Ibi
birori “Journée Sportive” bizabera mu Bubiligi ku wa 23 Gicurasi 2026, bikaba
bigamije guhuza Abanyarwanda batuye mu Burayi binyuze mu mikino n’imyidagaduro,
by’umwihariko hagamijwe no kugaragaza impano z’urubyiruko rukina umupira
w’amaguru.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze ko yishimiye guhabwa
uyu mwanya wo gutaramira abazitabira ibi birori, anagaruka ku ntego yabyo.
Yagize
ati: “Ni imikino y’umupira w’amaguru izabera hano mu Bubiligi ihuza Abanyarwanda
batuye mu Burayi. Hazaba hari urubyiruko rukina umupira w’amaguru n’abawukinnye
kera bakanyujijeho. Nyuma y’imikino nanjye nzataramira abitabiriye hamwe na
Mihigo Chouchou na DJ Saido.”
Ibi
birori bizitabirwa n’amakipe atandukanye ahagarariye ibihugu bitandukanye byo
mu Burayi n’abanyarwanda baba muri diaspora.
U
Rwanda ruzahagararirwa na Karibu FC, mu gihe u Bubiligi buzaserukirwa na Intare
FC, Inkuba FC na Etincelles Diaspora FC.
Mu
Bwongereza hazaba hari Umuganda FC, naho u Buholandi buhagararirwe na Rwanda
FC.
U
Bufaransa buzahagararirwa na AFC Lyon FC ndetse na D.R Paris FC, mu gihe
Norvege izaserukirwa na Abarashi FC.
U
Busuwisi buzaserukana na Diaspora Suisse FC, naho u Budage buhagararirwe na
Diaspora Allemagne FC.
Ibi birori biteganyijwe nk’umwanya wo guhuza siporo n’imyidagaduro, ndetse no gushimangira umubano w’Abanyarwanda batuye mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.

Lionel Sentore, Chouchou Mihigo na DJ Saido bategerejwe mu birori bikomeye by’umupira w’amaguru bizahuza Abanyarwanda batuye mu Burayi ku wa 23 Gicurasi 2026

I Burayi hateguwe “journée sportive” izahuza amakipe y’Abanyarwanda n’abahoze bakina umupira, izanasusurutswa n’abahanzi barimo Lionel Sentore

Lionel Sentore wamamaye mu ndirimbo nka '‘Uwangabiye’ avuga ko yiteguye gususurutsa abazitabira iriya mikino izahuza urubyiruko rw’Abanyarwanda muri ‘diaspora'
KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA LIONEL SENTORE
