Ku kibuga cya La Bombonera muri Arngentine aho iyi kipe y’igihugu iheruka gutsindira Zambia ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti, abafana baririmbye mu ijwi rimwe basaba ko uyu mugabo wambara nimero 10 yazaboneka mu Gikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo ataratangaza ku mugaragaro niba azagikina ariko ibimenyetso byinshi bigaragaza ko bishoboka cyane.
Nyuma yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akinira ikipe ya Inter Miami CF, Messi yashyuse amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza yambaye umwambaro wa Argentina, yambaye n’igitambaro cya kapiteni, aherekejwe n’amagambo agira ati: “Argentina iteka”.
Aya magambo yashyize hanze yatumye abafana bongera kwizera ko ashobora kuzitabira irushanwa rikomeye ku isi.
Mu mikino iheruka yo mu ikipe y’igihugu, Messi yagaragaje ko agifite urwego rwo hejuru dore ko yakinnye iminota 45 mu mukino umwe naho ahandi akina umukino wose atsindamo igitego ndetse anatanga umupira wakivuyemo.
Ikintu cyakoze ku mitima ya benshi ni uburyo yahaye penaliti mugenzi we Nicolás Otamendi, igikorwa bamwe bafashe nk’ikimenyetso cy’uko yari arimo arasezera ku kibuga cy’iwabo ariko abandi bakabibona nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi n’ubufatanye.
Umutoza wa Argentina, Lionel Scaloni, yavuze ko nta cyemezo kirafatwa niba Messi azakina igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada Mu mpeshyi.
Yavuze ko “Ntushobora kumenya icyo azahitamo,” ariko ashimangira ko igihugu cyiteguye kumushyigikira mu gihe yagira amahitamo gukomeza gukinira igihugu.



Lionel Messi yaremye icyizere mu bafana bifuza kuzamubona mu gikombe cy’Isi cya 2026
