Ni
igitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village,
cyitabirwa n’ibihangange mu muziki gakondo n’abayobozi bakomeye mu Rwanda.
Uyu
muhanzi wari utegerejwe cyane yifashishije iki gitaramo mu kumurika Album nshya
yise “Uwangabiye”, izina rifite igisobanuro cyimbitse kigaragaza ishimwe yatuye
Sekuru Sentore Athanase n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, Umugoboka-Rugamba.
Mu
gihe cyaranzwe n’amarangamutima n’umudiho gakondo wuzuye urukundo n’ubusabane,
Lionel Sentore yahawe impano idasanzwe y’inka n’iyayo, ikimenyetso cy’imigisha
n’ishimwe rikomeye mu muco nyarwanda.
Ni
impano yakiriwe n’amashyi y’urufaya, byumvikanisha ko igitaramo kitari
icy'umuziki gusa, ahubwo cyari icy’umuco, icy’ukwemera n’icy’ishimwe.
Sentore
yashimangiye ko indirimbo “Uwangabiye” yamuhaye umurongo mushya mu muziki. Ati:
“Ni idarapo ry’umuziki wanjye. Yatumye mpura n’awagabiye Abanyarwanda bose.”
Iki
gitaramo cyitabiriwe n’abarimo Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru
w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF); Amb. Olivier Nduhungirehe,
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, na Madamu Kayisire Solange, Umunyamabanga wa
Leta muri MINALOC.
Cyitabiriwe
kandi n’abarimo Muyoboke Alex, umukirigitanaga Francis Nziza, Umuyobozi
Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Sandrine Isheja Butera, Victor
Rukotana, Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi, Umuyobozi Mukuru w'Urwego
rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Mutesi Scovia, n’abandi.
Abitabiriye
bose bagaragarije Lionel Sentore ishimwe n’ishyaka, by'umwihariko nyuma yo
kuririmba indirimbo “Uwangabiye” inshuro ebyiri, nk’igitambo cy’ishimwe.
Ku
rubyiniro, Lionel Sentore yafatanyije n’Itorero Ishyaka ry’Intore, Jules
Sentore, Ben Kayiranga, Muyango Jean Marie, Cyusa Ibrahim, Ruti Joel,
umubyinnyi Mpuzamahanga Icakanzu Contente, ndetse na Charles Uwizihiwe.
Bafatanyije
kuririmba indirimbo “Amararo” ndetse na “Imena” yakunzwe cyane ubwo
yayikoranaga na Cécile Kayirebwa mu 2016.
Umuhanzi
Ruti Joel na we yaririmbye indirimbo ye “Cunda” iri kuri Album “Musomandera”
ndetse na ‘Igikobwa” yamuhaye izina rikomeye mu muziki gakondo. Jules Sentore
we yigaragaje mu ndirimbo “Mama” na “Rutemikirere” iri kuri Album nshya ye
“Umudende” izasohoka ku wa 1 Kanama 2025.
Kuva
Itorero Ishyaka ry’Intore rifunguye igitaramo kugeza ku musozo, abitabiriye
baranzwe n’umunezero, indangagaciro z’umuco n’umurava wo gushyigikira umuziki
w’umwimerere. Lionel Sentore yagaragaje ko aruta kuba umuhanzi; ni igihangange
mu gutambutsa ubutumwa bwubaka, bwibutsa no gushimira.
Louise
Mushikiwabo yashimiye Sentore ku rugendo rwe rutazuyaza rwo kwimakaza umuco,
anashimira Ruti Joel ku bw’impano n’ubwitange agaragaza mu ruganda rw’umuco.
Igitaramo
“Uwangabiye Album Launch” ntikizasibangana mu mateka y’umuziki nyarwanda. Cyari
ubuhamya bw’uko umuhanzi ashobora gusubiza agaciro umurage w’abenegihugu,
agahuzwa n’imizi ye biciye mu bihangano bifite intego, umurongo
n’indangagaciro.
Lionel
Sentore si we gusa wungukiye muri iki gitaramo, ahubwo ni umuryango mugari
w’Abanyarwanda bakomeje gukunda no gutonesha umuziki gakondo. Inka n’iyayo
yahawe ni kirazira ihishura byinshi: ni ishimwe ry’Umukuru w’Igihugu, ni
igisingizo cy’umuco wacu, kandi ni ihumure ry’uko umuziki nyarwanda ufite ejo
hazaza.
Iki
gitaramo ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’uyu muhanzi, kuko yamurikiyemo album
ye ya mbere yise “Uwangabiye”. Ni Album ikubiyemo indirimbo 12 zigaruka ku
rukundo, umuco, amateka n’ishimwe.
Mu
kiganiro na InyaRwanda ati “Sogokuru yangabiye gukunda igihugu no gukunda
umuco. Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa yangabiye uburere. Perezida Kagame
namwise umugoboka-rugamba, kuko yaduhaye igihugu gitekanye, agenda atugabira
byinshi birimo Girinka n’iterambere. Iyi ndirimbo ni ishimwe, igaragaza umutima
wanjye,”
Album
“Uwangabiye” iriho indirimbo nka: Umukobwa w’abeza [Yahimbiye Louise
Mushikibwabo], Teta, I.U.O.A.E, Uko bimeze (ft. Mike Kayihura), Urera (ft.
Elysee), Uwangabiye, Hobe, Mukandori (ft. Angela), Ntaramanye, Urukundo (ft.
Boule Mpanya), Yanyuzuye umutima ndetse na Haguruka ugende.
Iyi
Album yayikoze ari mu Burayi, mu gihe yari mu rugendo rushya nk’umusore
wiyubaka, atangira kwandika amateka mashya y’ubuzima n’ubuhanzi bwe.
Igitaramo
“Uwangabiye Album Launch Concert” cya Lionel Sentore si icyo kwidagadura gusa,
ahubwo cyabaye n’igikorwa gifite uruhare runini mu guteza imbere umuco
nyarwanda.
Lionel Sentore aramya ishimwe ku rubyiniro, mu ndirimbo y’indirimbo ‘Uwangabiye’ yasusurukije ijoro ry’amateka
Lionel
Sentore mu cyubahiro cy'ikirenga, aririmba ‘Uwangabiye’ mu gitaramo cyamuhuje
n’imitima y’Abanyarwanda
Yambaye
umwambaro w’umuco, Lionel Sentore yahagurukije abantu mu ndirimbo zamuranze mu
rugendo rw’imyaka 15
Ubwo
yaririmbaga ‘Uwangabiye’ inshuro ya kabiri, Lionel Sentore yakoze ku mitima ya
benshi
Lionel
Sentore ahawe inka n’iyayo, ishimwe rikomeye ry’umuhanzi wubashye umurage
Ku rubyiniro rw’amateka, Lionel Sentore ashimira Perezida Kagame ku bw’urukundo yagabiye Abanyarwanda
Lionel Sentore yashimiye Louise Mushikiwabo witabiriye igitaramo cye cyo kumurika Album 'Uwangabiye'
Jules
Sentore yinjira ku rubyiniro aririmba ‘Mama’, asusurutsa abitabiriye igitaramo
cyavuze amateka
Louise Mushikiwabo n’abandi banyacyubahiro bashimira Sentore ku musanzu we mu guteza imbere umuco
Ruti
Joel asusurutsa imbaga mu ndirimbo ‘Cunda’, 'Igikobwa', agaragaza ko umuziki gakondo
ugifite imbaraga
Itorero
Ishyaka ry’Intore bafunguye igitaramo ‘Uwangabiye’ n’imbyino zidasanzwe z'umuco
nyarwanda
Indirimbo ‘Amararo’ yahuje abahanzi batatu b’umuryango umwe: Lionel, Jules na Charles Sentore
Umubyinnyi
mpuzamahanga Icakanzu Contente yeretse Abanyarwanda ubuhanga bw’imbyino
gakondo
Amb.
Olivier Nduhungirehe yanyuzwe n'igitaramo cya Lionel Sentore yashyigikiye kuva ku munsi wa mbere
Ubwitabire bwo hejuru bwaranze ‘Uwangabiye Album Launch’, hahuzwa ibisekuru binyuranye
‘Uwangabiye’
yaririmbye inshuro ebyiri, yinjira mu mitima nk’indirimbo y’ishimwe n’ubugwaneza
Cyusa
Ibrahim yanyujijeho ubuhanga mu njyana ye, agaragaza ko gakondo atari iy’ejo
hashize gusa
Ben
Kayiranga aririmba ‘Freedom’ ari kumwe na bagenzi be, ashimangira urukundo n’umuco byuzuye mu muziki
nyarwanda
Itorero Ishyaka ry'Intore ryakomeje gucana umuriro n’imbyino z’amayugi mu gihe Sentore yiteguraga
gusohoka
Lionel Sentore atanga ubutumwa bw’ishimwe ku rubyiniro: ‘Iyi Album ni iy’uwagabiye Abanyarwanda
Muyoboke Alex washinze Decent Entertainment ari mu bitabiriye iki gitaramo
Didier Kananura washinze Kanan Connections yateguye igitaramo cya Lionel Sentore yari yizihiwe
Umuyobozi
Mukuru w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Mutesi Scovia, yari
kumwe n’umuhanzi Cyusa Ibrahim muri iki gitaramo cya gakondo
Lionel
Sentore yagaragaje ibyishimo by’ikirenga nyuma yo kumara amasaha ane ataramira
Abanyarwanda n’abandi mu gitaramo yagabiwemo inka n’iyayo, aho abakiritabiriye
bashimiye Perezida Paul Kagame wagabiye Abanyarwanda
Cyari
igitaramo gikomeye cyubakiye ku muziki gakondo n’imitako ya Kinyarwanda,
cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru, kibera mu ihema rya Camp Kigali
Ni ubwa mbere Lionel Sentore yari ataramiye i Kigali mu myaka irenga 15 ishize
hize ari
mu muziki
Umuhanzi mu njyana gakondo, Victor Rukotana yari yegeranye n’umukiragitananga Nziza Francis
Umuyobozi wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA, Sandrine Isheja Butera
RUTI JOEL YAKURIWE INGOFERO MU GITARAMO CYA LIONEL SENTORE
LIONEL SENTORE YAVUZE KU NDIRIMBO YAHIMBIYE LOUISE MUSHIKIWABO
AMAFOTO: THE NEW TIMES