Lisa Munezero yateguje igitabo 'The Well of Knowing' kizafasha urubyiruko kubaka ubucuruzi burambye

Imyidagaduro - 28/10/2026 10:35 AM
Share:
Lisa Munezero yateguje igitabo 'The Well of Knowing' kizafasha urubyiruko kubaka ubucuruzi burambye

Munezero Lisa Adeline wahawe igihembo mpuzamahanga ku bwo guhugura no gutinyura urubyiruko mu bijyanye no kwikorera, yateguje igitabo 'The Well of Knowing: 8 Lessons of Becoming' kizafasha urubyiruko kwiteza imbere no kubaka ubucuruzi burambye.

Lisa Adeline Munezero yabwiye inyaRwanda ko igitekerezo cyo kwandika iki gitabo cyatangiye kwaguka mu 2024, akaba yaracyanditse agamije gusangiza urubyiruko ubunararibonye n’amasomo yabafasha kwiteza imbere, kutagira intego zo kugera ku nzozi zarwo gusa, ahubwo no kugira ubushobozi bwo gutanga umusanzu ufatika muri sosiyete no gukora ibikorwa birambye.

Iki gitabo gikubiyemo amasomo ashingiye ku rugendo bwite rw’uyu mwanditsi mu kwihangira imirimo, ubuhamya bw’abasore n’inkumi bakora ubucuruzi, ndetse n’amasomo yakuye mu rugendo rwo kwiga, gushyira mu bikorwa ibyo yize no gukomeza kwiteza imbere.

Lisa ahuriza hamwe ubu bunararibonye, agatanga inama zifatika ku bijyanye no kugira imyitwarire myiza, gukorana umurava, kugira intego zisobanutse no gukora ibikorwa mu buryo bwatekerejweho. Yibanda ku gufasha abantu kubaka ubuzima n’umwuga bizatanga umusaruro urambye.

Igitabo "The Well of Knowing: 8 Lessons of Becoming" kigizwe n’amasomo umunani yafasha umusomyi kongera ubumenyi n’ubushobozi mu byo akora, ariko kandi akanakura mu mitekerereze, akagira ubushishozi no kumenya gufata ibyemezo bifite ireme.

Aya masomo akubiyemo kugira intego n’icyerekezo, kubaka ubushobozi bwo kugira uruhare no kugira ingaruka nziza ku bandi, gusobanukirwa imbaraga z’umuntu, kugira ubwenge n’ubushishozi, kwiyubaka no gukomera mu bihe bikomeye, guhangana no kwangwa, urugendo rwo kwihangira imirimo no gukomeza kwiga ubuzima bwose.

Munezero Lisa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, agaragaza ko kugera ku ntsinzi irambye bitangirira imbere mu muntu, binyuze mu kwimenya, kugira ubwenge, gukomera mu marangamutima, kwihangana, gukomeza kwiga no kugira ubutwari bwo gutangira.

Iki gitabo nticyibanda gusa ku buryo bwo kubaka ubucuruzi bugenda neza cyangwa kwiteza imbere ku giti cyawe. Ahubwo, kigamije gufasha abantu kwiyubaka ku buryo bashobora guhangana n’imbogamizi, kuyobora abandi mu buryo bwiza no kugira uruhare mu mpinduka zirambye mu miryango, mu muryango mugari, ku kazi no mu bucuruzi.

Kigenewe cyane cyane urubyiruko rwifuza kwihangira imirimo, abamaze gutangira ubucuruzi bashaka kongera ubumenyi, abanyeshuri, abakozi bakiri bato n’abandi bifuza kwiyubaka no guteza imbere ubushobozi bwabo. Gishobora kandi gufasha abajyanama, abatoza, abarimu n’abayobozi b’ibikorwa by’urubyiruko.

Lisa Adeline Munezero wanditse iki gitabo ni Umunyarwandakazi w'umushoramari ndetse n’umubyinnyi mu Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' na Inganzo Ngari. Afite inyota yo guteza imbere kwihangira imirimo, kongerera ubushobozi urubyiruko n’abagore, no kubungabunga umuco n’indangagaciro nyafurika.

Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga irindwi mu bikorwa yakoze muri Afurika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no mu Burayi. Yiyemeje gufasha urubyiruko n’abagore guhindura ibitekerezo byabo amahirwe afite ireme kandi arambye.

Mu 2023, Lisa yahawe igihembo mpuzamahanga cya Grand Prix Spécial de la Formation Professionnelle au Rwanda mu Bufaransa, mu rwego rwo gushimira uruhare yagize mu guteza imbere ubumenyi ngiro, guhugura urubyiruko no kurwongerera ubushobozi binyuze mu bikorwa bye.

Binyuze mu kwandika no kwihangira imirimo, yifuza gusangiza abandi ubumenyi, kubatera imbaraga no kubafasha kwigira ku bunararibonye bwabo, guhangana n’imbogamizi no guhindura inzozi zabo ibikorwa bifite umusaruro urambye.

Igitabo The Well of Knowing: 8 Lessons of Becoming kizamurikwa ku mugaragaro tariki ya 14 Ugushyingo 2026. 


Miss Lisa Adeline Munezero yateguje igitabo 'The Well of Knowing' kizafasha urubyiruko kwiteza imbere no kubaka ubucuruzi burambye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...