Uko umukino wagenze umunota ku munota;
Umukino urangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1 ihita yegukana igikombe cya Super Cup ya 2025
90+4' APR FC ibonye igitego cya kane gitsinzwe na Mamadou Sy ahawe umupira na Ruboneka Jean Bosco nyuma yo kwandagaza umunyezamu Kwizera Olivier amucenga
90+3' Rayon Sports ikozemo ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Ndikumana Asman
90+1' Abafana ba Rayon Sports batangiye gusohoka muri Stade
Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu ngo umukino usozwe
86' Niyomugabo Claude agize ikibazo cy'imvune ava mu kibuga asimburwa na Bugingo Hakim
82' Ndayishimiye Richard arekuye kufura nziza ariko Ishimwe Pierre aratabara ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga
79' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Faustin Likau Kitoko na Ben Aziz hajyamo Ishimwe Fiston na Ishimwe Elia Ganijuru
75' APR FC ikomeje kurusha Rayon Sports amashyi no mu mudiho, nk'ubu Djibrill Ouattara yari ahaye umupira Mamadou Sy agiye kurekura ishoti ariko umupira ushyirwa muri koroneri itagize icyo itanga
74' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo William Togui na Mugisha Gilbert hajyamo Mamadou Sy na Denis Omedi
70' Igitego cya gatatu cya APR FC
Dauda Yussif atsinze igitego cya gatatu cya APR FC nyuma gucenga neza yinjira mu rubuga rw'amahina ubundi anyuza umupira mu maguru ya Kwizera Olivier
69' Tony Kitoga wa Rayon Sports aryamye hasi nyuma yo kugongana na Niyigena Clement wahise yerekwa ikarita y'umuhondo
64' Rayon Sports irase uburyo buremereye imbere y'izamu ku mupira mwiza Bienvenu Joachim yahaye Ndikumana Asman ariko Niyomugabo Claude agenda yihuta aratabara awumukuraho
59' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Memel Dao hajyamo Ruboneka Jean Bosco naho ku ruhande rwa Rayon Sports havamo Serumogo Ally na Sindi Paul Jesus hajyamo Nshimirimana Emmanuel na Habimana Yves
55' APR FC irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cya 3 ku mupira mwiza Djibrill Ouattara yari abonye arekura ishoti ariko Kwizera Olivier arikuramo
52' Dauda Yussif yari ageranye umupira imbere y'izamu neza ariko Kwizera Olivier ahita atabara
48' Byiringiro Gilbert aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo gukorerwa ikosa na Ramazani Tshimanga uhise yerekwa ikarita y'umuhondo
46' APR FC niyo yatangije igice cya kabiri ariko umupira yahise iwutakaza wifatirwa na Rayon Sports n'ubu niyo igihererekanya
Igice cya kabiri kiratangiye
Igice cya mbere kirangiye APR FC iyoboye n'ibitego 2-0
45+3' Rayon Sports yari ibonye uburyo imbere y'izamu Ndikumana Asman arekura ishoti rinyura impande y'izamu kure ariko asifurwa no kurarira
45+1' APR FC yari ibonye penariti ku ikosa Yannick Bangala yari ikoreye Memel Dao mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi arasanza
Umusifuzi wa kane ashyizeho iminota itatu mbere y'uko igice cya mbere kirangira
43' APR FC ibonye igitego cya kabiri
Ikipe y'Ingabo z'igihugu ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe Ronald Ssekiganda akoresheje umutwe ku mupira wazamuwe neza
38' Niyomugabo Claude aryamye hasi arimo aritabwaho n'abaganga nyuma yo gukorerwaho ikosa na Serumogo Ally
35' Rayon Sports yongeye kurokoka
Byiringiro Gilbert yinjiye mu rubuga rw'amahina wenyine ariko Bienvenu Joachim arihuta awumukura ku kirenge neza
32' APR FC ibonye koroneri nyuma y'uko Djibrill Ouattara yari azamukanye umupira neza agiye kuwuhindura imbere y'izamu Yannick Bangala ahita atabara arawurenza
31' Tony Kitoga yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo kutumvikana n'umusifuzi Nsabimana Celestin
27' Nyuma y'uko ikipe y'Ingabo z'igihugu ifunguye amazamu ikomeje kurusha Rayon Sports mu bijyanye no kwiharira umupira



Abakinnyi ba APR FC bishimira ibitego batsinze



20' APR FC ifunguye amazamu
William Togui atsinze igitego cya mbere cya APR FC nyuma y'ikosa rikozwe na Kwizera Olivier
17' APR FC irase igitego cyabazwe
Memel Dao azamukanye umupira mwiza acenga awuha Djibrill Ouattara arekura ishoti Kwizera Olivier aratabara umupira usanga Mugisha Gilbert arekura ishoti ariko rinyura hejuru y'izamu kure






14' Umukino waryoheye abari muri Stade Amahoro
Abafana bari muri Stade Amahoro bakabakaba ibihumbi 40 baryohewe n'umukino dore ko amakipe yombi ari gukina ibiryoheye ijisho
12' Kugeza ubu APR FC irimo irarusha Rayon Sports ibijyanye no kwiharira umupira, kurema uburyo imbere y'izamu ndetse irimo irabona za kufura nubwo nta kintu irimo irazimaza
8' Djibrill Ouattara ahawe umupira mwiza na Dauda Yussif imbere y'izamu gusa yari yaraririye
6' APR FC yari ibonye uko yinjira mu rubuga rw'amahina ku mupira Djibrill Ouattara yari abonye ariko Yannick Bangala ahita awumukuraho
4' Umupira ufitwe n'ikipe ya APR FC aho irimo irahererekanya neza inyuma mu rubuga rwayo
3' Niyomugabo Claude yeretswe ikarita y'umuhondo
1' Rayon Sports ni yo itangije umupira ubundi uzamukanwa neza na Tony Kitoga agiye kuwushyira kwa Sindi Paul Jesus birangira ba myugariro ba APR FC batabaye
Umukino uratangiye
18:10' Amakipe yombi asubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya mbere yo kugaruka mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga; Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude, Memel Dao Raouf, Cheikh Djibril Ouattara, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Byiringiro Jean Gilbert, Ssekiganda Ronald, Seidu Dauda Yussif, Nshimiyimana Yunussu na William Togui.

Abakiinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Ben Aziz Dao, Yannick Bangala, Tchimanga Ramazani, Ndayishimiye Richard, Tony Kitoga, Faustin Likau, Ndikumana Asman, Joachim Vignino na Sindi Paul Jesus.


Amateka ya Super Cup mu Rwanda
Mu Rwanda, igikombe cya Super Cup gihuza ikipe
yatwaye igikombe cya shampiyona n'icy'Amahoro cyatangiye gukinwa muri 2002,
gihita cyegukanwa na APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Nk'uko amateka abigaragaza, guhera muri 2003 kugeza
muri 2012 iki gikombe gishobora kuba kitarigeze gikinwa ahubwo cyongeye gukinwa
muri 2013 gihita cyegukanwa na AS Kigali itsinze Rayon Sports igitego 1-0.
Muri 2014 na 15 nanone ntaho bigaragara ko cyakinwe,
ahubwo cyongeye gukinirwa muri 2016 cyegukanwa na APR FC itsinze Rayon Sports
ibitego 3-0.
Muri 2017 ho Rayon Sports yahise yibirindura APR FC
noneho aba ari yo yegukana igikombe cya Super Cup iyitsinze ibitego 2-0 mu
mukino wakinwe iminsi 2.
Uyu mukino watangiriye kuri Stade ya Rubavu maze
umuriro uza kubura ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 63, bituma uhagarikwa
maze bucyeye bwaho ukomereza kuri Stade ya Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri
ubu yabaye Kigali Pelé Stadium.
Icyo gihe umukino wari wahagaritswe Rayon Sports
ifite ibitego 2-0 bwa APR FC, byari byatsinzwe na Diarra na Pierrot, usubukuwe
ntihagira ikindi gitego cyinjira mu izamu.
Kuri Super Cup ya 2018, APR FC yari yegukanye
igikombe cya shampiyona itsinze Mukura VS yari yegukanye igikombe cy'Amahoro.
Muri 2019, iki gikombe cyegukanwe na Rayon Sports
itsinze AS Kigali kuri penariti 3-1 nyuma y'uko iminota y'umukino usanzwe yari
yarangiye ari ibitego 2-2.
Muri 2020 na 2021 ntabwo iri rushanwa ryakinwe, gusa
muri 2022 ryarakinwe ryegukanwa na AS Kigali itsinze APR FC kuri penariti 5-4
nyuma y'uko umukino wari warangiye ari 0-0.
Kuri Super Cup ya 2023 ikipe ya Rayon Sports ni yo
yayegukanye itsinze APR FC ibitego 3-0 bya Charles Bbale, Kalisa Rachid ndetse
na Joakim Ojera.
Super Cup iheruka ya 2024 yo yegukanwe na Police
itsinze APR FC kuri penariti 6-5.
Kuri ubu Super Cup ya 2025 yahuje APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro cya 2025 na Rayon Sports yabaye iya kabiri ndetse ikanatsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Muri rusange ni inshuro ya 5 aya makipe yombi agiye guhura, aho Rayon Sports yatsinze inshuro ebyiri na APR FC ikayitsinda izindi ebyiri.
IShow Speed muri Stade Amahoro yahungukiye abamukurikira bashya ibihumbi 90 kuri Youtube


Ubwo APR FC yageraga kuri Stade
