Amavubi yegukanye igikombe cya mbere mu mateka imbere ya Perezida Kagame

Imikino - 30/03/2026 4:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Amavubi yegukanye igikombe cya mbere mu mateka imbere ya Perezida Kagame

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ,Amavubi yatsinze Estonia ku mukino wa nyuma wa FIFA Series 2026 wo mu itsinda A imbere ya Perezida Kagame,kiba igikombe cya mbere yegukanye mu mateka.

Uko umukino wagenze umunota ku munota;

Umukino urangiye Amavubi atsinze Estonia ibitego 2-0 ahita yegukana igikombe cya FIFA Series 2026 cyo mu itsinda A

90+2' Amavubi akoze impinduka mu kibuga havamo Bizimana Djihad na Mutsinzi Ange hajyamo Sven Kalisa na Nshimiyimana Yunusu

Umukino wongeweho iminota ine

85' Estonia ibonye kufura iterwa na  Kevor Palumets ariko Niyomugabo Claude akuraho umupira imbere y'izamu

79'  Amavubi akoze impinduka mu kibuga havamo Leroy Jacques Mickels na Joy Lance Mickels hajyamo Mugisha Gilbert na  Joy Slayd Mickels

78' Hakim Sahabo ahushije uburyo bwiza ku mupira yari ahawe na 'Kagege' ariko arekuye ishoti rinyura hejuru y'izamu gato

76' Patrick Kristal wa Estonia yeretswe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Bizimana Djihad mu kibuga hagati

74' Niyomugabo Claude aryamye hasi arimo aritabwaho n'abaganga

72' Muri iyi minota Estonia niyo iri kwiharira umupira

63' Amavubi akoze impinduka havamo Jojea Kwizera,Phanuel Kavita na Biramahire Abeddy hajyamo Byiringiro Lague,Hakim Sahabo na Manxzi Thierry

59' Estonia ikoze impinduka mu kibuga havamo Mihhail Kolobov na Kristo Hussar hajyamo  Kevor Palumrts na Loan Yakovlev

56' Ba myugariro b'Amavubi bahagaze bwuma

 Kristo Hussar wa Estonia yari azamuye umupira neza ariko Mutsinzi Ange na Phanuel Kavita barazamuka bawukuraho neza

50' Amavubi abonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Leroy Jacques  Mickels ahawe umupira mwiza na Bizimana Djihad

48' Estonia irimo irashaka uko yakwishyura ,ibonye koroneri iterwa na Vladslav Kreida ariko ntiyagira icyo itanga

46' Mu gice cya kabiri Estonia ije ikora impinduka mu kibuga havamo  Karel Mustmaa na Markus Soomets hajyamo Michael Larsen na Patrick Kristal

Igice cya mbere kirangiye Amavubi ayoboye n'igitego 1-0

45'  Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri

44' Amavubi abonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cya kabiri ku mupira wari ufashwe na Biramahire Abeddy ariko birangira ba myugariro ba Estonia bawumukuyeho

42' Perezida wa Repubulika y'u Rwanda,Paul Kagame ageze muri Stade Amahoro aho yitabiriye uyu mukino w'Amavubi na Estonia

40' Ikipe y'igihugu y'u Rwanda,Amavubi niyo ifite umupira irimo irahererekanya yubaka ihereye inyuma

38' Estonia ikoze impinduka mu kibuga havamo Sander Tovskit hajyamo Joseph Saliste

33' Umunyezamu Kwizera Olivier akomewe amashyi nyuma yo gutabara Amavubi ku buryo bwari bugeragejwe na Karel Mustmaa

32' Umurindi ni wose muri Stade Amahoro yakubise yuzuye

Nyuma y'uko Amavubi afunguye amazamu abafana bari mu byishimo bikomeye bakomeje gufana ngo haboneke igitego cya kabiri

30' Biramahire Abeddy afunguye amazamu ku mupira ahawe na  Leroy Jacques Mickels awushyira mu nshundura

28' Amavubi abonye uburyo imbere y'izamu ku mupira mwiza Leroy Jacques Mickels ahawe ariko agiye kuwutera aruwuhusha

24' Estonia ibonye koroneri iraterwa ubundi Markus Soomets ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y'izamu

21' Estonia ikomeje gushaka aho yamenera,Karel Mustmaa arekuye ishoti ariko risanga Phanuel Kavita yiteguye arikura imbere y'izamu

18'  Karel Mustmaa azamukanye neza umupira agiye kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko Mutsinzi Ange aratabara awumukuraho

16' Kuri ubu noneho Amavubi niyo arimo ariharira guhererekanya umupira

12' Uruhande rwa Kwizera Jojea nirwo rurimo rurakora cyane,nk'ubu yari azamukanye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina ariko birangira ba myugariro ba Estonia bawumukuyeho

11' Sander Tovskit yari ahinduye umupira imbere y'izamu ariko unyura hejuru kure 

10' Kugeza ubu ikipe y'igihugu ya Estonia niyo irimo iramarana umupira igihe kinini

7' Amavubi yatangiye kwinjira mu mukino

Byiringiro Jean Gilbert ahaye umupira mwiza Biramahire Abeddy awuhindura imbere y'izamu gusa birangira Estonia iwurengeje

5' Mutsinzi Ange azamuye umupira muremure ufatwa na Leroy Jacques Mickels urusaku rw'abafana rurazamuka gusa birangira myugariro wa Estonia awumukuyeho

2' Estonia niyo ifite umupira irimo irahererekanya yubaka ihereye inyuma

1'Umukino utangijwe n'ikipe y'igihugu ya Estonia gusa ihise isubiza umupira inyuma ku munyezamu ndetse yari akoze amakosa yitangiye umupira kwa Biramahire Abeddy gusa birangira umusifuzi asifuye ko akoze ikosa

Umukino uratangiye

Abakinnyi 11 ba Estonia babanje mu kibuga;

Kaur Kivila, Vladislav Kreida, 6 Rommi Siht, Sander Tovskit,  Mihhail Kolobov, Mattias Mannilaan,Kristo Hussar,  Karel Mustmaa,Markus Soomets,Tanel Tammik  na Erko Jonne .


Abakinni 11 b’Amavubi babanje mu kibuga ni nabo bari babanjemo ku mukino yanyagiyemo Grenada

Kwizera Olivier,Niyomugabo Claude,Mutsinzi Ange,Biramahire Abeddy.Mickels L-Jacque,Kavita Phanuel,Mugisha Bonheur,Bizimana Djihad,Mickels J Lance,Kwizera Jojea na Byiringiro Gilbert.


Amavubi yageze ku mukino wa nyuma w’itsinda A rya FIFA Series 2026 ryakiniye kuri Stade Amahoro nyuma yo gusezerera Grenada ayinyagiye ibitego 4-0. Ni mu gihe Estonia yo yageze ku mukino nyuma yo gutsinda Kenya kuri penariti 5-4. Umwanya wa Gatatu wo muri iri tsinda kandi wegukanwe na Kenya itsinze Grenada ibitego 3-0.

Mu mikino ya FIFA Series ya 2026 yo mu itsinda B ryakiniye kuri Kigali Pele Stadium rikaba ryarasojwe ku munsi w'ejo, Aruba niyo yegukanye igikombe itsinze Liechtenstein ibitego 4-1 naho Tanzania yegukana umwanya wa Gatatu.


Umukino w’Amavubi na Estonia ni amateka

Nkuko byagenze ku mukino uheruka ubwo u Rwanda rwakinaga na Grenada aho ari ubwa mbere Amavubi yari akinnye n’igihugu cyo hanze y’Umugabane wa Afurika ni nako bimeze uyu munsi dore ko ari ubwa mbere agiye gukina n’igihugu cyo ku mugabane w’Iburayi.

Estonia ni igihugu giherereye mu majyaruguru y’umugabane w’Uburayi, mu burasirazuba bw’inyanja ya Baltic hafi y’ikigobe cya Finland, gihana imbibi n’ibihugu bya Latvia mu majyepfo n’Uburusiya (Russia) mu burasirazuba.

Estonia ni kimwe mu bihugu byahoze mu Bumwe bw’Abasoviyete (Soviet Union) gusa kuri ubu kikaba ari igihugu kigenga gifite ubuso bwa km² 45,335 bivuze ko gikubye u Rwanda inshuro zikabakaba 2, gituwe n’abaturage miliyoni 1.37, kiyoborwa na Minisitiri w’Intebe Kristen Michal nk’umukuru wa guverinoma ariko bidakuraho ko gifite na Perezida wacyo ariwe Alar Karis nk’uhagarariye igihugu gusa.

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Estonia yakinnye umukino wayo wa mbere mu 1920 ikina n’ikipe y’igihugu ya Finland, uyu mukino warangiye Estonia itsinzwe ibitego 6-0.

Kugeza ubu, ikipe y’igihugu ya Estonia ikinira kuri Sitade Lilleküla yakira abantu 14,336, iherereye mu murwa mukuru Tallinn. Iyi sitade yatashywe tariki 2 Kamena 2001.

Kimwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ntabwo ikipe y’igihugu ya Estonia irabona itike y’imikino y’Igikombe cy’Isi ndetse iyi kipe ntabwo irabona itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Uburayi cya Euro mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye Igikombe cy’Afurika inshuro imwe.

Kimwe mu byo imibare ivuga mbere y’umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Estonia

Kugeza ubu Estonia iri ku mwanya wa 127 ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA n’amanota 1126.15 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 129 n’amanota 1121.58.

Ubwo abakinnyi b'Amavubi bageraga kuri Stade Amahoro


 

Abafana b'Amavubi baje kuyashyigikira






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...