaba yasizwe n'uwa mbere iminota 5 n'amasegonda 52
16:33'Umuhorandi yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu Ngimbi zasiganwe n’Ibihe
Mouris Michael ukomoka mu Bohorandi niwe wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu Ngimbi zitarengeje imyaka 19 zasiganwe n’ibihe akoresheje iminota 29 n’amasegonda 7. Yakurikiwe na Barry Ashlin ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasizwe amasegonda 6 naho Van Kerckhove Seff ukomoka mu Bubiligi aba uwa gatatu akaba yasizwe amasegonda 8.
16:01’ Abakinnyi bose bamaze guhaguruka
Sage Dylan ukomoka mu Bwongereza niwe mukinnyi wa nyuma uhagurutse BK Arena yerekeza Kigali Convetion Center. Kugeza kuri ubu uyoboye ni Drake Beckham ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakoreshe iminota 29 n’amasegonda 21
15:33' Ishimwe nawe yamaze kugera KCC
Undi Munyarwanda Ishimwe Brian yamaze kuri Kigali Convetion Center aho ari ku mwanya wa 16 kugeza ubu. Yasizwe n'uwicaye ku mwanya wa mbere,Johson Josh ukomoka muri Afurika Y'epfo iminota 4 n'amasegonda 4. Byusa Pacifique we ari ku mwanya wa 15 aho yasizwe n'uwa mbere iminota 3 n'amasegonda 39
15:21' Hasigaye abakinnyi 26
Kugeza ubu abakinnyi 26 nibo basigaye guhaguruka muri BK Arena berekeza Kigali Convention Center.Urahaguruka nyuma ni Umwongereza Sage Dylan aho ari nawe uhabwa amahirwe yo kwegukana uyu munsi mu Ngimbi akaba arahaguruka saa Kumi zuzuye
15:13’ Umunya-Kazakhstan yafashe umwanya
w’Icyubahiro
Kuitenov Murat ukomoka muri Kazakhstan niwe wicaye ku mwanya wa mbere kugeza ubu aho yakoresheje iminota 32 n’amasegonda 9. Mu bakinnyi 33 bamaze kugera KCC,Umunyarwanda Byusa Pacifique ari ku mwanya wa 5 akaba yasizwe n’uwa mbere iminota ibiri n’amasegonda 25
14:48' Undi Munyarwanda yahagurutse
Brian Ishimwe nawe yamaze guhaguruka muri BK Arena yerekeza kuri Kigali Convetion Center
14:48’ Umunya-Azerbaijan yakuye Umunyarwanda ku ntebe y’Icyubahiro
Proskuryakov Artyom Ukomoka muri Azerbaijan niwe ufashe umwanya wa mbere awukuye kuri Byusa Pacifique. Yakoresheje iminota 32 n’amasegonda 47. Yasize uyu munyarwanda uri ku mwanya wa kabiri umunota umwe n’amasegonda 47
14:36' Byusa Pacifique yashyizemo ikinyuranyo kinini hagati ye n'umukurikiye
Umunyarwanda Byusa Pacifique wahagurutse bwa mbere akaba ari nawe wageze Kigali Convetion Center bwa mbere yashyizemo ikinyuranyo kinini hagati ye n'Umunya-Angola,De Araujo Sergio wahagurutse amukurikiye. Yamusize iminota ine n'amasegonda 11
Byusa Pacifique akicaye ku ntebe y'Icyubahiro
14:29 ' Umunyarwanda yageze KCC
Umunyarwanda Byusa Pacifique wahagurutse mbere yamaze kugera kuri Kigali Convetion Center nyuma yo gukora ibilometero 22.6 akaba yakoresheje iminota 34 n'amasegonda 34
14:17' Byusa Pacifique arabura ibilometero 6 akagera KCC
Umunyarwanda Byusa Pacifique wahagurutse mbere arabura ibilometero 6 akagera kuri Kigali Convetion Center . Kugeza ubu amaze gukoresha iminota 23 n'amasegonda 34
13:54’ Umunyarwanda yahagurutse
Umunyarwanda Byusa Pacifique w'imyaka 17 niwe ubimburiye abandi mu guhaguruka muri BK Arena aho agiye gukora ibilometero 22.6 agasoreza kuri Kigali Convetion Center
13:02' Hagiye gukurikiraho Ingimbi
Nyuma y'uko hasojwe isiganwa ry'Abangavu batarengeje imyaka 19 hagiye gukurikiraho Ingimbi zitarengeje . Umunyarwanda Byusa Pacifique niwe urabimburira abandi aho arahuguruka kuri BK Arena saa Saba n'iminota 54 . Muri rusange aba bakinnyi barasiganwa n'ibihe ni 85 bakaba barakora ibilometero 22.6
Amwe mu mafoto yaranze isiganwa ry'Abangavu
12:50' Erin Boothman yahuye n'ikibazo mu nzira
Erin Boothman ukomoka mu Bwongereza wahabwaga amahirwe yo kuza kwegukana shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu gusiganwa n’Ibihe mu bangavu batarengeje imyaka 19 yagize ikibazo mu nzira arimo arazamuka mu mapave yo kwa Mignone ikirenge cye kiranyerera bituma atinda mu nzira birangira asoreje ku mwanya wa 5 aho arushwa n'uwa mbere amasegonda 48
12:46' Nta Munyarwandakazi waje muri 30 ba mbere
Abanyarwandakazi ntabwo byagenze neza dore ko nta n'umwe waje muri 30 ba mbere. Yvonne Masengesho yabaye uwa 33 aho yarushijwe n'uwa mbere iminota 3 n'amasegonda 55 naho Liliane Uwiringiyimana aba uwa 40 aho yarushijwe iminota 5 n'amasegonda 11 n'uwa mbere
12:41’ Arnes Megan yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu bangavu basiganwe n’Ibihe
Arnes Megan ukomoka mu Buhorandi niwe wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 iri kubera i Kigali mu bangavu batarengeje imyaka 19 mu gusiganwa n’Ibihe. Yakoreshe iminota 25 n’amasegonda 47. Yakurikiwe na Ostiz Taco Paula ukomoka muri Espagne aho we yasizwe amasegonda 35 naho Gissinger Oda Aune ukomoka muri Norway aba uwa gatatu akaba yasizwe amasegonda 37.
Arnes Megan yageze ku murongo usorezwaho yakoresheje imbaraga nyinshi
12:17' Abakinnyi bose bamaze guhaguruka
Abakinnyi bose 47 bamaze guhaguruka kuri BK Arena. Safiri Alexandra ukomoka muri Cyprus niwe wahagurutse nyuma nkuko byari biteganyijwe
12:15' Gissinger Oda Aune akomeje kuba ku ntebe y'Icyubahiro
Umunya-Norway,Gissinger Oda Aune niwe wicaye ku ntebe y'icyubahiro aho yakoresheje iminota 26 n'amasegonda 24 akaba akurikiwe na Muller Roos ukomoka mu Buhorandi aho yamusize amasegonda 9. Umunyrwandakazi Yvonne Masengesho we ari ku mwanya wa 18 akaba arushwa iminota 3 n'amasegonda 18 n'uwa mbere. Ni mu gihe Uwiringiyimana Liliane we ari ku mwanya wa 26 akaba yasizwe iminota 4 n'amasegonda 33 n'uwa mbere
12:02' Liliane Uwiringiyimana yanyuzweho
Umunyarwandakazi Liliane Uwiringiyimana wahagurutse ari uwa 17 yanyuzweho na Gissinger Oda Aune ukomoka muri Norway we wahagurutse ari uwa 20. Gissinger yahise afatwa umwanya wa mbere aho yakoresheje iminota 26 n’amasegonda 24. Uwiringiyimana we yahise ajya ku mwanya wa 15 aho arushwa iminota 4 n’amasegonda 33 n’uwa mbere. Ni mu gihe Yvonne Masengesho we ari ku mwanya wa 9 akaba arushwa iminota 3 n’amasegonda 18 n’uwa mbere.
11:45’ Safiri Alexandra niwe wicaye ku ntebe y’icyubahiro
Safiri Alexandra ukomoka mu Bwongereza niwe mukinnyi wa mbere kugeza ubu mu bakinnyi bamaze gusoza aho yakoresheje iminota 27 n’amasegonda 46. Akurikiwe n’Umunyarwandakazi Yvonne Masengesho aho yasizwe umunota umwe n’amasegonda 56
11:36’ Yvonne Masengesho yageze kuri KCC
Umunyarwandakazi,Yvonne Masengesho wahagurutse mbere kuri BK Arena yamaze kuri Kigali Convetion Center aho yakoresheje iminota 29 n’amasegonda 43 mu bilometero 18,3.
11'30' Undi Munyarwandakazi yahagurutse
Undi Munyarwandakazi,Liliane Uwiringiyimana yahagurutse kuri BK Arena. Ni nyuma y'uko mugenzi we Yvone Masengesho ariwe wahagurutse mbere
11:23’ Uhabwa amahirwe yo kwegukana uyu munsi mu bangavu
arahaguruka nyuma
Erin Boothman ukomoka mri Scottland akaba ariwe
uhabwa amahirwe yo kwegukana shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu gusiganwa
n’Ibihe mu bangavu batarengeje imyaka 19 arahaguruka saa Sita n’iminota 15
akaba ari nawe uri buhaguruke nyuma. Uyu mukinnyi yegukanye umudari wa Zahabu
muri ‘UCI Junior Track Cycling World Championships mu mwaka ushize naho mu
y’uyu mwaka aba uwa gatatu. Erin Boothman kandi yegukanye imidari itatu ya
Zahabu European Junior Track Cycling Championships y’uyu mwaka.
11:08' Undi mukinnyi yahagurutse
Nyuma y'umunota umwe n'amasegonda 30,Yvone Masengesho ahagurutse hakurikiyeho Ogbe Divine ukomoka ukomoka muri Nigeria akaba nawe ari bukirikirwe na Thiel Rosemarie ukomoka muri Namibia nyuma y'umunota umwe n'amasegonda 30
11:06' Umunyarwandakazi yahagurutse
Yvone Masengesho niwe ubimburiye abandi guhaguruka muri BK Arena mu bangabu batarengeje imyaka 19 bagiye gusihanwa n'ibihe. Arakora intera y'ibilometero 18,3
11:00' Mu minota itandatu Abasiganwa baratangira
Saa tanu n'iminota itandatu nibwo umukinnyi wa mbere mu bangavu batarengeje imyaka 19 bagiye gusiganwa n'ibihe araba ahagurutse. Nkuko bisanzwe ni Umunyarwandakazi akaba ari Yvone Masengesho
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025 abasiganwa ni ingimbi n’Abangavu batarengeje imyaka 19 aho nabo baraba basiganwa n’ibihe ku giti cyabo nkuko byagenze ku munsi wejo ku wa Mbere ku batarengeje imyaka 23 mu bahungu no mu bakobwa no ku Cyumweru mu bagabo no mu bagore.
Abangavu nibo barabanza aho Umunyarwandakazi Yvonne Masengesho ariwe urabimburira abandi guhaguruka muri BK Arena saa Tanu n’iminota itandatu. Ni mu gihe Ingimbi zo zirabimburirwa n’Umunyarwanda Byusa Pacifique saa Saba n’Iminota 54.
Muri rusange abarasiganwa ni 132 barimo Ingimbi 85 naho Abangavu bo bakaba 47.
Abangavu barakora intera y'ibilometero 18,3 naho ingimbi zikore intera y'ibilometero 22,6.
Imihanda irakoreshwa ni ukuva BK Arena - Kimironko (Simba Supermarket)-kwa Rwahama-Chez Lando -Prince House - Sonatube-Nyanza ya Kicukiro-Gahanga ku isoko -Kugaruka Sonatube - Rwandex - Mu Kanogo Mediheal - Kwa Mignone - Ku Muvunyi - KCC.
Abakunzi b'igare bararyohewe muri BK Arena
Abanyarwanda bakomeje kugaragaza urukundo bakunda igare