Lionel Richie yahagaritse igitaramo mu buryo butunguranye nyuma yo kurwarira ku rubyiniro

Imyidagaduro - 25/06/2026 3:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Lionel Richie yahagaritse igitaramo mu buryo butunguranye nyuma yo kurwarira ku rubyiniro

Abakunzi b'umuziki bari bitabiriye igitaramo cya mbere cy'urugendo rw'ibitaramo by'umuhanzi w'icyamamare Lionel Richie baguye mu kantu nyuma yo kubona uyu muhanzi ahagarika igitaramo kitarangiye bitewe n'uburwayi bwamutunguye ari ku rubyiniro.

Ibi byabereye muri Grand Casino Arena i St. Paul muri Minnesota mu ijoro ryo kuwa Gatatu, tariki 24 Kamena 2026, mu gitaramo cyari kigamije gutangiza urugendo rw'ibitaramo 26 azakorera hirya no hino muri Amerika y'Amajyaruguru.

Richie w'imyaka 77 y'amavuko yari amaze hafi isaha yose asusurutsa abafana be mu ndirimbo zitandukanye zamamaye mu bihe bitandukanye.

Nk'uko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, uyu muhanzi yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kutamererwa neza mu gihe yari ari kuririmba indirimbo ye izwi cyane yitwa "Dancing on the Ceiling". Yagaragaraga asa n'ufite intege nke ndetse agasanga ari ngombwa kwicara inshuro nyinshi hagati mu ndirimbo.

Mu gihe yari amaze kubona ko ubuzima bwe butameze neza, Lionel Richie yabwiye abafana bari imbere ye ko yari afite ikibazo cyo kuzungera umutwe.

Yagize ati: "Iyo utangiye kuzungera, uba ugomba kwicara hasi." Nyuma y'ayo magambo, yagiye kuri piyano maze akomeza kuririmba indirimbo "Three Times a Lady", ibintu byatumye benshi bakeka ko yari agiye kwisuganya agakomeza igitaramo nk'uko byari biteganyijwe.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru New York Post, nyuma yo kuririmba iyo ndirimbo, Richie yatangaje ko hagiye gufatwa akaruhuko gato kugira ngo abanze aruhuke ho gato.

Icyakora ibintu byarushijeho gufata indi ntera ubwo itsinda rye ry'abacuranzi ryakomezaga gucuranga iminota igera kuri 15 mbere yo kuva ku rubyiniro. Abafana bakomeje gutegereza bafite icyizere ko aza kugaruka, ariko hashize iminota igera kuri 40 nta kimenyetso cyabyo kigaragara.

Nyuma, umucuranzi wa saxophone Dino Soldo yaje imbere y'abari bitabiriye igitaramo ababwira inkuru itari nziza. Yatangaje ko Lionel Richie atari ameze neza ku buryo yakomeza kuririmba, bityo igitaramo kikaba gihagaritswe. Yagize ati: "Kubera ikibazo cy'ubuzima, Lionel ntabwo ashobora gukomeza igitaramo. Andi makuru aratangazwa nyuma."

Ibi byatunguranye cyane kuko amasaha make mbere y'igitaramo, Richie yari yagaragaje ibyishimo byinshi ku mbuga nkoranyambaga. Yari yasangije abakunzi be ubutumwa bugaragaza uburyo yari yiteguye gutangira uru rugendo rw'ibitaramo. Mu butumwa bwe, yari yavuze ko imyitozo n'igeragezwa ry'ibikoresho byose byari byarangiye kandi ko yiteguye guhura n'abafana bo muri St. Paul. 

Mu minsi mike ishize kandi yari yashimiye abacuranzi, abatekinisiye n'abandi bose bafatanyije gutegura uru rugendo rw'ibitaramo.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku ndwara cyangwa ikibazo nyakuri cyatumye uyu muhanzi ahagarika igitaramo. Gusa amakuru yatangajwe n'abari aho n'amashusho yakwirakwijwe agaragaza ko yari afite ikibazo cyo kuzungera no gucika intege. Abafana benshi bahise berekeza ku mbuga nkoranyambaga bamwifuriza gukira vuba no gusubira mu bikorwa bye bya muzika.

Lionel Richie ni umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki ku Isi. Mu myaka irenga 50 amaze mu ruganda rw'umuziki, yatanze indirimbo zakunzwe cyane zirimo "Hello", "All Night Long", "Say You, Say Me", "Endless Love" n'izindi nyinshi zamugize umwe mu bahanzi bubashywe kandi bakunzwe n'ibisekuru bitandukanye.

Kuba yararwariye ku rubyiniro byahise bihinduka inkuru ikomeye mu myidagaduro ku Isi, cyane cyane ko ari umwe mu bahanzi bagikomeje gukora ibitaramo n'ubwo ageze mu zabukuru.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...