Lisaa yasohoye indirimbo ‘Ig Post’ yerekana uburyo urukundo rutajya ruhishirwa -VIDEO

Imyidagaduro - 05/02/2026 1:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Lisaa yasohoye indirimbo ‘Ig Post’ yerekana uburyo urukundo rutajya ruhishirwa -VIDEO

Umuhanzikazi Lisaa yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ig Post”, indirimbo avuga ko yamusabye igihe n’imbaraga nyinshi kugira ngo igere ku rwego yifuzaga.

Ni indirimbo ifungura umwaka we w’ibikorwa by’umuziki, igaragaza icyerekezo gishya mu rugendo rwe, aniyemeza gukomeza kwiyubaka nk’umuhanzi uhatana ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Lisaa yasobanuye ko “Ig Post” atari indirimbo isanzwe, ahubwo ari ubutumwa bujyanye n’ibihe turimo, cyane cyane uko urukundo rugaragazwa n’urubyiruko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Ig Post ni indirimbo yanditswe na njye ubwanjye, mfatanyije na Producer Loader ndetse na Bernard Bagenzi. Yiganjemo amagambo y’urukundo, ariko ikaba yaraturutse ku buzima busanzwe aho hari abakundana bagahitamo guhishanya cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.”

Lisaa asobanura ko muri iyi ndirimbo, agaragaza ishusho y’umukobwa wemera urukundo rwe ku mugaragaro, akumva ko gukundana bitagomba kuba ibanga igihe ari urukundo nyarwo. Avuga ko “Ig Post” yibutsa abantu ko urukundo rugomba no kwigaragaza, cyane cyane mu bihe bidasanzwe nko mu gihe cya Saint Valentin.

Yagize ati: “Aha, umukobwa aba ashaka ko uwo bakundana atamuhisha, ahubwo akamwereka abandi, akabishyira kuri Instagram cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga, bikamenyekana ko ari umuntu wafashwe, ko akundwa kandi ko akundana.”

Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko iyi ndirimbo ari uburyo bwo kwereka uwo ukunda ko wamwihariye, ko umwishimiye kandi ko umwiyumvamo, ibintu avuga ko abantu benshi bifuza kubona mu rukundo rw’iki gihe.

Ati: “Ni indirimbo ishobora kuba igikoresho cyiza cyo kubwira uwo ukunda ko ari uwe wenyine, ko umwishimiye kandi ko witeguye kubimwereka n’abandi,” yakomeje atyo.

Amashusho y’iyi ndirimbo “Ig Post” yakozwe na John Elarts, aho agaragaza ubuhanga mu guhuza ishusho n’ubutumwa bw’indirimbo, bikagira uruhare mu gutuma iyi ndirimbo igera ku mutima w’abayireba.

Mu ncamake, “Ig Post” ni indirimbo yerekana ko Lisaa akomeje gukura mu muziki, akazana inkuru zishingiye ku buzima busanzwe, ariko zifite ubutumwa bufite aho buhurira n’abantu benshi, cyane cyane urubyiruko ruri mu rukundo n’uruha agaciro imbuga nkoranyambaga.

Ni intangiriro ikomeye y’umwaka we, kandi ikimenyetso cy’uko afite intego yo kwagura imbago z’umuziki we kurushaho.

Lisaa yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Ig Post’, aho agaragaza uko urukundo rudasanzwe rugomba kugaragarira ku mbuga nkoranyambaga n’imbere y’abantu

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Lisaa yasobanuye ko ‘Ig Post’ ari ubutumwa ku bakundana bose bifuza kwereka isi ko bafashwe n’uwo bakunda

 

Amashusho ya Lisaa yakozwe na John Elarts agaragaza ubuhanga n’ubushake bw’umuhanzikazi mu gutambutsa ubutumwa bw’urukundo mu buryo bwihariye

 ‘Ig Post’ ni intangiriro y’umwaka w’umuziki wa Lisaa, aho yerekana ko gukundana atari ibanga ahubwo ari ibyishimo byo gusangiza abandi

John Elarts wo mu gihugu cy'u Burundi wakoze indirimbo z'abarimo The Ben, ni nawe wakoze amashusho y'indirimbo ya Lisaa

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “IG POST” YA LISAA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...