Lionel Sentore yageze i Kigali, ahishura ibyagejeje ku gutandukana na ‘Bijoux’ wo muri Bamenya- VIDEO

Imyidagaduro - 20/07/2025 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Lionel Sentore yageze i Kigali, ahishura ibyagejeje ku gutandukana na ‘Bijoux’ wo muri Bamenya- VIDEO

Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Bubiligi, Lionel Sentore, yamaze kugera i Kigali aho aje kwitegura igitaramo gikomeye azamurikiramo Album ye ya mbere yise “Uwangabiye”, kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) ku wa 27 Nyakanga 2025.

Uyu muhanzi uzwi cyane mu njyana gakondo yavuze ko asanzwe yiteguye bihagije, kuko iki gitaramo agiye gukora mu Rwanda ari icya mbere mu mateka ye, nubwo asanzwe yarataramiye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yageraga i Kigali ku Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025, Lionel Sentore yemeje ku mugaragaro ko yatandukanye na Munezero Aline (Bijoux), umukinnyi wa filime wamamaye cyane muri ‘Bamenya’, bari barakoze ubukwe, ku wa 8 Mutarama 2022.

Yagize ati: “Uwo mwana si uwanjye, ni uw’abandi. Gisa ni we mwana wanjye, ni we muri kubona hano.” Abivuga yerekanaga umukufi yari yambaye uriho ifoto y’umwana we. Yongeyeho ko uwo mwana Munezero Aline aherutse kwibaruka atari uwe.

Ni ubwa mbere uyu muhanzi avuze ku mugaragaro iby’itandukana rye na Bijoux, nyuma y’igihe bivugwa ariko akabyirinda mu itangazamakuru.

Album “Uwangabiye” agiye kumurika iriho indirimbo nka: Umukobwa w’abeza, Teta, I.U.O.A.E, Uko bimeze (ft. Mike Kayihura), Urera (ft. Elysee), Uwangabiye, Hobe, Mukandori (ft. Angela), Ntaramanye, Urukundo (ft. Boule Mpanya), Yanyuzuye umutima ndetse na Haguruka ugende.

Yayihimbye mu gihe yari mu rugendo rwo kwiyubaka, agatangira ubuzima bushya bwuzuyemo intego n’icyerekezo gishingiye ku muco, urukundo n’ishimwe.

Yagize ati: “Sogokuru yangabiye gukunda igihugu no gukunda umuco. Mama yangabiye urukundo, Papa yangabiye uburere. Perezida Kagame namwise umugoboka-rugamba kuko yaduhaye igihugu gitekanye. Iyi Album ni igisubizo cy’ishimwe cyuzuye umutima.”

Iki gitaramo Lionel Sentore avuga ko atazaba ari wenyine, kuko azaririmbana n’abandi bahanzi barimo Ruti Joel, Ishyaka ry’Intore, Jules Sentore, Charles Uwizihiwe n’abandi.

Kivugwaho nk’icyihariye kizarangwa n’umuco, indangagaciro, urukundo n’ishimwe. Sentore avuga ko ashaka ko indirimbo ze zifasha urubyiruko gukunda igihugu, kwishimira inkomoko yabo, no gushimira ababagize abo bari bo.

Yagize ati: “Ni igitaramo cy’umuryango nyarwanda. Igitaramo cy’ishimwe, cy’umuco n’urukundo. Umuco ushobora kuba umwuga ukatunga nyirawo kandi ukamuteza imbere.”

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya “Uwangabiye Album Launch Concert” ari kugurishwa binyuze kuri SINC ukoresheje kode 6627001473#

Lionel Sentore yagarutse mu Rwanda atwaye ubutumwa bukomeye bujyanye n’umuco, indangagaciro n’ishimwe. Gutandukana kwe na Bijoux yasobanuye, ni igice kimwe cy’uru rugendo rushya rw’umuhanzi utangiye guhanga amateka mashya mu gihugu cye, agafatanya n’abandi kuzamura umuziki gakondo no kuwusigasira. 

Lionel Sentore yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ye ‘Uwangabiye’ kizabera muri Camp Kigali 


Ubwo Lionel Sentore yaganiraga n’itangazamakuru ku bijyanye n’igitaramo cye n’ibindi bikorwa 


Sentore yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo azahuriramo na bagenzi be 


Sentore yemeje ko yatandukanye na Bijoux, ndetse ko umwana yibarutse atari uwe

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA LIONEL SENTORE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...