Lisanne Ntayombya yagizwe umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika

Amakuru ku Rwanda - 06/04/2023 10:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Lisanne Ntayombya yagizwe umuyobozi  mukuru wungirije ushinzwe  porotokole ya Leta  muri Perezidansi ya Repubulika

Uyu munsi kuwa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Lisanne Ntayombya Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.

Ibiro bya Minisitiri w'Intebe (Primature) byatangaje ko Lisanne Ntayombya, yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe Porotokole muri Perezidansi ya Repubulika.

Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane Tariki ya  6 Mata 2023 ryagaragazaga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Lisanne Ntayombya umuyobozi mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda.

Lisanne Ntayombya, yakoze indi mirimo irimo kuba ushinzwe Itumanaho muri Ambasade y'u Rwanda mu gihugu cy'Ubusuwisi ifite icyicaro i Geneve. Iyi Ambasade y'u Rwanda mu Busuwisi  inafite inshingano zo guhagararira Leta y'u Rwanda mu mashami y'umuryango w'Abibumbye akorera i Geneve.


Inkomoko: Primature


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...