Lionel Richie yajyanywe mu bitaro nyuma y’igitaramo

Imyidagaduro - 02/09/2026 6:41 AM
Share:
Lionel Richie yajyanywe mu bitaro nyuma y’igitaramo

Umuhanzi w’icyamamare Lionel Richie yajyanwe mu bitaro biri i St. Louis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukora igitaramo mu mpera za kiriya cyumweru.

TMZ yatangaje ko Richie, w’imyaka 77, ari mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane (ICU), aho ari gukorerwa ibizamini bitandukanye kugira ngo abaganga bamenye neza uko ubuzima bwe buhagaze.

Amakuru atangwa n’abantu bafite amakuru yizewe kuri iki kibazo avuga ko Richie ubwe ari we wiyemeje kujya mu bitaro nyuma y’igitaramo yakoreye ku wa Gatandatu nimugoroba ahitwa The Muny, muri Forest Park.

Biravugwa ko abaganga bari kubanza gusuzuma niba nta kibazo cyatewe n’uko umubiri we waba waratakaje amazi menshi. Richie ngo yafashe icyemezo cyo kwisuzumisha hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ko ikibazo cyakomeza gukomera.

Abantu bari bitabiriye igitaramo bavuga ko mu minota ya nyuma, Richie yasaga n’uwatangiye kugira intege nke. Mu gihe yarimo aririmba indirimbo ye All Night Long, yasabye abo bari kumwe ku rubyiniro kumuzanira intebe kugira ngo ayiririmbe yicaye.

Amakuru avuga ko yari yizeye gusezererwa mu bitaro ku wa Kabiri, niba ibizamini by’abaganga byagaragaza ko ameze neza.

Iki si cyo kibazo cya mbere cy’ubuzima Lionel Richie ahuye na cyo muri uyu mwaka. Muri Kamena 2026, na bwo yajyanywe mu bitaro nyuma yo kurwarira ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye i St. Paul muri Minnesota.

Icyo gihe yabwiye abakunzi be ko yumvaga azungera umutwe kandi afite ibyiyumvo bidasanzwe, bituma ahagarika igitaramo kitarangiye. Nyuma yaho, abaganga bamujyanye mu bitaro n’imodoka itwara indembe.

Kugeza ubu, abahagarariye Lionel Richie ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’icyo arwariye cyangwa uko ibizamini ari gukorerwa byagenze.

Lionel Richie yajyanwe mu bitaro nyuma y’igitaramo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...