Ibi
yabitangarije InyaRwanda mu kiganiro cyihariye, nyuma y’igitaramo
cy’imbonekarimwe yakoze ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 27 Nyakanga 2025,
muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), aho yamurikaga ku
mugaragaro album ye ya mbere “Uwangabiye”.
Ni
ubwa mbere Lionel Sentore yari akoze igitaramo gikomeye i Kigali, nyuma
y’imyaka irenga 15 amaze mu muziki. Yari yitabiriwe n’abantu benshi ndetse
ashyigikirwa n’abahanzi bakomeye barimo Ruti Joel, Jules Sentore, Itorero
Ishyaka ry’Intore, Muyango Jean Marie, Cyusa Ibrahim n’abandi, barimo
n’abamutunguye ku rubyiniro.
Muri
iki gitaramo, Sentore yaririmbye indirimbo 12 zigize album ye, harimo “Umukobwa
w’Abeza” yayisoje abwira abari aho ko indirimbo yayihimbye nk'ikimenyetso
cy'ishimwe agenera Mushikiwabo.
Yakomeje
avuga ko yishimiye kuririmbira imbere y’abayobozi batandukanye, avuga ko ari
“iby’agaciro n’ishema” ku muhanzi.
Lionel
Sentore yashimiye urukundo Abanyarwanda bamugaragarije kuva yatangira umuziki
kugeza ku gitaramo cye cya mbere i Kigali, aho yavuze ko ari umusingi ukomeye
w’ubuhanzi bwe.
Yongeyeho
ko kuba yarataramanye n’abahanzi bakomeye nka Muyango, Ben Kayiranga n’abandi,
ari igihamya cy’uko injyana gakondo igifite umwanya ukomeye. Ati “Ni bo
twizeho, ni bo batubaye hafi, ni bo batwigishije. Kuri njye, guhura nabo ku
rubyiniro no kubasubiramo ni nk’isarura ry’ibyo twatojwe.”
Igitaramo
cyari kigizwe n’ibice bitandukanye: Mu gice cya mbere yataramanye n’Itorero
Ishyaka ry’Intore; mu gice cya kabiri aririmba indirimbo: Zarwaniye Inka, Uko
yabyirutse ari kumwe n’Ishyaka ry’Intore, akomereza ku ndirimbo nka Hobe, Umwiza,
Teta, Haguruka Ugende, Umukobwa w’Abeza yatuye Mushikiwabo, akomereza ku
ndirimbo ‘Imena’ yakoranye na Cecile Kayirebwa.
Yanaririmbye
indirimbo ‘Uwangabiye’ yitiriye Album ye, yakirwa na Jules Sentore waririmbye
indirimbo ‘Mama Shenge’ akorerwa mu ngata na Charles Uwizihiwe winjiriye mu
ndirimbo ‘Nzataramana nande’. Afatanyije na Ruti Joel, Jules Sentore baririmbye
indirimbo nka ‘Nyaruguru’ yamamaye cyane.
Lionel
Sentore yavuze ko nyuma y’iki gitaramo afite ibikorwa yateganyije hanze y’u
Rwanda, yizeza abakunzi be ko bazakomeza kumva umuziki we binyuze ku mbuga
zicururizwaho umuziki.
Yasoje ashima by’umwihariko itangazamakuru, abamuteye inkunga, n’abakunzi be bose bagize uruhare kugira ngo iki gitaramo kibe igikorwa kidasanzwe mu rugendo rwe rwa muzika.
Lionel
Sentore ubwo yaramukanyaga na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF
Umuhanzi
Lionel Sentore yahaye icyubahiro Mushikiwabo, umwe mu bamushyigikiye kuva kera
mu rugendo rwe rwa muzika
KANDA
HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA LIONEL SENTORE
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'UMUKOBWA W'ABEZA' LIONEL SENTORE YATUYE MUSHIKIWABO
AMAFOTO: THE NEW TIMES