Uko umukino wagenze umunota ku munota;
Undi mukino wo ku mumsi wa gatatu wa shampiyona wakinwe Gicumbi yatsinze Amagaju ibitego 2-0 mu gihe mu kanya guhera saa kumi Nebyiri n'iminota 30 ho Police FC irakira AS Muhanga.
Uyu ubaye umukino wa Kane w'ikurikiranya Rayon Sports itabasha kubona intsinzi. Yahise ijya ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona n'amanota ane mu gihe Gasogi United yo iri ku mwanya wa kane n'amanota atanu.
Umukino urangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
90+2' Gasogi United ikoze impinduka mu kibuga havamo Hakim Hamiss hajyamo Udahemuka Jean De Dieu
90+1' Umunyezamu wa Gasogi United,Cuzuzo Aime Gael aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga
Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine
89' Hakim Hamiss wa Gasogi United yaratsinze igitego cya gatatu ariko umusifuzi asifura kurarira
85' Rayon Sports ibonye koroneri ku mupira waruzamukanywe na Mohamed Chelly agiye kuwuhindura imbere y'izamu birangira myugariro wa Gasogi United awurengeje ariko n'ubundi nta cyo itanze
80' Gasogi United ikoze impinduka mu kibuga havamo Kokoete Udo hajyamo Muhindo Collin
78' Harerimana Abdoulaziz yongeye kugerageza kurekura ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko rinyura hejuru y'izamu kure
74' Cuzuzo Aime Gael atabaye Gasogi United ku mupira waruzamuwe na Bigirimana Abedi ashaka abakinnyi bari imbere y'izamu ariko arazamuka awukuraho
73'Mohamed Chelly yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo kutishimira icyemezo cy'umusifuzi
70' Marc Nkubana azamuye koroneri ubundi Kokoete Udo arihundukiza arekura ishoti ariko rinyura hejuru y'izamukure
68' Nkubana Marc atabaye Gasogi United akura umupira kuri Tambwe Gloire mu rubuga rw'amahina
66' Afhamia Lotfi akoze impinduka mu kibuga havamo Rushema Chris hajyamo Serumogo Ally Omar
61' Myugariro Rushema Chris atabaye Rayon Sports akuramo igitego cyari cyabazwe
59' Gasogi United ikoze impinduka mu kibuga havamo Dany Ndikumana hajyamo Niyonkuru Elissa
57' Kokoete Udo wa Gasogi United akoreweho ikosa na Ndayishimiye Richard hatangwa kufura itagize icyo itanga
53' Rayon Sports ibonye igitego cyo kwishyura
Harerimana Abdoulaziz atsinze igitego cya kabiri ku mupira waruhinduwe imbere y'izamu na Sindi Paul Jesus umusanga aho yari ahagaze ku nguni yo hepfo awushyira mu nshundura
49' Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' ahinduye umupira usanga Mohamed Chelly agiye kuwuhindura imbere y'izamu myugariro wa Gasogi United awukuramo
46' Rayon Sports ije ikora impinduka mu kibuga havamo Ntarindwa Aimable,Tony Kitoga na Aziz Bassane hajyamo Mohamed Chelly,Harerimana Abdoulaziz na Ishimwe Fiston
Igice cya mbere kirangiye Gasogi United iyoboye n'ibitego 2-1
Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri
44' Rayon Sports irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira Tambwe Gloire yari abonye arekura ishoti gusa rinyura hepfo y'izamu
38' Muri iyi minota umukino uratuje aho Rayon Sports ariyo ifite umupira gusa ikaba yabuze aho imenera
35' Bigirimana Abedi yari acomekeye umupira Aziz Bassane ariko Cuzuzo Aime Gael asohoka neza awukuramo
33' Gasogi United irimo irarusha Rayon Sports guhererekanya neza
29' Gasogi United itsinze igitego cya kabiri
Ikipe ya Gasogi United itsinze igitego cya kabiri ku mupira warutakajwe n'abakinnyi ba Rayon Sports ubundi usanga Kokoete Udo arekura ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina riruhukira mu nshundura
23' Danny Ndikumana azamukanye umupira acenga awuhinduye imbere y'izamu ushyirwa muri koroneri itagize icyo itanga
21' Nyuma yo kwishyurwa Murera irimo irashaka uko yabona igitego cy'intsinzi,Sindi Paul Jesus azamuye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina arekura ishoti gusa rinyura imopande y'izamu gato
16' Gasogi United ibonye igitego cyo cyo kwishyura gitsinzwe na Ngono Guy Herve ku mupira waruvuye muri koroneri ubundi akozaho agatsi
9' Koroneri ya Rayopn Sports,Aziz Bassane yari azamukanye umupira neza ageze mu rubuga rw'amahina Nkubana Marc awumukuraho arawurenza
7' Rayon Sports yari ibonye igitego cya kabiri,Tambwe Gloire yongeye kubona umupira mwiza mu rubuga rw'amahina akisuganya ngo arekure ishoti Cuzuzo Aime Gael ahita atabara ashyira umupira muri koroneri itagizi icyo itanga
5' Rayon Sports ifunguye amazamu
Ikipe ya Rayon Sports ifunguye amazamu ku gitego cya Tambwe Gloire ahaw umupira na Tony Kitoga
3' Gasogi United niyo ifite umupira aho irimo irahererekanya gake gake ishaka uko igera imbere y'izamu
1' Tambwe Gloire wa Rayon Sports niwe utangije umukino ashyira umupira inyuma ugera kwa Tony Kitoga azamura umupira muremure imbere gusa Nkubana Marc ahita awukuraho
Abakinnyi ba Gasogi United bishyushya
Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya
Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga; Cuzuzo
Aime Gael, Nkubana Marc, Kanamugire Arsene, Hakizimana Adolphe, Iyabivuze Fabrice, Ngono
Guy Herve, Ndikumana Dany, Muderi Akbar, Kazibwe Faizoo, Hakim Hamiss na Kokoete
Udo Ibiko
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Pavelh
Ndzira,Nshimiyimana Emmanuel’Kabange', Sindi Paul Jesus, Yossou Diagne, Rushema
Chris, Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi, Ntarindwa Aimable, Tambwe
Gloire, Tony Kitoga na Aziz Bassane.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina uyu mukino nyuma y’uko iheruka gutsindwa na Police FC mu mukino wo ku munsi wa kabiri muri shampiyona mu gihe Gasogi United yo iheruka gutsinda Rutsiro FC ibitego 3-2.
Mu mikino 10 iheruka guhuza aya makipe yombi Rayon Sports yatsinzemo itanu, Gasogi United itsindamo ibiri naho banganya itatu. Uyu mukino ugiye kuba mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota ane mu gihe Rayon Sports yo iri ku mwanya wa 11 n’amanota atatu.
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bageraga kuri Stade
Ubwo abakinnyi ba Gasogi United bageraga kuri Kigali Pele Stadium