Uyu mukinnyi w’imyaka 38 yagaragaye afite ububabare mu kaguru k’iburyo hejuru cyangwa mu myanya y’ibanga, mbere y’uko ava mu kibuga yitwaye nta bufasha agana mu rwambariro. Nyuma y’umukino, iyi mvune yasobanuwe nk’ikibazo cy’imitsi y’akaguru.
Umutoza wa Inter Miami, Javier Mascherano, yagize ati: “Yagize ububabare kandi kugeza ubu ntituzamenya ubukana bw’iyi mvune. Harimo ikibazo, nubwo gishobora kuba kidakabije kuko atagaragazaga ububabare bwinshi. Ariko yumvise imitsi imeze nabi.”
Messi yari afite umupira, ageze imbere y’urubuga rw’amahina rwa Necaxa, ahita agwa hasi arakaye cyane, akubita hasi n’ikiganza ubwo umupira wari uhagaritswe ngo harebwe icyo abaye.
Bidatinze, Messi wari Kapiteni wa Inter Miami yagaragaye wenyine ku ruhande rw’ibumoso rw’ikibuga, yicara hasi, araryama gato kugeza ubwo abaganga b’ikipe bahageraze.
Mascherano yahise asimbuza Messi, yinjiza Federico Redondo. Messi amaze igihe agira ibibazo bijyanye n’imitsi yo ku itako (thigh strain), harimo n’ibyamubayeho mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi muri Werurwe.
Uyu mwaka muri MLS, Messi amaze gutsinda ibitego 18 no gutanga imipira 9 yavuyemo ibitego mu mikino 18.
Ku wa Gatatu ushize, Messi yatanzemo assissts ebyiri mu ntsinzi ya Inter Miami yo ku bitego 2-1 batsinze Atlas, mu mukino wabo wa mbere muri Leagues Cup – irushanwa rihuza amakipe ya MLS n’aya shampiyona ya Mexique.
Mu mateka Inter Miami izasoza imikino y’amatsinda ku wa Gatatu bakina na Pumas. Messi ni we wafashije Inter Miami kwegukana igikombe cya mbere cya Leagues Cup mu 2023, nyuma gato y’uko ageze muri iyi kipe ya MLS.