Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru nibwo Ikipe ya Inter Miami yanyagiye iya New York City FC ibitego 5-1 ihita yegukana igikombe cya Major Leage Soccer mu gace k’Ibirasirazuba.
Lionel Messi ntabwo yatsinze igitego ariko yatanze umupira wakivuyemo aho yahise yuzuza imipira 405 ivamo ibitego amaze gutanga ubundi aba umukinnyi wa mbere umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego anyuze kuri Puskas ufite imipira 404.
Iki gikombe batwaye cyahise kiba icya 47 Lionel Nessj amaze kwegukana aho ariwe mukinnyi mu mateka y’umupira w’amaguru ufite ibikombe byinshi. Mu bikombe afite harimo 10 bya shampiyona ya Espagne,8 bya Super Cup ya Espagne,7 bya Copa del Rey,4 bya UEFA Champions League,2 bya shampiyona y’u Bufaransa,2 bya Copa Amerika na 1 cy’igikombe cy’Isi yatwaye muri 2022.
Inter Miami Kandi izakina umukino wa nyuma wa kamparampaka wa Major League Soccer aho izakina na Vancouver Whitecaps ikinamo Thomas Muller. 

Lionel Messi yegukanye igikombe cya 47
