Iyi
ndirimbo igaragaramo Lisaa, umwe mu bahanzikazi bakizamuka mu muziki nyarwanda,
wifashishijwe mu mashusho yayo mu rwego rwo kurushaho kugaragaza ubutumwa
bw’urukundo buri mu ndirimbo.
“Ndi
Uwawe” (I Am Yours) ni indirimbo yuje amarangamutima, ivuga ku rukundo rutarimo
uburyarya, aho umuntu agaragaza ko yiteguye kwitangira uwo akunda no kumubera
indahemuka ubuziraherezo. Iyi ndirimbo iri mu bikorwa King James arimo gukora
mu rwego rwo kwizihiza urugendo rwe rw’imyaka 20 amaze mu muziki.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Lisaa yavuze ko kuba yarahawe amahirwe yo
kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ari kimwe mu byo yishimiye mu rugendo rwe
rw’umuziki.
Yagize
ati: “Navuga ko ari kimwe mu byanshimishije. N’ubwo nsanzwe ndi umuhanzikazi,
ariko kuba mugenzi wawe yakwifashisha mu ndirimbo n’ibisanzwe. Bigaragaza
gufashanya hagati y’abahanzi, kandi ni kimwe mu bifasha abantu gutera imbere.”
Uyu
muhanzikazi yavuze ko kuba abahanzi bafashanya mu bikorwa byabo ari kimwe mu
byongera imbaraga mu rugendo rwabo, ndetse anagaragaza ko atari we wa mbere
ukoreshejwe muri ubwo buryo.
Ati: “Niba nibuka neza, umuhanzikazi France Mpundu nawe yigeze kwifashishwa na
Christopher mu mashusho y’indirimbo ye ‘Poz’. Bivuze ko atari njye wa mbere.”
Lisaa
kandi yavuze ko gukorana na King James byamuhaye amasomo y’ingenzi ashobora
kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki, cyane cyane ku bijyanye n’uko umuhanzi
akwiye gufata umwuga we ndetse n’abantu bakorana.
Ati: “King James ni umuhanzi ugaragaza ko ibyo akora abikunda, kandi agaha agaciro
buri wese bakorana. byo ni ibintu byiza nanjye numva bishobora kumfasha mu
rugendo rwanjye rw’umuziki.”
Uyu
muhanzikazi yagaragaje ko gukorana n’abahanzi bamaze igihe kinini mu muziki
bituma abato babigiraho byinshi, haba mu buryo bwo gukora umuziki, imyitwarire
ndetse n’imikoranire mu ruganda rw’imyidagaduro.
Indirimbo
“Ndi Uwawe” ni imwe mu mishinga mishya King James ari gushyira hanze mu rwego
rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, urugendo rwamuhesheje kuba umwe mu
bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu karere.
Mu
myaka amaze mu muziki, King James yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane
zirimo iz’urukundo n’izindi zagaragaje ubuhanga bwe mu kuririmba, ibintu
byatumye agira igisekuru cy’abahanzi bamufata nk’icyitegererezo.
Ku
ruhande rwa Lisaa uherutse gusohora indirimbo ye ‘Igpost’, gukorana n’umuhanzi
ufite ubunararibonye nka King James ni indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umuziki,
ndetse agaragaza ko yifuza gukomeza kwiyubaka no gukorana n’abandi bahanzi
batandukanye mu rwego rwo gukura mu mwuga.

Lisaa
yatangaje ko gukorana na King James mu mashusho y’indirimbo “Ndi Uwawe” ari
kimwe mu byamushimishije, ashimangira ko ubufatanye hagati y’abahanzi bubafasha
gutera imbere mu muziki

Lisaa
yavuze ko yigiye kuri King James gukunda ibyo akora no guha agaciro abantu
bakorana, ibintu yavuze ko bizamufasha mu rugendo rwe rw’umuziki

Indirimbo
“Ndi Uwawe” ya King James yasohotse mu gihe uyu muhanzi akomeje kwizihiza
imyaka 20 amaze mu muziki, urugendo rwamugize umwe mu bafite izina rikomeye mu
Rwanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDI UWAWE’ YA KING JAMES
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'IG POST' Y'UMUHANZIKAZI LISAA
