Uko Umukino wagenze umunota ku munota:
Umukino urangiye Borussia Dortmund itsinze igitego 1-0 cya Paris Saint-Germain
90+2' Paris Saint-Germain ibonye amahirwe ya nyuma ku mupira Fabian Ruiz yarahaye Kylian Mbappé gusa ashatse kuwuroba ngo ujye mu izamu ntibyakunda
Umukino wongeweho iminota 4
87' Edin Terzic utoza Borussia Dortmund yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Julian Ryerson na Julian Brandt hajyamo Wolf na Felix Nmecha
82' Borussia Dortmund ikoze impinduka mu kibuga havamo Karim Adeyemi hajyamo Marco Reus
80' Ousmane Dembele arase ubundi buryo bwabazwe imbere y'izamu ku mupira yarahawe na Achraf Hakim gusa arekura ishoti rinyura hejuru y'izamu kure
71' Paris Saint-Germain yongeye kurata ubundi buryo ku mupira Kylian Mbappé ahaye Ousmane Dembele gusa agiye kuwutereka mu izamu Kobel aribamba ntiwajyamo
64' Luis Enrique utoza Paris Saint-Germain akoze impinduka mu kibuga havamo Barcola hajyamo Randal Kolo Muani
60' Borussia Dortmund irimo irakina icungira ku kwiruknkana imipira,uwitwa Jadon Sancho acitse Nuno Mendez aragenda ahindura umupira usanga Niclas Fullkrug gusa arekuye ishoti rinyura hejuru y'izamu
56' Ikipe yo mu gihugu cy'u Bufaransa ikomeje kurata uburyo ishobora kuza kwicusa,Vitinha azamuye umupira ashaka Fabian Ruiz imbere y'izamu ashyiraho umutwe ariko unyura hepfo y'izamu
51' Paris Saint-Germain irase uburyo 2 bwashoboraga kuvamo ibitego, Kylian Mbappé acenze ba myugariro arekura umupira ukubita igiti cy'izamu uragaruka usanga Achraf Hakim nawe arekuye ishoti rirongera rikubita igiti cy'izamu
46' Ikipe ya Paris Saint-Germain itangiye igice cya kabiri isatira Ousmane Dembele ashaka uko yinjira mu rubuga rw'amahina bituma myugariro wa Borussia Dortmund ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga
Igice cya mbere kirangiye Borussia Dortmund iyoboye n'igitego 1-0
45+4' Borussia Dortmund ibonye kufura nziza ku ikosa Achraf Hakim yarakoreye Ian Maatsen gusa ntiyagira icyo ibyara
45+2' Ousmane Dembele ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ashaka Barcola gusa myugariro wa Borussia Dortmund,Ryersoon aratabara awukura imbere y'izamu
45' Umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 4
42' Paris Saint-Germain irarokotse habuze gato yaririye igitego cya 2 ku ishoti ryari rirekuwe na Marcel Sabitzer gusa umunyezamu aratabara arikuramo
39' myugariro wa Paris Saint-Germain,Lucas Hernandez agize ikibazo cy'imvune ndetse ahita asimburwa na Lucas Beraldo

35" Ikipe ya Borussia Dortmund ifunguye amazamu ku gitego cya Nicolas Fullkrug ku mupira muremure waruzamuwe na Schlotterbeck ari inyuma
28' Borussia Dortmund ibonye kufura ku ikosa Achraf Hakim akoreye Karim Adeyemi iterwa na Julian Brandt gusa ba myugariro ba ba Paris Saint-Germain bayikuraho neza
25' Kugeza ubu ikipe ya Paris Saint-Germain niyo iyoboye ibijyanye no kwiharira umupira na 54 % mu gihe Borussia Dortmund yo ari 46%
22' Ikipe ya Paris Saint-Germain ikomeje gukina neza kurusha Borussia Dortmund gusa uwitwa Kylian Mbappé ntabwo arimo arabona uko ubwinyagamburiro bitewe n'ukuntu ba myugariro ba Borussia Dortmund bari kumucungira hafi
17' Umufaransa, Ousmane Dembele yongeye kugerageza uburyo imbere y'izamu arekura ishoti ariko ntibyamukundira umupira unyura hejuru y'izamu kure
13' Borussia Dortmund irase uburyo bwa mbere bikomeye imbere y'izamu, Julian Brandt ahaye umupira mwiza Niclas Fullkrug ageze imbere y'izamu agiye kunyuza umupira mu maguru ya Donnarumma ariko aba maso awukuramo
9' Ousmane Dembele arekuye ishoti nyuma yo gucenga ba myugariro ba Borussia Dortmund gusa umupira unyura hepfo y'izamu gato
8' Ikipe ya Paris Saint-Germain nayo itangiye kwinjira mu mukino inashaka uburyo bw'igitego,Waren Zaire-Emery yaracomekeye umupira Kylian Mbappé mu rubuga rw'amahina gusa ba myugariro ba Borussia Dortmund baba maso
2' Umukino utangiye ikipe ya Borussia Dortmund irimo irasatira abakinnyi barimo Marcel Sabitzer bagerageza uburyo imbere y'izamu
Abakinnyi 11 Borussia Dortmund babanje kibuga:
Kobel
Ryerson
Hummels
Schlotterbeck
Maatsen
Emre Can,
Sabitzer
Adeyemi
Brandt
Sancho
Fullkrug
Abakinnyi 11 ba Paris Saint-Germain babanje mu kibuga:
Donnarumma
Hakimi
Marquinhos
Hernandez
Nuno Mendes
Zaïre-Emery
Vitinha
Fabian Ruiz
Barcola
Dembélé
Mbappé
Ikipe ya Borussia Dortmund yageze mu mikino ya 1/2 cya UEFA Champions League nyuma yo gusezera Atletico Madrid mu gihe Paris Saint-Germain yo yahageze nyuma yo gusezera FC Barcelona muri 1/3.
Imibare yerekana ko ikipe ya Paris Saint-Germain nta narimwe iratsinda Borussia Dortmund yayisanze mu rugo. Mu mikino 3 iheruka yayisanze kuri Signal Iduna Park Paris Saint-Germain yatsinzwemo umwe banganyamo 2.
Aya makipe yombi nubwo ahuriye muri 1/2 ariko yari mu itsinda rimwe rya F ndetse binarangira ariyo azamutse ariyoboye aho Borussia Dortmund yari iyambere naho Paris Saint-Germain ari iya 2.
Muri rusange mu mikino 5 iheruka kubahuza,Paris Saint-Germain yatsinzemo imikino 2,banganya 2 naho Borussia Dortmund itsindamo umwe.