Lionel Sentore yemeje igihe cyo kumurikira Album ‘Uwangabiye’ i Kigali

Imyidagaduro - 13/01/2025 3:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Lionel Sentore yemeje igihe cyo kumurikira Album ‘Uwangabiye’ i Kigali

Umuhanzi mu njyana gakondo, Lionel Sentore yatangaje ko muri Nyakanga 2025 azamurikira i Kigali Album ye nshya yashyize ku isoko yise “Uwangabiye " iriho indirimbo zivuga ku mateka yagiye abaho cyera, ndetse n’ubuzima bwa buri munsi.

Uyu mugabo ubarizwa mu Bubiligi muri iki gihe, avuga ko kuba yarabashije gukora iyi Album kugeza ubwo agiye kuyimurikira Abanyarwanda, abicyesha gushyigikirwa n’abafana n’abakunzi b’umuziki, ndetse n’uburyo bakunze indirimbo ‘Uwangabiye’ mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze ko nyuma yo gushyira ku isoko iyi Album, yanzuye ko azayimurikira Abanyarwanda muri Nyakanga 2025.

Ati “Album iri hanze koko! Gusa, ndi gutegura igitaramo cyo kuyimurika mu kwezi kwa Karindwi (7). Ariko ntiturafata itariki neza n’aho tuzayikorera turimo turabyigaho mu minsi iri imbere turabamenyesha aho tuzakorera n’amatariki tuzakoreraho, n’abahanzi tuzakorana. Kuko ni ibintu nkeneye gutaramira Abanyarwanda cyane."

Lionel Sentore asobanura iyi Album nko kuvuka bundi bushya kuri we, kuko yayikozeho igihe kinini, kandi n’iyo Album ya mbere abashije gushyira ku isoko. Ati “Iyi Album iriho ubutumwa bw’urukundo cyane cyane, hakaba hanakubiyemo indirimbo zivuga ku mateka yagiye abaho cyera."

“Ni indirimbo zose nakoze nazitekereje cyane igihe kinini cyane, kuko ni Album yanjye ya mbere ubu navutse bushya bitarabaho." Yabwiye abafana ati “Ndabasabye muyumve nzi neza ko muzayikunda nk’uko mbakunda."

Album ya Lionel Sentore iriho indirimbo 12 zirimo ‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’, ‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na Elysee, ‘Uwangabiye’ ari nayo yitiriye Album, ‘Hobe’, ‘Mukandori’ yakoranye na Angela, ‘Ntaramanye’, ‘Urukundo’ yakoranye na Boule Mpanya, ‘Yanyuzuye umutima’ ndetse na ‘Haguruka ugende’.

Lionel Sentore yavuze Album ye yayitiriye indirimbo ye ‘Uwangabiye’ kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ni indirimbo avuga ko yatumye aramukanya n’Umukuru w’Igihugu, ndetse abasha kuyiririmba imbere ye na Madamu Jeannette Kagame.

Ati “Impamvu Album yanjye nayise ‘Uwangabiye’ ni uko iyo ndirimbo nayikoze mu gihe nari ngeze mu mahanga, nyikorana urukumbuzi ndetse no gutekereza abangabiye ariyo nkomoko yo guhitamo kuyitirira Album yanjye."

Akomeza ati “Ni indirimbo yari imaze imyaka itandatu isohotse, ariko byageze mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu iramamara mu buryo bukomeye, ndetse mbasha kuyiririmba imbere ya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. ‘Uwangabiye’ ifite byinshi yafunguye usibye ko ari n’indirimbo nkunda nanjye ubwanjye."


Lionel Sentore yatangaje ko muri Nyakanga 2025 azamurikira i Kigali Album ye ‘Uwangabiye’


Lionel Sentore yavuze ko Album ye yayitiriye indirimbo ye ‘Uwangabiye’ kubera ko yatumye amaramukanya na Perezida Paul Kagame

 

Lionel Sentore yavuze ko mu kumurika Album ye azifatanya n’abahanzi banyuranye

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM ‘UWANGABIYE’ YA LIONEL SENTORE

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...