Lionel Messi yavunitse

Imikino - 15/03/2024 3:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Lionel Messi yavunitse

Lionel Messi yavunikiye mu mukino ikipe ye ya Inter Miami yakinaga na Nashville SC muri Concacaf Champions League.

Lionel Messi afatanyije na Luis Suarez bakinanye muri FC Barcelona, bafashije Inter Miami gusezerera Nashville SC muri Concacaf Champions League, gusa umukino warangiye yavunitse.

Mu mukino wa Inter Miami yatsinze Nashville SC ibitego bitatu kuri kimwe, Lionel Messi yavuye mu kibuga umukino utarangiye, kubera imvune yagize mu kaguru kw'iburyo.

Umutoza wa Inter Miami, Gerardo Martino, yafashe icyemezo cyo gusimbuza Lionel Messi ku munota wa 49, amusimbuza Robert Taylor.

Nyuma y'umukino, mu kiganiro n'itangazamakuru, Gerardo Martino yavuze ko yakuye Messi mu kibuga, kubera ko yari yababaye mu kaguru yari asanzwe afitemo imvune.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Inter Miami, byatumye ikomeza muri kimwe cya Kane cya Concacaf Champions League.

Gerardo Martino yagize ati " Messi yongeye kugira ikibazo mu mvune yari afite iburyo. Twahisemo kumusohora, kuko ntabwo twashakaga kuguma kumusaba ibyo atari ashoboye.

Inter Miami ishobora gukina umukino wo ku Cyumweru idafite Messi muri Measure League Soccer. Ku cyumweru, Inter Miami izakina na DC United, ikipe ibarizwa mu mujyi wa Washington DC.

Gerardo Martino yavuze ko atizeye neza ko Messi azaba ari muzima ku mukino bazakinamo na DC United.

Gerardo Martino ati" Ntabwo nakora ikosa ryo kumukinisha atarakira. Tuzamugarura mu kibuga dukurikije uko azagenda amera neza.


Lionel Messi yavunikiye mu mukino ikipe ye ya Inter Miami yakinaga na Nashville SC muri Concacaf Champions League 


Umutoza wa Inter Miami Gerardo Martino yavuze ko atizeye neza ko Messi azaba ari muzima ku mukino bazakinamo na DC United 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...